Urwikekwe rwongeye kuvuza ubuhuha mu mudugudu w’Intiganda , Akagali ka Tetero, Umurenge wa Muhima wo mu Mujyi wa Kigali kubera imodoka yagonze igikuta cy’isoko.
Icyiswe impanuka yagonze igikuta cy’isoko byaje kurangira hapimwe ahagonzwe ,umushoferi yatsa imodoka aragenda.
Amahoro ku giti cy’umuntu n’iyo nzira imwe rukumbi yakabaye ngenderwaho mu mibanire hagati mubaturanyi.Umudugudu w’Intiganda,uherereye Nyabugogo imbere y’ibagiro ry’amatungo mu kagali ka Tetero ko mu murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali habaye ikibazo cyafashe intera ndende,mugihe ntabyacite yabaye.Ikibanza cya DG Zitoni Francis kitarubakwa ubu kirafasha abatuye aho twavuze haruguru batagira aho baparika imodoka zabo.Tariki 2 Nzeli 2026 igihe cya sakumi z’umugoroba imodoka yariparitse mu kibanza twavuze haruguru cyarimo imodoka yaje kugonga isoko rya Hakizimana Deogratias.Aho kurebera ikibazo ku mpanuka ibaye inzego z’ubuyobozi zitandukanye zatabaye zisanga isoko ritasenyutse

Dore uko amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.Imodoka yo mubwoko bwa Dyna ifite plaque RAH 927 F itwara imizigo y’abacururiza mu isoko rya Hakizimana Deogratias iparika mu kibanza cya DG Zitoni Francis yaje kugonga igikuta.Ubwo inzego za polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda ryakoze akazi karyo mu mushishozi ,iyo modoka iragenda.Abaparika mukibanza bose baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bagize bati “twe turashimira Zitoni Francis waduhaye aho imodoka zacu ziparika,haba ku manywa cyangwa mu ijoro.Umujyi wa Kigali,Polisi y’igihugu kugeza ku karere ka Nyarugenge babonyeko ikibazo cyabafite amazu atagira parking gikwiye guhagurukirwa.
Kalisa Jean de Dieu

