Rayon sport yegukanye shampiyona 2016-2017
Uyu mwaka wa shampiyona watangiye ikipe ya Rayon sport ubona ko ifite gahunda none iyigezeho ku ntinzi iruhije kandi itaruhije.Umutoza Masudi yerekanye ko ashoboye kuko atwaye ibikombe bibili byikurikiranya.
Rayon Sport yaraye yegukanye shampiyona[photo archives]
Ubu rero bigaragaye ko iyo ikipe isoje shampiyona ntibure abakinnyi barenze bane ko ishobora kwitwara neza. Amakuru ava mu bizerwa ba Rayon sport ngo ni ukongerera amasezerano abakinnyi bayo kugirango n’umwaka utaha izabashe kongera gutwara shampiyona. Ibi biragoye gusa ibi yabikoze yikurikiranye 1997 irongera itwara 1998. Gacinya yafashe ikipe ya rayon sport batamwemera none atwaye ibikombe bibili ,kandi n’icya gatatu ashobora kugitwara. Ikibazwa na benshi kuki iyi kipe itajya imara kabili itajemo ibibazo?Amakuru ava ahizewe n’uburyo hari abakinnyi ba Rayon sport bagiye kugurishwa haba muri APR FC cyangwa POLICE FC zose zahano mu Rwanda kongeraho izo hanze yarwo. Abayobozi bikipe ya Rayon Sport bishimira intsinzi[photo ingenzi]
Abari ku isonga bazagurishwa: Ndayishimiye Jean Luc Alias Bakame uzagurishwa muri Tanzania mu ikipe ya Simba hakaz aNshuti Dominique savion uzagurishwa muri Kenya,kongeraho Kwizera Pierrot uzagurishwa mu gihugu cyo mu barabu. Niba koko SKOL yaratanze amafaranga byabibazo byaburirwaga umuti byaba bigiye gucika burundu. Masudu Juma umutoza wa Rayon Sport[photo archives]
Amafaranga ava ku kibuga ajyahe? Ibi byishimo biragumaho cyangwa bamwe mubiyita ko bigererayo barabyangiza? Gacinya ntarasobanura uko bamwe mu bakinnyi bagiye muri Congo Kinshasa none bagiye kubagarura mu Rwanda.Abafana b’ikipe ya Rayon sport bati: Iki gikombe tugitwaye turusha umukeba amanita cumi natatu,nimenshi,bizahoraho?bizakurwaho n’iki?ukunda Rayon sport biramushimisha umwanzi wayo akababara.
Abafana ba Rayon sport bibumbiye hamwe bagatanga uko buri umwe yifite nibyo bitwaye iki gikombe.
Kimenyi Claude.