Abagore barasabwa kwitinyuka bakajya no mumyanya ipiganirwa ifatwa nk’iy’abagabo
Iyo urebye imibare y'abagore bayobora mu nzego z'ibanze usanga ikiri mikeya ugereranije n'abagabo,aho nk 'abayobozi bashinzwe ubukungu mu Turere kugeza ubu ari abagore 3 gusa. Iki ni kimwe mu gikunze kugarukwaho ,iki kibazo abagore bamaze igihe mu nzego z'ibanze bavuga ko ahanini iterwa n'imiterere y'akazi bakora bakabasaba gukora bidasanzwe kandi bakita no ku miryango yabo.
Kankindi Leoncie ushinzwe ubukungu n'iterambere mu Karere ka Rusizi amaze imyaka 16 mu nzego z 'ibanze, avuga ko igihe umuryango ugukenereye ataricyo ukubonera.
Yagize ati ", Wenda hari igihe akazi kaba kenshi ukaba wataha utinze cyane, igihe umuryango ugukenereye ntabe aricyo gihe ukubonera ariko na none bitewe n 'imiterere y 'akazi ugerageza kubihuza na gahunda z 'urugo".
Kamanzi Axelle ushinzwe imibereho myiza y 'abaturage mu Karere ka Musanze asanga abagore bakwiye gushyigikirwa n' I miryango yabo mu kazi bakora kugira ngo babashe kuzuza inshingano.
Yagize ati " Hazamo ikintu cyijyanye n 'imyumvire cyane cyane ishingiye ku Iyobokamana y'amadini n'amatorero igikomeza kwereka umugore ko agomba kuguma mu gikari. Ni urugamba rero tugomba kurwana kugirango koko bwa buringanire, bwa bwuzuzanye tubona mu mategeko, tubona muri gahunda za Leta bugere no kuri wa muntu wo hasi imyumvire izamuke. "
Njyendahimana Ladislas Umunyamabanga w 'Ihuriro ry 'Uturere n'Umujyi wa Kigali avuga ko abagore bakiri bake ndetse bagihura n 'imbogamizi zitandukanye.
Yagize ati " Mu myanya no munzego bwite z 'abagore, abagore bafite ubushobozi hari abatitabira kuzijyamo, wa namugeraho ukamubaza uti kuki utagiye mu matora? Ati nasanze ninjyayo bari buntore. Ibyo ngibyo rero ugasanga no mu nzego zabo bwite nk 'abagore hari abagore batarigirira ikizere gihagije ngo bumve yuko bafite ubushobozi, bafite n'inshingano zo gutera imbere. Buriya rero iyo utabashije kujya mu nzego zifata ibyemezo abazigiyemo barakugenera. "
Minisitiri w 'Uburinganire n 'Iterambere ry 'Umuryango Prof Bayisenge Jeannette avuga ko mu gukuraho izi mbogamizi batangiye gushishikariza abagore kwitinyuka bakajya no mu myanya ipiganirwa ifatwa nk'iy'abagabo.
Yagize ati " Nibyo haracyagaragara mo icyuho mu myanya ifatirwamo ibyemezo cyane cyane ku nzego zegerejwe abaturage, icyo dukora rero, ni ugukomeza kubashishikariza ko bashoboye kandi uko dukomeza kugira bake binjiramo nk 'uko nabivuze bagenda babera urugero abandi bakabereka ko bashoboye, ni no muri urwo rwego niyi nama yateguwe kugira ngo tunarebe, ese niba ari bakeya imbogamizi zihari ni izihe? Aho twashyira imbaraga ni hehe? "
Kuba abagore bakiri bakeya mu nzego z'ibanze , abagore bo muri izi nzego bavuga ko biterwa n 'impamvu nyinshi zirimo gucibwa intege nabo bashakanye, umuco nyarwanda usaba umugore kuba mu rugo gusa, hari kandi ngo no kuba hari bamwe mu ba gore batorwa batazi inshingano zabo bigatuma badashobora neza akazi kabo nk 'uko bikwiye.
MUKANYANDWI Marie Louise