Ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje gufata indi ntera

 

Nubwo imiryango ifite aho ihuriye n'uburenganzira bwa muntu ihagurukiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana,hirya no hino mu Rwanda umubare bw'abana bahohoterwa ukomeje kwiyongera.gashumba-2[1]

              Min. Dr Gashumba Diane

kuko uretse abafatwa ku ngufu hakiboneka n'abandi bagihohoterwa bigendeye ku muco aho usanga umwana yavuye mu cyaro akaza kuba i Kigali gufasha akazi Nyirasenge cyangwa nyinawabo.umuyobozi_wa_cladho_leonard[1]

Umuyobozi wa CLADHO Sekanyange

Umwe muri iyo miryango CLADHO yasabiye abagabo n'abasore ibihano by'umwihariko kuwuzafatwa yahohoteye umwana .tariki ya 17 Nzeri 2016, nibwo CLADHO yatangizaga ibiganiro byahawe abakozi n’abunganizi bayo mu by’amategeko, ku ihohoterwa rikorerwa abana. Umurimo utazorohera CLADHO na gato.Bimwe mu bitera ukwiyongera kwihohoterwa rikorerwa abana harimo imbogamizi ikomeye cyane y'umuco aho usanga bamwe mu banyarwanda banga gutanga amakuru kugirango batiteranya.ikindi giteye inkeke ni ubukene buri kugaragara hirya no hino mu banyarwanda aho usanga umubyeyi yakira udufaranga mu gihe umwana we yahohotewe ibyo bikamutera kuryumaho .Umuyobozi wa CLADHO, Sekanyange Léonard yabwiye ikinyamakuru Ingenzi ko bahisemo iki gikorwa cyo guhugura abakozi n'abanyamategeko nyuma y’aho ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko hari abana benshi baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure.Ibyo bikaba bitera ingorane nyinshi abo bana harimo kubura ubuzima,kubura imiryango ibakira kuko kenshi bahita bahabwa akato.nyuma yo gutwara inda igihe kitageze.

ÒÇÇ

Yongeyeho ko bafashe icyemezo cyo guhugura abakozi babo n’abunganizi mu by’amategeko kugira ngo nibura iyi ngeso yo gutera inda abana bakiri bato icike burundu dore ko ituma bamwe bafata icyemezo kigayitse cyo gukuramo inda ku buryo hari n’abo bitwara ubuzima.

Hategekimana Olive, umwe mu bahuguwe yagize ati " Aya mahugurwa azamfasha mu bintu byinshi birimo kwigisha no gushishikariza abana b’abakobwa uburenganzira bwabo ku buryo n’uzaba yaratewe inda azamenya uko ashobora kurenganurwa n’amategeko."

CLADHO ivuga ko iteganya gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwimbitse bugaragaza uko ihohoterwa rikorerwa abana mu Rwanda rihagaze mu minsi iri imbere. Kugeza ubu uyu muryango ukorera mu turere 10 tugize igihugu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.Ese CLADHO haricyo izabasha gukora kuri iki kibazo?reka tubitege amaso niba ikibazo cy'abana bo mu muhanda kitarabonerwa umuti,kandi bo bagaragara,icyabazunguzayi kikaba kikiboneka,aho iki gikorerwa mu bwihisho no mu ibanga rikomeye hakazamo n'imbaraga zifaranga kizacyemuka?Mana tabara isi waramye.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *