Ibihugu 20 bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku Isi.
Hamwe no kugabanyirizwa ingengo y’imari yahabwaga igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko ntibibuza icyo gihugu kuza ku mwanya wa imbere mu bihugu bifite ingabo ziri ku rwego rwo hejuru kuruta ibindi byose kuri iyi ya Rurema.
Mu cyegeranyo cyakozwe mu bijyanye n’umutekano w’isi ikigo Credit Suisse cyerekanye ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ari igihugu cyateye intera mu by’igisirikare, Uburusiya n’Ubishinwa bikagikurikira mu gihe igihugu cya Canada aricyo kiza bwa nyuma ku rutonde naho Misiri cyikaba aricyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyagaragaye kuri uru rutonde.
Credit Suisse ivuga ko bigoye kumenya ukuri kw’igihugu kirusha ibindi mu mbaraga za gisirikare kugirango bakore icyegeranyo ariko hari ibimenyetso simusiga bitanu bashingiragaho bakora icyo cyegeranyo no gutanga amanota.
Ibimenyetso bakoresheje bapima imbaraga igisirikare gifite icya mbere ni ukumenya umubare w’abasirikare 5%, ibifaru igihug gitunze 10%, indege z’intambara 20%, amato aheka indege z’intambara (Aircraft carrier) 25% n’amato asanzwe akoreshwa mu ntambara 25%. Uru rutonde rwerekana imbaraga z’igisirikare mu rugero ariko ntabwo barebye ubwiza bw’intwaro cyangwa inyigisho mu bijyanye n’igisirikare igihugu gifite niyo mpamvu kuri uru rutonde harimo ibihugu bishobora gutangaza abantu ndetse n’ibindi bacyeka ko byakagiyeho ariko ntibibemo.
Dore ibihugu bifite gisirikare gifite imbaraga kurusha ibindi nkuko bikurikirana ku rutonde uhereye ku cya nyuma cya 20 ukageza ku cyambere:
20. Canada
Budget: Miliyari $15.7
Umubare w’Abasirikare: 92,000
Ibifaru: 181
Indege z’intambara: 420
Amato y’intambara: 4
Canada yashyizwe inyuma ku rutonde kubera ubuke bw’ingabo zabo no kutagira amato ashobora guheka indege na za kajugujugu z’intambara, ikindi kandi igihugu cya Canada kikagira umubare uri hasi w’ibifaru ugereranije n’ibihugu bindi, ariko icyo gihugu cyohereje ingabo mugucunga umutekano muri Afganistan no muri Iraki kandi ni umunyamuryango wa NATO (OTAN).
No. 19. Indonesiya
Budgte: Miliyari $6.9
Umubare w’abasirikare: 476,000
Ibifaru: 468
Indege z’intambara: 405
Amato y’intambara: 2
Igisirikare cya Indonisiya kiza imbere y’icya Canada kubera umubare mwinshi w’abasirikare n’umubare w’ibifaru babarusha, ariko nabo bakaba batagira amato yo guheka indege z’intambara.
No. 18. Germany (Ubudage)
Budget: Miliyari $40.2
Umubare w’abasirikare: 179,046
Imizinga (Ibifaru): 408
Indege z’intambara: 663
Amato y’intambara: 4
Igisirikare cy’Abadage kiza kuri uwo mwanya kubera ko umubare w’amato yo guheka indege z’intambara uri hasi ibyo nibyo byatumye Credit Suisse ibagabanya amanota, ariko Abadage bagira umubare ushimishije w’indege z’intambara kandi ikaba umunyamuryango wa NATO.
17. Poland (Polonye)
Budget: Miliyari $9.4
Umubare w’abasirikare: 120,000
Imizinga (ibifaru): 1,009
Indege z’intambara: 467
Amato y’intambara: 5
Abasirikare ba Pologne bari mu myitozo
Igihugu cya Polonye kiza imbere y’igihugu cy’Abadage kubera umubare mwinshi w’ibifaru kandi kikacyirusha n’amato y’intambara. Iki gihugu kandi cyongereye ibikorwa bya gisirikare kubera ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa n’igihugu cy’Uburusiya mu bihugu bituranye nka Ukraine.
