Kwirinda indwara zitandura ni ukwipimisha hakiri kare ukamenya uko uhagaze -Dr Ndimubanzi Patrick

Ikigo Abbott ndetse n'umuryango type1 foundation bahaye Leta y'u Rwanda ibikoresho ndetse n'amafaranga asaga miliyoni 11 z'amadorari mu urwego rwo kurwanya indwara ya diyabete.

Ni igikorwa Minisiteri y'ubuzima ivuga ko gifite akamaro kuko diyabeti iri mu ndwara zihangayikishije isi.

Binyuze muri Minisiteri y'ubuzima mu  Rwanda ikigo cy' abbott kubufatanye n'umuryango type1 foundation bahaye Leta ibikoresho bipima isukari mu mubiri ndetse n'amafaranga asaga miliyoni 11 z'amadorari y'Amerika azafasha mu kurwanya indwara ya diyabete.

Dr, Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga muri Minisiteri y'ubuzima, ashinzwe ubuvuzi bw'ibanze yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba bahawe iyi nkunga anakangurira abanyarwanda kurusha ho kuyitwarararika ndetse no kuyisuzumisha.

Ati: "Turabishima cyane kuko inkunga baduha ituma dufasha cyane cyane ba bantu baba badafite ubushobozi bwo kwigurira iyi miti cyangwa ibi bikoresho umunsi Ku wundi, 3% by'abantu bagaragaye mu bushakashatsi ko bafite indwara ya diyabete, ariko ikigaragara hano nko kw'isi hose, hari abantu baba bayifite batayivuza hakiri kare, icyo dukangurira abanyarwanda ni uko bipimisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze".

Gishoma Crispin, Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abarwayi ba diyabete mu Rwanda avuga ko kwitwararika ku mirire no gukora imyitozo ngorora mu biri ko ari bimwe mu biza kw'isonga mu kurwanya iyi ndwara.

Ati: " Icyo bavuga Ku mirire nk'ubu ngubu urabyuka mu gitondo ugafata umugati igikombe k'ikivuguto amagi 4 ukaba ugiye Ku kazi saa yine ugafata pause café isukari, irindazi ririmo isukari n'ibindi saa sita yagera ugafata umuceri ifiriti inyama zikaranze, ibishyimbo bikaranze saa kumi pause café ukagaruka muri byabindi ni mugoroba wataha zingaro 3 mitsingi 3, wagera mu rugo ukarya amafiriti, ukajya mu buriri bikarara bigutogotamo, ibyo bintu n'iyo wabikoresha igihe gito diyabete ishobora kuzira aho ngaho iziye mu mirire. Hari hakwiye guhinduka imirire, siporo ikitabwa ho byibura umuntu akagira iminota 30 y'itegeko yaregime ahasigaye azabaho neza."

Bernard Brisolier, ushinzwe ubukungu mu kigo Abbott yavuze ko k'ubufatanye na Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda n'umuryango team type 1 foundation bazafasha abantu kugenzura igipimo cy'isukari mu mibiri yabo, bityo bakarushaho kubaho neza.

Bimwe mu bimenyetso by'ingenzi bya diyabete ni ukwihagarika cyane bidasanzwe, kugira inyota nyinshi cyane idahagarara, inzara idasanzwe niyo waba urimo kurya, umunaniro ukabije kutabona neza, ibisebe bidakira ndetse no guta ibiro cyane cyane iyo ari mu bwoko bwa mbere.

Abashakashatsi bavuga ko ari ngombwa kwipimisha kugirango barebe niba ntayo ufite cyane cyane iyo uri mu bantu bafite ibyo bimenyetso cyangwa bafite icyayitera harimo n'umubyibuho ukabije.

Iyo diyabete itavuwe neza kandi, ngo ishobora guteza ingaruka zirimo n'indwara z' umutima, indwara z'amaso impyiko, uburemba n'izindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick impano yagenewe Leta y’uRwanda

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *