Ferwafa ya De Gaule mu ihurizo ryÔÇÖamarozi na ruswa
Gutonesha no gutetesha n’ikimwe mu bimunga umupira w’amaguru. Uwazabaza abatanga imyanya bakanayambura niba bo bakunda umupira w’amaguru. Ikinyoma kirahishwa ariko nyuma kikajya ahagaragara. De Gaule yananiwe iyajya niyo ava none bigeze igihe byigaragaza.
Nibwo bwambere kuva u Rwanda rwakwitwa Repubulika ikipe iva muri shampiyona ikonera ikagarukamo. N’ubwo mu Rwanda twihaye guhakana twivuye inyuma hano ho ntiwabona aho ubuhera kuko ikipe ya Pepiniere ifata icyemezo cyo kuva muri shampiyona itarangiye bwacya ikagaruka. Aya niyo makosa yubatse umupira w’amaguru. Pepiniere fc
.Ferwafa yari yahagaritse ikibuga cy’iyi kipe kiri ku Ruyenzi nyuma yo kwangirikira mu mukino wahuje Pepiniere fc na Police fc, byatumye iyi kipe yanga gukinira na AS Kigali ku Kicukiro bagaterwa mpaga ndetse basezerera abakinnyi mbere yo gukina na Marines fc i Rubavu. Ferwafa niyo nyirabayazana mu kuniga umupira w’amaguru. Ikindi kivugwa n’uburyo amarozi nayo yabicikirije . Umukino wahuje Mukura na Rayon sport hagaragaye amarozi yakozwe mu buryo bwagaragariye buri wese. Ikipe ya Mukura niyo yagaragaye umunyezamu wayo aroga.
Bimaze kugaragara ko De Gaule atazi niba manda ye azayirangiza. Umukino wahuje Pepiniere na APR niwo nyirabayazana wabyose kandi bivugwa ko wari kubera ku Ruyenzi bawuzana Kigali. Ikipe zimwe ubu zugarijwe n’ubukene bukabije zikaba zidashobora kuzarangiza shampiyona. De Gaule mugihe bivugwa ko bamwe mu basifuzi bugarijwe na ruswa itayitaze igatsindwa,nabyo birababaje.
Murenzi Louis