16. Tayiland
Budget: Miliyari $5.39
Umubare w’abasirikare: 306,000
Imizinga (ibifaru): 722
Indege z’intambara: 573
Amato y’intambara: 0
Umusirikare w'umutayirande ari muri kajugujugu y'intambara
Igisirikare cy’igihugu cya Tayiland nicyo kiyoboye igihugu nyuma yo kuburizamo umugambi wabashakaga guhirika ubutegetsi mu mwaka 2014. Izo ngabo kandi nizo zishinzwe ubusugire bw’igihugu cya Tayiland. Iki gihugu cyahawe uyu mwanya kubera umubare munini w’abasirikare gifite, n’ umubare w’ibifaru.
15. Australiya
Budget: Miliyari $26.1
Umubare w’abasirikare: 58,000
Ibifaru: 59
Indege z’intambara: 408
Amato y’intambara: 6
Umusirikare wa Australia
Umubare w’abasirikare ba Austaraliya uri hasi, ndetse n’umubare w’ibifaru niyo mpamvu baje kuri uwo mwanya, ariko igihugu cya Austaraliya kikagira amanota kubera indege nyinshi z’intambara n’amato y’intambara ugereranije n’ibindi bihugu biri nyuma yacyo.
14. Israyeli
Budget: Miliyare $17
Umubare w’abasirikare: 160,000
Ibifaru: 4,170
Indege z’intambara: 684
Amato y’intambara: 5
Abasirikare ba Israyeli
Mu bisanzwe igihugu cya Isirayeli kigira umubare muto w’abasirikale, ariko kubera impamvu z’umutekano wabo, buri muturage wa Isirayeli agomba kuba ari umusirikale, kandi biteguye urugamba arirwo rwose kubera amateka yo guturana n’ibihugu by’abanzi. Igihugu cya Isirayeli kigira ibifaru byinshi, kikanagira n’indege nyinshi z’intambara zirimo izigezweho zikoresha tekinoloji zidakoresha abashoferi (Drones), kikagira n’abasirikale b’abahanga mu kurwanira mu kirere (Air Force) kandi iki gihugu kigira ingabo zigira ubuhanga bwihariye bagira n’intwaro za kirimbuzi zo mu bwoko bwa Nikeriyene (Nukrea).
13. Tayiwani
Budget: Miliyare $10.7
Umubare w’abasirikare: 290,000
Ibifaru: 2,005
Indege z’intambara: 804
Amato y’intambara: 4
Umwitozo wo mu mabuye
Nubwo igihugu cya Tayiwani gihora kubikangisho bw’igihugu cy’Ubushinwa bukomeje gahunda yo gushaka kwigarurira na none icyo gihugu, igihugu cya Tayiwani imbaraga zacyo zose bazishyize mu kubaka igisirikare cyabo, niyo mpamvu icyo kirwa kiza ku mwanya wa gatanu mu kugira indege nyinshi z’itambara zirimo Kajugujugu n’umubare mwinshi w’ibifaru.
12. Misiri(Egiputi)
Budget: Miliyare $4.4
Umubare w’abasirikare: 468,500
Ibifaru: 4,624
Indege z’intambara: 1,107 Amato y’intambara: 4
Abasirikare ba Misiri bari ku modoka ya gisirikare yo mubwoko bwa Delayer
Misiri nicyo gihugu cyonyine kiva ku mugabane w’Afurika kiri kuri uru rutonde.Igisirikare cya Misiri ni cya cyera kandi nibo bafite igisirikare gikomeye mu bihugu bigize Uburasirazuba bwo hagati.Iki gisirikare gifashwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Kiza ku mwanya wa gatanu ku isi kugira umubare mwinshi w’ibifaru, bagira ibifaru 1000 byo mu bwoko bwa M1A1Abrams bikorerwa muri Amerika. Icyo gihugu kandi kigira umubare munini w’indege z’intambara.
11. Pakisitani
Budget: Miliyare $7
Umubare w’abasirikare: 617,000
Ibifaru: 2,924
Indege z’intambara: 914
Amato y’intambara: 8
Ingabo za Pakisitani
Igihugu cya Pakisitani ni kimwe mu buhugu bifiite igisirikare gikomeye ku isi, kubera umubare mwinshi w’abasirikale gifite bikaba aribyo bituma kiza kuri uwo mwanya. Icyo gihugu kandi gifite umubare munini w’ibifaru indege z’intambara zirimo kajugujugu. Ikigeretse kuri ibyo icyo gihugu gicyekwa ko nacyo cyaba gikora intwaro z’ubumara za Nukrea ndetse bikavugwa ko nyuma y’imyaka cumi kizaza ku mwanya wa gatatu wo gukora izo ntwaro.
10. Turukiya
Budget: Miliyare $18.2
Umubare w’abasirikare: 410,500
Ibifaru: 3,778
Indege z’intambara: 1,020
Amato y’intambara: 13
Zimwe mu ntwaro za Turkia
Igihugu cya Turukiya nicyo gifite igisirikale gikomeye mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediteraniya. Muri Raporo ya Credit Suisse n’ibihugu bitanu gusa birusha amato y’intambara igihugu cya Turukia. Iki gihugu cyafashe uyu mwanya kubera umubare munini w’ibifaru n’indege z’intambara kibitseho. Iki gihugu kandi ni umunyamuryango w’ibihugu bishyigikiye ikorwa ry’indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-5 zikorwa n’Amerika.
9. Ubwongereza (Ingland)
Budget: Miliyare $60.5
umubare w’abasirikare: 146,980
Ibifaru: 407
Indege z’intambara: 936
Amato y’intambara: 10
Umusirikare w'Umwongereza yereka abana ubwoko bw'imbunda ye
Nubwo iki gihugu cy’Ubwongereza gishaka kugabanya ingabo zacyo kuri 20% hagati y’umwaka 2010 na 2018, iki gihugu kizaba kigifite ubushobozi bwo gutanga umusada mu bya gisirikale ahari hohose ku isi. Igisirikare kirwanira mu mazi kizwi nka (Royal Navy) kirashaka gutangira gukoresha ubwato bitiriye umwamikazi wabo, bwitwa HMS Queen Elizabeth mu gutwara indege z’intambara mu mwaka 2020 bukaba bufite ubushobozi bwo gutwara indege 40 zo mu bwoko bwa F-35B joint- strke fighter
8. Ubutaliayani
Budget:Miliyare $34
Umubare w’abasirikare: 320,000
Ibifaru: 586
Indege z’intambara: 760
Amato y’intambara: 6 Ubutariyani bufute indege z'umwihariko
Igihugu cy’Ubutaliyani cyaje kuri uyu mwanya kubera kugira indege nyinshi z’intambara n’amato y’intambara, iki gihugu kandi gifite ubwato bubiri bushobora gutwara indege z’intambara.
7. Koreya y’Amajyepfo
Budget: Miliyare $62.3
Umubare w’abasirikare: 624,465
Ibifaru: 2,381
Indege z’intambara: 1,412
Amato y’intambara: 13 Ingabo za Korea yepfo
Koreya y’Amajyepfo yisanze nayindi nzira yayifasha kwirinda ubushotoranyi bukorwa n’abavandimwe babo aribo Koreya y’Amajyaruguru, bahitamo kugira ibifaru byinshi, indege z’intambara, amato y’intambara no kugira umubare mwinshi w’ingabo, kandi iki gihugu kizwiho ubuhanga mu kurwanira mu kirere ku buryo kiza ku mwanya wa gatandatu ku isi kugeza ubu, ibi bikaba ari nabyo byagishyize kuri uyu mwanya wa karindwi.
6. Ubufaransa
Budget: Miliyare $62.3
Umubare w’abasirikare: 202,761
Ibifaru: 423
Indege z’intambara: 1,264
Amato y’intambara: 10 Ingabo z'Abafaransa bari mu jyaruguru y'igihugu cya Mali
Igihugu cy’Ubufaransa gifite umubare muto w’abasirikale, ariko bafite ubuhanga buhanitse kandi bafite ubushobozi buhagije ni nayo mpamvu cyashyizwe kuri uyu mwanya. Icyo gihugu gifite ubwato bwo gutwara indege z’intambara buzwi nka Charles de Gaulle kandi iki gihugu kikaba kizwiho kohereza ingabo zacyo cyane cyane mu bihugu bya Afurika ibikoresha ururimi rw’igifaransa cyangwa ibyabaye koloni yabo ahaba havugwa amakimbirane na none kikaba kizwiho no kurwanya imitwe y’itera bwoba.
5. Ubuhinde
Budget: Miliyare $50
Umubare w’abasirikare: 1,325,000
Ibifaru: 6,464
Indege z’intambara: 1,905
Amato y’intambara: 15 Ingabo z'Ubuhinde
Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bifite igisirikale gikomeye ku isi. gifite umubare munini w’abasirikale kirushwa n’Amerika n’Ubushinwa gusa ubwinshu bw’ingabo. kikaba gifite umubare w’ibifaru byinshi gikurikira Amerika, Ubushinwa n’Uburusiya. Icyo gihugu kandi gifite intwaro za Nukrea, bikaba biteganywa ko kugera mu mwaka 2020 Ubuhinde buzaza mu bihugu bine bya mbere ku isi bifite igisirikale gikomeye.
