Iyo ubwirwa ntiwumve biba ari ukugosorera mu rucaca!!

Umugani ungana akariho,iyo ni imvugo yo mu bakurambere ba banyarwanda cyane iyo babwiraga umuntu ntiyumve. Kimenyi Umwami w’i Gisaka niwe wadukanye uyu mugani awubwira Ndabarasa mwene Cyilima Rujugiro Umwami w’u Rwanda.

Ndabarasa yari umwishywa wa Kimenyi Umwami w’i Gisaka ,akaba yari umwana wa Rwesero umukobwa wa Muhoza. Ibihe byo hambere habaga uburyo bwo kuba intasi(maneko)Ndabarsa ni ubwo yari mwishywa wa Kimenyi Umwami w’i Gisaka yari yoherejweyo kugirengo azamenye imitsindo n’uburyo ingabo ze zingana ,uko zirwana ni ibindi noneho azabibwire se abone uko amutera.

Umwami Kimenyi yabwiye mwishywa we Ndabarasa ntiyamwumva ahita aca umugani ati”ndagosorera mu rucaca hari mu w’I 1700. Uyu mugani warakomeje uba kimomo kuko,kugeza na n’ubu iyo umuntu abwira undi amagambo adashaka kuyumva kuko atamushimishije,kandi akamwihorera bahita bagira bati”naka yagosoreye mu rucaca.

Umwami w’I Gisaka Kimenyi akibona mwishywa we Ndabarasa yaramukunze cyane babana nk’umwana n’umubyeyi. Ndabarasa amaze gukura yabwiye nyirarume ko ashaka gutaha,nyuma nyirarume aramwangira. Umwami w’i Gisaka Kimenyi yabwiye mwishywa we Ndabarasa ati”naguhawe na so ntiyigeze ambwira ko nukura uzataha ,ngoma kukubakira  ,nkagukwera ,nkanagushyingira ntabwo uzataha. Ndabarasa akibwirwa ijambo rya kibyeyi yararuciye ararumira.

Umugani nawo ubutaha tuzabaha inkomoko yawo. Ndabarasa nawe ntiyigeze arekeraho yakomeje kwishyuza nyirarume ibyo yamwemereye. Kurera umwana w’undi biravuna cyane kuko ndabarasa yabwiye nyirarume ati’nyubakira niwanga ngende iwacu baratunze banyubakire. Umwami Kimenyi yaje gusanga impamvu Ndabarasa amuhoza ku nkeke nawo umugani wo hambere,Kimenyi yaje gusanga ari iby’imitsindo,ni uko Umwami w’i Gisaka Kimenyi abwira mwishywa we Ndabarasa ati”mwana wa njye ko mbona ngosorera mu rucaca.

Ndabarasa nawe yahise aryumaho nk’uko imigani yose igenda igira igenuro ryayo. Kimenyi ngo yaje guhamagara Ndabarasa ajya kumuha imisozi azubakaho. Aha ngo na Kimenyi yarashyizemo imitsindo,kuko yangaga kumwubakira atazaba ashyize imitsindo mu Gisaka agihaye umugaragu w’u Rwanda. Abagaragu nabandi bantu b’ibwami baherekeje Umwami Kimenyi ajya guha mwishywa we Ndabarasa imisozi,baragiye amwereka uwitwa Rundu,ni uko Kimenyi ati”dore aho nkugabiye.

Ndabarasa nawe ntiyaripfana ati”ni uku umubyeyi aha umwana we? Kubera ko Kimenyi yicaraga yikanga imitsindo ya Ndabarasa yahise amusubiza ko ariho kandi atazaharenga.Ndabarasa yeretse nyirarume imisozi ashaka ko yamuha ,kandi ayimwerekesha umuheto . Kimenyi byamwanze mu nda abwira mwishywa we ati”urangaruriza igihugu uruhembe rw’umuheto? Ndabarasa yahis eyoherezwa kwa se igitaraganya. 

Umwami Kimenyi abajijwe impamvu yohereje umwana igitaraganya?Umwami Kimenyi yarabasubije ati”sinagumya kugosorera mu rucaca. Abaraho nabandi bahandi batangira kuwuca babonye hari ababwirwa ntibahe agaciro amagambo babwiwe. Ubu rero kugosorera mu rucaca byabaye imvugo  ikoreshwa cyane ku bantu batandukanye mu mpande zitandukanye hashingiwe ku myumvire.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *