kwitukuzaDore urutonde rwÔÇÖamwe mu mavuta atukuza yahagaritswe na Ministeri yÔÇÖubuzima

kwitukuza

Inama y’ abaminisitiri yo kuri uyu wa 5 Kanama yemeje iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ ibintu binoza kandi bisukura umubiri bitemewe gukoreshwa mu Rwanda.

 

 

 

 

 

Joseph Kabatende ushinzwe ibirebana na Farumasi muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye IGIHE ko iyo minisiteri iri gutegura ibikorwa byo gushishikariza Abanyarwanda ingaruka mbi z’ imiti itizewe basiga ku mubiri, cyane cyane abakobwa kuko aribo bahura n’ izo ngaruka.

Iyo miti yiganjemo irimo nka ‘Hydroquinone’ ihindura kamere y’ uruhu.

Kabatende yakomeje agira ati “Byatewe nuko muri iriya miti bakoresha haba harimo ibintu bitera indwara. Tumaze gutegura ubukangurambaga bwo gushishikariza ababikoresha, ababyinjiza mu gihugu, kugira ngo babyirinde.”

Ku rutonde rwagaragajwe na Minisiteri y’ubuzima, hariho imiti itemewe na gato n’ indi bisa n’ iyemewe ariko igashyirirwaho ibipimo ntarengwa ngo hirindwe ingaruka yatera.

Kabatende asobanura ku bazibandwaho mu bukangurambaga buri gutegurwa, yagize ati “Cyane cyane tuzibanda ku bagore kuko nibo bashaka kwigira beza. Bitera indwara nyinshi na kanseri, indwara z’ uruhu nk’ iyo ushatse kwitukuza ukavanga ibintu nka bingahe, biragutwika. Bishora gutera indwara nyinshi cyane.”

Amavuta hafi ya yose atukuza uruhu agiye guhabwa akato mu Rwanda

Minisiteri y’ Ubuzima iteganya gukorana n’ izindi nzego nka Ministeri y’ Ubucuruzi, Ikigo cy’ igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, na Minisiteri y’ Ubuhinzi ngo kuko hari imiti ikoreshwa mu buhinzi abantu bashobora kwitiranya, Ikigo cy’ imisoro n’ amahoro na Polisi y’ Igihugu.

Uyu muyobozi muri Minisiteri y’ Ubuzima kandi yavuze ko bateganya kuganira n’ abinjiza bene iyo miti iba mu mavuta bisiga mu bihugu, abayacuruza, abayakoresha mu nzu z’ ubwiza, ngo barusheho kuyirinda ku buryo n’ uyakoresha yajya abikora azi neza ingaruka yamugiraho.

Minisante ivuga ko bitoroshye kumenya abamaze kugerwaho ingaruka no gukoresha amavuta atujuje ubuziranenge kuko ngo abayacuruza nabo ubwabo batazwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *