Amakuru

Ruhago nyarwanda: Ibibazo by’abakinnyi b’abanyamahanga bakina umupira w’amaguru mu Rwanda byaburiwe umuti.

Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda avugwa kwinshi hashingiwe kubyo abona mu ikipe ye yishimiye.Abakinnyi b’abanyamahanga nibo batangije umupira w’amaguru mu Rwanda ni nabo bakiwukina kugeza n’ubu.Mbere y’uko tureba Ferwafa nk’ishyirahamwe ry’umupira w’àmaguru mu Rwanda, kongeraho umuterankunga wa shampiyona,ariwe BK pro
League,tugiye kwereka abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko watangijwe n’abanyamahanga 1928.Ikipe ya mbere yakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda ni Victory yashingiwe muri Astrida ku ngoma ya Cyami . Repubulika habaye Butare,ubu hitwa Huye.
Abafurere b’urukundo bashinze ishuri ry’Indatwa ni nabo bakoze ikibuga bacyita Uruyange gikinirwaho umupira w’amaguru bwa mbere mu Rwanda,ariko igiteye agahinda bagikuyeho 2026.Uretse abashaka kwirengagiza iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bakawuha izi ndi nyito bakabanje bakamenya ko igihe ubukoloni bwari bufite ubutegetsi bw’u Rwanda bushamikiye kuri Kiliziya Gaturika,ko aribwo icyitwaga Misiyoni aho cyashingwaga batangizaga gukina umupira w’amaguru.Kabgayi bamaze gushinga seminali nkuru batangije gukina umupira w’amaguru.1931 Seminali nkuru yimukiye mu Nyakibanda.Hano hashinzwe ikipe yitwaga Nyumba . Abanyamahanga baje mu Rwanda bacukura amabuye y’agaciro nka Rwinkwavu,Rutongo , Shyorongi na Mugambazi nabo ntibatanzwe gushinga amakipe y’umupira w’amaguru.Abayobozi b’u Rwanda nabo bashinze amakipe kandi nayo abanyamahanga bayakinnyemo.Amaregura yashinzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.ayishingira i Nyanza.Ikipe Amasata yashinzwe n’umutware Nkuranga hariya Gasore na Mutende.Umutware Rutaremara yashinze ikipe Amagaju hariya mu Bufundu n’ubu iracyari muri shampiyona y’u Rwanda.Nyaruguru hashinzwe ikipe bayita Ibihogo.Muri Kigali hashinzwe ikipe bayita Kigali.Byumba abanyamahanga bacukuraga amabuye bashinze ikipe bayita Imparirwakurusha.

Umupira w’amaguru mu Rwanda mbere 1985(photo archives)

Hano hari mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge.Abakinnyi b’abanyamahanga barakinaga.Kuva 1963 zimwe mu ikipe zafashe amazina ya za Komine.Urugero Victory yahinduriwe izina ifata irya Komine Mukura kubera gufashwa n’abafurere bari bakuriwe na Furere Gracien babubakiye Stade Huye bayise Mukura vs.Ikipe ya Nyumba yafashe izina rya Komine Gishamvu,iyi kipe yaje kugonganira na Mukura vs muri Perefegitire ya Butare n’ibwo 1975 izina Gishamvu fc ritongeye kumvikana muri Ruhago nyarwanda.Abategetsi b’ishyaka ryari k’ubutegetsi MDR Paremehu bashinze ikipe bayita DMR.Igisirikare cyashinze ikipe kiyita Garde National.Nayo harimo abakinnyi b’abanyamahanga bari baravuge i Kamina muri Zaire.Ikipe za Kigali nazo zabyaye Kiyovu kubera Komine Kiyovu.Ikipe zimwe zaburiwe irengero keretse Amaregura atarafashe izina rya Komine Nyabisindu.Abazungu bari i Nyanza nibo bashinze ikipe bayita Rayon sports.Hano abakinnyi b’abanyamahanga barazaga bakitwa amazina y’abanyarwanda.Ubwo habagaho gutekereza ko mu Rwanda haba ishyirahamwe ry’umupira w’àmaguru mu Rwanda n’ibwo hafashwe icyemezo cy’uko muri buri mukino hajya hakina abanyamahanga batarenze abakinnyi babili.Mu Rwanda abakinnyi b’abanyamahanga bazaga bafite ubuhanga bahawe amazina y’abanyarwanda.Kuva 1980 ubwo ibaruwa ya Ferwafa yakirwaga muri Caf ishyirahamwe ry’umupira w’àmaguru muri Afurika , FIFA ishyirahamwe ry’umupira w’àmaguru mu isi.Abakinnyi b’abanyamahanga bazaga mu Rwanda ntakiguzi cyabatangwagaho.Ubwo Ferwafa yatangiraga guca amafaranga amakipe y’umupira w’amaguru azanye abakinnyi b’abanyamahanga byagiye bidindiza zimwe zidafite ubushobozi.Kuki Ferwafa yisubiyeho ku mafaranga yo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga?
Benshi mubakunda umupira w’amaguru mu Rwanda bumvise ko Ferwafa yakuye igiciro kuri miliyoni ebyeri n’amagana ikayagabanya inshuro enye ku mukinnyi w’umunyamahanga.Ese kuva kuri Miliyoni ebyeri z’amafaranga y’u Rwanda bikagera ku bihumbi magana atanu bizazamura umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bari basanzwe bakina shampiyona? amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com na ingenzi.rw arahamyako iyi nteko rusange ya Ferwafa yaba yayikoze idahawe uburenganzira.
Kuva Ferwafa ishinzwe igahabwa ubuzima gatozi ,nyuma amakipe y’u Rwanda akemererwa gukina amarushanwa mpuzamahanga 1982 nabwo abakinnyi b’abanyamahanga barakinaga,barabatizwaga bagahabwa amazina ya kinyarwanda kugeza 2004 ikipe y’igihugu Amavubi ajya muri Tunisia.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje kureba niba Ferwafa izemerera amakipe gukinisha abanyamahanga cumi n’umwe mukibuga.
Abasesengura bagira bati “ikipe zariho mbere ya1994 zaje guhindurirwa amazina.Mukungwa fc ubu yitwa Musanze fc.Ikipe ya Flash fc ubu yitwa As Muhanga.Ikipe ya Zebres fc ubu ni Gicumbi fc.Ibi byo gukuraho amazina byatumye abakunzi b’umupira w’amaguru muri turiya turere badakunda izi kipe.Abanyamahanga baganje mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ufite ububasha bwo kuzahura umupira w’amaguru mu Rwanda niwe uhanzwe amaso.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *