Title Radio Muhabura yafashije FPR Inkotanyi urugamba rwo kubohoza igihugu.
Urugamba abarutegura barutegura kwinshi cyane ko gushaka abazagufasha haba hakenewe inyigisho.Urugamba hagati ya MRND na FPR havuzwe byinshi cyane ko hasabwaga uburyo buri ruhande ruvuga amakosa y'urundi hifashishijwe itangazamakuru.
Uruhande rwa MRND rwo rwari rufite ibitangazamakuru bya Leta .FPR yashinze Radio Muhabura yakoze akazi gakomeye cyane.
Radio Muhabura ijwi ryahabuye abari mu mahanga no mu Rwanda imbere kwitabira urugamba rwo kubohoza igihugu.
Umwe mu babaye kuri Radio Muhabura tuganira yanze ko twatangaza amazina ye ariko mbere yuko tuganira yagize ati"Mbere na mbere nshimira abo twabanye kuri Radio Muhabura baba abagihumeka ,naho abatabarutse imana nizera ko yabakiriye mu bwami bwayo.
Twamubajije uwo babanye kuri Radio Muhabura yumva bari inshuti yaba ariho icyizs yamukuyeho,niba atanakiriho?Asubiza yagize ati"Uwo ntazibagirwa ni Buragatare Ruzindana Weralis kuko yari umusirikare ,kandi akaba inyangamugayo.
Tumaze gutsinda urugamba twakoreye Radio Rwanda ,nyuma baratwirukana none dushakisha nk'abandi bose bacyuye igihe.Ubuse uri ingaragu cyangwa ufite umugore?Ndubatse ndi umusaza kuko imfura yanjye ifite imyaka 23.
Ukurikije uko wakoze itangazamakuru ni uko ubu rikorwa wabisanisha gute?Ubu itangazamakuru ry'ubu niryo ku mbuga nkoranyambaga ushobora kubura inkuru igikorwa kuko abarikora barahuzagurika kandi bararyize mu buryo bwiza.
Ubutumwa watanga ni ubuhe?Nta butumwa natanga kuko ubu itangazamakuru rikorwa mu buryo bwihuta cyane ,kuko ubutumwa wabutanga ubuha ababwumva,kuko benshi mubakora itangazamakuru iyo tuganira numva bo barifata nk'intwaro yo gukangisha uwushakaho inkuru.
Umwe mubagiye kurugamba rwo kubohoza igihugu kubera kumva Radio Muhabura tuganira yagize ati"Jyewe nitwa Nkuranga ninjiye igisirikare 1992 mvuye iwacu Rusatira ubu ni Akarere ka Huye.Nambutse akanyaru nca mu gihugu cy'u Burundi nyura Tanzania ngera Gishuro ntangira igisirikare.
Niki wibuka wumvise kuri Radio Muhabura kigatuma ujya ku rugamba rwo kubohoza igihugu?Nkuranga indilimbo ya Kayirebwa yafunguraga ibiganiro.Ubuse uracyari umusirikare?Nkuranga nabaye demob ndikorera.Niba wibuka icyo wumvise kuri Radio Muhabura uzaduhe amakuru .
Kimenyi Claude