Col Bizimana Andre arasaba kurenganurwa
Kugira umutungo bikomeje kuba intwaro yo kubura umutekano. Bamwe mu bahesha b’inkiko barakemangwa.Imanza mpimbano zirica ubumwe n’ubwiyunge.Ingoma irima ukimuka,ingoma irima ukayoboka,ingoma yaguhaye iyo ivuyeho uyoboka iyimye.
Min.Busingye narenganure Col Bizimana Andre
Ingoma ikunyaga ikurikije iki?ingoma ikugabira ikurikije iki?nta ngoma itagira abubu!!buri ngoma igira intwari ,ikagira n’ibigwari!!Ubu se niba u Rwanda rwo hambere rwaragize Nzirorera joseph ,ubu urw’ubu rukagira Niyonshuti Iddy Ibraham wangisha abanyarwanda igihugu ,mwumva tuvahe tujyahe?Mutsindashyaka Francois Saver nawe yanze kuba ikigwari mu bahesha b’inkiko nawe afata inyandiko mpimbano atwara umutungo wa Col Bizimana Andre kuko baziko atagira kirengera na kivurira nk’umwana w’impfubyi.
Impfubyi yabuze ababyeyi cyangwa impfubyi ya politiki niyihe itotezwa?Ibihe bya politiki nyarwanda bihora bizunguruka ,gusa nyakamwe niwe urengana.Uzabihakana azegere hepfiriya azahasanga Col Bizimana waheze mu kangaratete kubera abacuzi b’imanza mpimbano bitwikiriye umutaka wanditseho Gacaca.
MRND hari bamwe bayitwikiriye barasahura barica bigira ibigirwamana,kuko bumvaga nta n’iyo mu giti cyangwa mu kirere yabahangara. FPR yafashe ubutegetsi maze bamwe baba inkotanyi kurenza iz’urugamba.Bamwe basahuranywe na shuguri baratunga kugeza na n’ubu,gusa bamwe bananiwe kubicunga basubira gukama imwe bari bamenyereye. Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yaje gushyiraho Gacaca kugirango icacure ikibazo cya jenoside yakorewe abatutsi. Inyangabirama zo ziti turasakiwe. Ubwo nibwo hatangiye gushakisha buri mutungo wuwo bakeka ko yabaye mu butegetsi bwo hambere.. Col Bizimana Andre arasaba kurenganurwa
Iturufu yabaye Gacaca,bo bihimbira imanza. Abacuzi b’imanza mpimbano bakomeje kwica ubumwe n’ubwiyunge. Iki kiraro kirimo udutsiko twiyamabje inka ziba arizo ntwaro yo kunyaga Col Bizimana Andre imitungo ye. Niba Minisitiri Busingye areberera abanyarwanda iki kibazo cya Col Bizimana n’imanza mpimbano akivugaho iki?Reka tubereke uburyo Col Bizimana yakorewe akarengane na buri wese wakagizemo uruhare n’uburyo bakingiwe ikibaba kugeza ubu.
Amakuru dukura ahizwe kubo mu nzego za Leta zizewe ni uko kugeza ubu nta muntu urahanirwa guhimba imanza za Gacaca. Bamwe bati: Niba FPR yarahumurije abanyarwanda ikaba itarabona ikibazo cyabahimba imanza za Gacaca kongeraho abahesha b’inkiko bagira kashe mpuruza yumva bizarangira gute? Col Bizimana ararengana?Col Bizimana ntarengana?byifashe gute ibya Col Bizimana Andre?ese yaba azira icyaha?ese yaba azira imitungo ye?imitungo igisasu kuri ba nyirayo. Niyonshuti akomeje kuregwa gukora imanza mpimbano agurisha imitungo ya rubanda
Inkuru yacu iravuga ku karengane ka Col Bizimana Andre umaze imyaka hafi icumi afungiye muri Gereza ya Kigali. Col Bizimana Andre yahoze muri EX –FAR.Urugamba rwashyamiranije FPR na MRND yarakuriye Genderumori muri Perefegitire ya Gisenyi yaje kuganishwa mu ishuri rya Gisilkare mu gihugu cy’Ubufaransa 1993.Ibi twandika twabanje gushaka amakuru arambuye mu nzego zizewe za Leta kuko niho twakuye urupapuro rwe rw’inzira(passeport)nk’uko bigaragazwa n’igihe yatangiwe tariki 24/06/1993. Abo bizerwa bakomeje batwereka ko Col Bizimana Andre yaje kuza mu kiruhuko akongera gusubira ku ishuri tariki 22/02/1194.
Aha rero niho hifuzwa ko Minisitiri Busingye yatanga umuti w’ikibazo cya Col Bizimana Andre kuko abamurega inka bamutwarira imitungo atari mu Rwanda. Amakuru akomeza yerekana ko Col Bizimana Andre yageze mu Rwanda tariki 04/07/1994 aje guhungisha umuryango we akomezanya na MRND.Amakuru yakomeje kutugeraho avuga ko Col Bizimana Andre yageze i Kigali avuye mu gihugu cya Kenya aho yabanje kubana na Gen Rwarakabije Paul na mugenzi we Col Karegeya Claudien.Ibi rero ntabwo byaje guhira Col Bizimana Andre nyuma yaho aviriye mu ngando.Imitungo ya Col Bizimana Andre dore uko yamubereye igisasu.
Col Bizimana Andre yagiye i Gisenyi ahabwa inzu ye kuko yakorerwagamo n’inzego z’umutekano. Ubwo twakurikiranaga iy’inkuru twaje gukomeza kuganira nabo bizerwa ba Leta bo mu nzego z’umutekano badutangariza ko uwitwa Ngoboka Francois Saver hamwe na Mulindangabo Faustin baje guhimba umutwe wo kurya Col Bizimana Andre inzu ye bakoresheje amayeri yo kuyigura. Amakuru twakomeje duhabwa yerekana ko ngo Ngoboka na Mulindangabo bari bemeranijwe na Col Bizimana miliyoni mirongo itatu n’imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Aha rero amasezerano ntiyubahirijwe bamuhaye miliyoni enye gusa bahita bamufungisha ,dore ko Mulindangabo yakoreraga urwego rwa DMI.Aha rero niho twahereye tubereka ko umutungo wa Col Bizimana ariwo utumye afungwa.
Abo mu nzego twakomeje tuganira badutangarije ko abo bagabo bombi aribo:Ngoboka na Mulindangabo baje gushwana birasakuza bafungirwa impapuro mpimbano ,aho urubanza rwaburanishijwe muri ubu buryo bukurikira:Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bwari buhagarariwe na Lt Mubiligi Fidele. Abaregwaga inyandiko mpimbano ni Habimana Jean Damascene,CPL Mulindangabo Faustin baregwa ubufatanya cyaha no gukoresha inyandiko mpimbano. Urukiko rwasanze CPL Mulindangabo Faustin yarakoresheje inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo cy’amezi ane,naho Habimana Jean Damascene ahanishwa igifungo cy’amezi ane.
Ibi byasakuje Ngoboka na CPL Mulindangabo bashwaniye. Ikibabaje kikanatera agahinda no kwibaza aho ubutabera buganisha ubumwe bw’abanyarwanda ni uko izo nyandiko mpimbano zaganishije ako gatsiko mu rukiko rwa gisirikare n’icyaha kikabahama nizo CPL Mulindangabo Fausti afatanya n’umuhesha w’inkiko Niyonshuti Iddy Ibraham bagurisha umutungo wa Col Bizimana Andre.Aha rero hibazwa iyo cyamunara aho yashingiye mu gihe mu rukiko rwa Gisirikare izo mpapuro zarahannye abazikoresheje.
Ubutabera niburenganure Col Bizimana Andre kuko umutungo we biboneka kuko atari mu Rwanda mu gihe cya jenoside,ikindi ni gute bahamwe n’icyaha cyamunara ntiteshwe agaciro?. Ubutabera nibube ubwa bose.Ikindi kivugwa kuri Col Bizimana Andre ni icyamunara yindi yahimbwe ko yariye inka 72 z’uwitwa Kamatari Gilbert hamwe na Makuza Gerard. Abanyarwanda bibaza ukuntu aba ba Kamatari bishyuza inka abantu batandukanye bwacya bakishyuza abandi,ese inka zo mu murenge wa Muhanda kongeraho umurenge wa Rwiri zirazuka. Minisitiri Busingye kongeraho umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza bazakore icyegeranyo ku b’ubutabera bw’inka zivugwa muri iriya mirenge. Perezida Kagame iyo yageneye umwanya wo kuganira n’abaturage babandi bazwi ko bashobora kurega barabirukana cyangwa bakarara babafunze kugirango batamugezaho ikibazo cyabo. Umutungo wa Col Bizimana Andre uzagaruzwa nande?utawugaruza ninde?bimaze kumenyekana ko umuhesha w’inkiko Niyonshuti Iddy Ibraham akingiwe ikibaba nyuma yaho afashwe agafungwa azira umutungo wa Kabuga Flecien n’indi itandukanye irimo n’uwa Col Bizimana Andre. Niyonshuti mu rukiko i Nyamirambo yivugiye ko ntacyo yakoraga Minisitiri Busingye atakizi.
Ubwo rero uwanyazwe ibye ni ugutegereza umukuru w’iguhugu kuko abandi bo nta butabera bamuha. Col Bizimana we se azahurira he na Perezida Kagame ko afunzwe nabamugemurira ko basigaye bahigwa bukware kugirango urubanza yarezemo abo bahimba inyandiko za Gacaca batazamenya uko byagenze. Ibi barabikora kugirango urubanza ruzasomwa 16/ Nzeri 2016 bazamwime ubutabera. Izi mpungenge zirava ku byakomeje kugenda byigaragaza kuko nk’igihe Nzakamwita Faustin wari umushinjacyaha mu rukiko rwa Gisirikare yashakaga ukuri kubiregwa Col Bizimana hari inyandiko zabatangabuhamya nkabavugaga ko mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi bemezaga ko atari mu Rwanda yagiye azikuramo. Abanyabubasha bamwe batashatse kurenganura Col Bizimana ,haba abo babanye nawe akiri muri EX FAR nabo babanye ageze muri RDF bose bemeza ko hari inyandiko zabatangabuhamya zaburiwe irengero.
Ikindi basaba ko urubanza rwe rwabera mu ruhame hakaza abamushinja n’abamushinjura cyane ko ubu hari uwitwa Rutitira Erneste ubyirega akanabyemera. Uyu Rutitira ku nyandiko ze yiyemerera ko icyo cyaha aregwa yagikoze 1991 ,naho abarega Col Bizimana bavuga ko cyabaye 1992.
Abatanga ubutabera nimwe mubwirwa. Ese ukuri kuzaba ukwande?icyaha nicyande?ubutunzi bwa Col Bizimana bumugumishije mu kangaratete pee!!! Ikinyoma kiri mu butabera ku nyungu za bamwe kizashira ryari?ubuse wagaya Minisitiri w’ubutabera igihe cyo gusenya no gusahura ugashima Minisitiri Busingye ukingira ikibaba abahimba inyandiko za Gacaca bakagurisha imitungo ya rubanda rugufi. Ubutabera bwa bose niyo nkingi y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nsengumuremyi Ephrem