Nyiragifuka Rachelle aratabaza kubera akarengane yakorewe n’umuhesha w’inkiko Niwemugeni Francine.

Bamwe mubanyamategeko hari igihe bayahonyora bigamije inyungu zabo. Tariki 16 kamena 2020 hakozwe cyamunara mu murenge wa Gikondo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Aha hibajijwe byinshi hashingiwe ko  hatubahirijwe amategeko agenga cyamunara. Itangaza rya cyamunara dufitiye kopi ntirigaragaza ugurishirizwa umutungo.

Itangazo ntirigaragaza nyir’umutungo ugurishwa. Umuryango wa Nyiragifuku wadutangarije ko umuhesha w’inkiko yakoze cyamunara baramubujije kuko ikiburanwa kiri mu rukiko ejo tariki 17 kamena 2020. Bamwe mu bahesha b’inkiko bakunze kugaragara mu manza bakoze amakosa,kugeza naho hari abahagaritswe burundu.

Nyiragifuku n’umuryango we tuganira bagize bati”umuhesha w’inkiko Niwemugeni Francine itangazo rye na cyamunara ye ntibyujuje ibisabw akugirengo bagurishe umutungo. Bakomeje batwereka ko iyo cyamunara iba mbere banyuza itangazo mu kinyamakuru cyandika kandi cyemewe gifite ibyangombw abya RURA.

Ibi bikaba ariyo mpamvu bazamurega kuko yavogereye umutungo wabo. Umuhesha w’inkiko Niwemugeni tuvuganira ku murongo wa telephone twamubajije uburyo yakozemo cyamunara ?Niwemugeni ati”nayikoze muburyo bwemewe n’amategeko kuko nabinyujije mu nzira zose.

Twamubajije impamvu itangazo rye ritagaragaramo ugurishirizwa na nyir’umutungo?Niwemugeni ati”ugurishirizwa umutungo ni Ndutiye warezwe mu nkiko gacaca ahamwa n’icyaha naho uri mu mutungo ni Nyiragifuku  Rachelle hamwe n’abahungu be badashaka kurekura.

Twabajije umuhesha w’inkiko niba yaratanze itangazo mu binyamakuru ?Niwemugeni ati” nararitanze ahubwo ikibazo uwo mukecuru n’abahungu be ntibanyuzwe ,cyane ko amasezerano yabo agaragaramo uwitwa Emmanuel kandi akaba atakiriho. Ubu rero bikaba bikomeje kugana mu nkiko kugirengo akarengane kuri buri we.

Abanyamategeko twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati”Niwemugeni yakoze amakosa kuko yahawe ibimenyetso by’uko urubanza ruri mu rukiko ariko aranga akora cyamunara.

Umwe muri abo banyamategeko yadutangarije ko urukiko arirwo ruzaca urubanza ,naho umuhesha w’inkiko we  cyamunara yakoze nibasanga kitubahirije ibisabwa kizaseswa.

ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *