Remera ya Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali bamwe mubagore bahatuye baratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera akarengane gakorerwa mugenzi wabo Umutesi sandirine.
Uruhuririkane rw’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda harimo kubana nabi kwabashakanye bisozwa no kwicana,iyo badatandukanye.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kiri mu isibo 9 Ubutwali,ibarizwa mu mudugudu wa Kinunga nawo uri mu kagali ka Nyabisindu , Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali,aha hari bamwe mubagore bahatuye bagira bati “Twe turatabariza umugore mugenzi wacu uhohoterwa n’umugabo we Munyentwali Stanislas .Umwe k’uwundi twagiye tuganira yagize ati”Munyentwali Stanislas yashakanye na Sandirine Umutesi akiri Umunyeshuri amuteye inda nabwo arabifungirwa,ariko impande zombi ziza kumvikana babana nk’umugabo n’umugore,ariko ntibatera igikumwe gusa ubu babyaranye abana batatu.Uwatanze amakuru twamuhaye izina rindi murwego rw’umutekano we twamwise Nyiramana.Yatangiye agira ati “urugo rwa Munyentwali Stanislas na Sandirine Umutesi rwatangiye kuzamo induru 2020 kuko umugabo yahozaga umugore ku nkeke kugeza naho baje gutandukana.Munyentwali yaje gucyura Umutesi bakomeza kubana nabi.Amakosa murugo yakomeje kuba menshi kugeza tariki 11 Gashyantare 2026 ubwo Munyentwali Stanislas yaje gufatwa agafungwa akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana muto.Undi nawe twahaye irindi zina kugirengo agire umutekano twamwise Akimana we yagize ati”Tariki 27 Nyakanga 2026 Munyentwali Stanislas yararekuwe ariko kugeza n’ubu ntaragera iwe murugo, ahubwo ahamagara Umutesi sandirine amutera ubwoba.Yakomeje atangariza itangazamakuru ko mugihe kwa Munyentwali Stanislas habaga amakimbirane inzego z’ubuyobozi hari amazu bahaye Umutesi sandirine kugirengo atunge abana none byaje kuba bibi inzara yenda kubica nugutungwa n’abaturanyi.

Mukantwali Farida umukobwa wa Munyentwali Stanislas niwe wishyuza amazu yari mubiganza bya Sandirine Umutesi.Twagerageje gushaka Umutesi sinamubona.Munyentwali we naramubajije yanga kunsubiza.
Muraho:
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Hari amakuru atugeraho ko ngo hagati yawe n’umugore wawe Umutesi sandirine mwaba mufitanye amakimbirane kugeza naho uje gufungwa.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kikwandikiye kugirengo kikubaze ku nkuru zuko kuva wafungurwa tariki 27/ Nyakanga 2026 utigeze utaha iwawe murugo ukaba umutera ubwoba.Gira icyo utangaza ku nkuru igukekwaho?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo iyivugaho,bikorwa murwego rwo kunoza umwuga w’itangazamakuri
Inzego nkuru za Leta ubu n’izo zihanzwe amaso ikibazo cya Sandirine Umutesi kuko cyafashe intera.Niba Munyentwali Stanislas yarafunguwe ntagere iwe.murugo birerekana ko ubwumvikane ari bukeya.Inzego nkuru z’igihugu zirengera abagore n’abana tuvugana bavuzeko bagiye kubikurikirana.Uwo bireba wese narenganure urengana.
Ubwanditsi


INKURU IBAYE IMPAMO;ITANGAZAMAKURU RYIGENGA MU MAZI ABIRA
Ingengabitecyerezo ya GENOCIDE iracyaganje muri bamwe mubayobozi bÔÇÖU Rwanda