4. Ubuyapani (Japan)
Budget: Miliyare $41.6
Umubare w’abasirikare: 247,173
Ibifaru: 678
Indege z’intambara: 1,613
Amato y’intambara: 16
Mu bifatika igihugu cy Ubuyapani kigira umubare w’abasirikale uri hasi ugereranije n’ibihugu bindi , ariko icyo gihugu kikagira ibikoresho bya gisirikale bihagije. Muri Raporo ya Credit Suisse, icyi gihugu cyashyizwe ku mwanya wa kane kubera amato menshi y’intambara gifite. Ubuyapani bufite amato ane yo guheka indege z’intambara, aya mato akaba yaragenewe gutwara kajugujugu zintambara gusa. Iki gihugu usibye Ubushinwa, Amerika n’Uburusiya nta kindi gihugu kikirusha indege z’intambara.
3. China(Shinwa)
Budget: Miliyare $216
Umubare w’abasirikare: 2,333,000
Ibifaru: 9,150
Indege z’intambara: 2,860
Amato y’intambara: 67 Abasirikare b'ubushinwa ni abambere mu myitozo
Igisirikale cy’ubushinwa cyazamutse vuba cyane no kwiyongera n’ubushobozi mu myaka mike ishize. Nicyo gihugu gifite abantu benshi ku isi kikaba ari nacyo guhugu gifite umubare w’abasirikale benshi ku isi. Iki gihugu kandi kiza ku mwanya wa kabiri ku isi nyuma y’Uburusiya mu kugira umubare mwinshi w’ibifaru, kandi kikaza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Amerika mu kugira amato menshi y’intambara.
Iki gihugu kandi cyashyize iterambere mu gisirikale ku buryo cyabaye igisirikale kigezweho mu mu buryo mu kurwana hakoresha tekinoloji nko gukoresha amakombora arasa kure n’indege nshya z’intambara.
2. Uburusiya
Budget: Miliyare $84.5
Umubare w’abasirikare: 766,055
Ibifaru: 15,398
Indege z’intambara: 3,429
Amato y’intambara: 55 Imodoka itaraswa ni mbunda ibonetse yariyo yose
Igisirikali cy’Uburusiya kiza ku mwanya wa kabiri ku isi. Iki gihugu kikaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare w’ibifaru byinshi, kikaze ku mwanya wa kabiri mu kugira indege nyinshi z’intambara nyuma y’Amerika, kandi kikaza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Amerika n’Ubushinwa mu kugira amato menshi y’intambara.
Ingengo y’imari yongereweho kimwe cya gatatu kuva 2008 kandi bateganya ko bazayongera kugera kuri 44% mu gihe cy’imyaka itatu irimbere. Iki gihugu cy’Uburusiya cyerekanye imbaraga gifite no hanze y’imbibi zacyo cyohereza ingabo zacyo mu gihugu cya Siriya zikaba zifite ishingano ikomeye yo kugarura amahoro muri icyo gihugu
1. Amerika (USA)
Budget: Miliyare $601
Umubare w’abasirikare: 1,400,000
Ibifaru: 8,848
Indege z’intambara: 13,892
Amato y’intambara: 72 Indege z’intambara za Amerika zo mu bwoko bwa F-22 n’indi yo mu bwoko bwa F-15
Hamwe no kugabanya ingengo y’imari ku gisirikale cya Amerika, icyo gihugu ntibikibuza gukoresha Miliyare $601 zigenda ku mutekano kurusha ibindi bihugu icyenda bikirinyuma nkuko Credit Suisse ibyerekana.
Iki gihugu cy’Amerika kirusha ibindi bihugu umubare munini w’amato atwara indege z’intambara kikaba gifite amato 10 nandi 3 ateganywa konjyerwamo mu mwaka wa 2020 ugereranishe n’ubuhinde burimo gukora ubwato bwa gatatu busanga bubiri bari basanganywe. bukaba buza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite ubwo bwato.
Amerika kuba ifite indege nyinshi z’intambara iza ku mwanya wa mbere, ifite tekinoloji igezweho mu bikoresho, abasirikale benshi bafite ubumenyi buhagije, ikigeretse kuri ibyo Amerika iza ku isonga mu kugira intwaro nyinshi za Nukrea (ubumara) ku isi.
GAKWANDI James