Moteri ubwuzu:iracyategereje ubutabera kuko Meya Mvuyekure akomeje kuyifunga
Ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi bwafunze Motel Ubwuzu buvuga ko itujuje ibyangombwa by'isuku.
Ibihe bitandukanye byerekana ko umuntu ashobora kugira ibihe byiza,akanagira ibihe bibi bitewe n’impamvu runaka.Ubu biravugwa ko ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi karanze gufungura Motel ubwunzu ngo ikomeze imirimo yayo y'ubucuruzi.Intandaro yifungwa rya Motel Ubwuzu ryavuye ku kibazo cyavugaga ko habonetse igikorwa cyo kuroga bamwe mu bakiriya bahafatiye ifubguro rya mu gitondo.
Moteri Ubwuzu iheze mu gihirahiro
Inkuru ikimara gusakara bamwe mu b'abaturage bagize bati:Ngiye gucika mu tubari hirya yejo batazandoga.Undi ati:Iby’ubu ntibikinishwa abantu batinyuka no kuroga Gen hamwe na Major.Abandi bati:Uravuga iki ?ko noneho bari birengeje n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere. Umuntu utekereza wese ntabwo yumva icyazanye ikibazo nkakiriya kindengakamere.
Hagati y’inzego z’ubuyobozi n’umuturage haba hagomba kubamo urukundo kuko wa muyobozi nawe iyo ari ho atuye abarwa mu batuye umudugudu. Ubushinjacyaha bwareze ko bamwe mu bakozi ba Motel Ubwuzu bafatanije icyaha cyo kuroga..Abakorewe icyaha:Gen Ruvusha Emmanuel;Majr Bikaga Donat;Byiringiro Fidele akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi.
Meya Mvuyekure ibyo abwira abaturage sibyo abakorera yigize ntiteranya
Abaregwa ntabwo bemera icyaha ngo kubera ko batagikoze. Abaturage bo baragira bati:Ubushinjacyaha bwavuze ko inkoko yabonetsemo uburozi kandi bayiriyeho.Ese kuki ubushinjacyaha butagaragaje impapuro abakorewe icyaha bivurijeho kugirango natwe nk’abaturage tumenye ukuri kubyaha baregwa bityo tuve mu gihirahiro.
Umunyamategeko umwe twaganiriye ariko akadusaba ko izina rye twarigira ibanga kubera impamvu z’umutekano we,yadutangarije ko mu bigize icyaha harimo ikibura aricyo ibazwa ryabakorewe icyaha ,aribo Gen Ruvusha ,Majr Bikaga hamwe na Byiringiro.Uy’umunyamategeko yantangarije ko mu bigize icyaha harimo ibibura kandi aribyo byangombwa ,aribyo byari kugaragaza icyaha gishinjwa abakoze icyaha.
.Aho yagize ati:Ubushinjacyaha bwari kugaragaza ibazwa rya Gen Ruvusha ,Majr Bikaga na Byiringiro. .Ubushinjacyaha bunavuga ko kugirango bimenyekane,ari uko Byiringiro Fidèle yabonye mu nyama y’Inkoko yari agiye kurya, harimo ibintu byirabura bimeze nk’ifu,ibi yavuze biza no kwemezwa na Kigali ForensiLaboratory ko ari uburozi.Aha rero niho impande zombi zitemeranya kuko ibyo byangombwa hariho ibitariho cashet.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko inkoko yaragaragaweho ubwo burozi yaba yarabushyizwemo mu gihe cyo kuyiteka no kuyigabura,bikavugwa ko mbere y’uko abakiriya baza,Major Bikaga Donat yari yabanje guhamagara Uwimana Marie Fidèle,nawe abwira uwitwa Hashakimana Eric wari ushinzwe kwakira abakiriya ko aza kubakira kuko byari munshingano ze.Mu rukiko abaregwa bahakanaga icyaha bashinjwa kuko bavugaga ko Hashakimana ko yari yabanje kuvugana na Byiringiro kandi ko ntabuhamya bwe kuko yitabye imana arashwe.
Abaregwa bo bavuga ko icyo ubushinjacyaha bubarega ko ngo bari bazi neza ko ibyo bagabuye byatekewe hamwe ko kandi inyama yagaragayemo uburozi bayisinyiye mbere yuko yoherezwa muri KFL,ko ataribyo .Abaregwa baburana banavugaga ko hari n’ibyo babajijwe mu iterabwoba ryinshi. Uwimana Marie Fidèle,Niyitegeka Cyrille na Safari Jean Pieere,baregwa ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kuroga,bikavugwa mu iburana basabye urukiko ko ubushinjacyaha bwagaragaza ibimenyetso bigize icyaha kandi hakaboneka impapuro zasinywe zinariho kashe ya Leta.
Icyatunguye abantu bari mu rubanza naho ubushinjacyaha bwavuze ngo impapuro zirahari kandi ngo banivurije hanze.Abantu bati:Iyo zigaragara nibyo byari kuba byiza!!!Ubushinjacyaha buti:Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko inkoko yaragaragaweho ubwo burozi yaba yarabushyizwemo mu gihe cyo kuyiteka no kuyigabura.Aha niho abantu bibazagaho byinshi bagira bati:Inkoko iyo itekwa igakarangwa hari uburyo amavuta n’ibindi bikoreshwa bateka bitatuma bwa burozi bugaragara,kuko buba burimo imbere.Abandi bati:Nigute Byiringiro yabonye uburozi mbere yuko arya.Hariya mu mujyi wa Byumba hagati y’itorero rya EAR diyoseze ya Byumba higeze kuvugwamo ikibazo cy’ikibanza cyaburanwaga na bamwe mu bayobozi kikaza gukemuka cyeguriwe itorero.Abaregwa nabo bati:Ibyo turegwa ntabwo tubyemera kuko inkoko zibagwa ziba ari nyinshi .
Meya Mvuyekure yatinye umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere Byiringiro Fidele yanga gukemura ikibazo cya Motel Ubwuzu none bahejeje ubucuruzi mu kabati.Andi makuru azunguruka atugeraho yemezako Chantal wahoze ashinzwe Cantine ya EAR Diyoseze ya Byumba ubu yaba yaratangiye gukurikiranwaho igihombo cyinshi kandi akaba afatanije na Byiringiro bashaka Motel Ubwuzu ngo bayikoreremo ubucuruzi.
Andi makuru atugeraho dukesha inzego zizewe za Leta ngo ubu hari abatangiye gukurikirana ikibazo cya Motel Ubwuzu kugirango ifungurwe.Andi nayo ngo Chantal yaba yaratangiye gushakisha bene inzu ngo bayambure abayikodesheje ababwira ko yababoneye umukiriya uzishyura menshi.Ubu rero hakenewe ubutabera busesuye bwo kurenganura abo muri Motel Ubwuzu kuko barenganijwe.
Kalisa Jean de Dieu