Musanze : Abaturage bakeneye amakuru ahagije ku ibarura rusange rizaba mu 2022

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bagaragaza impunjyenge ko nta makuru ahagije bafite ku ibarura rusange ry 'abaturage  rya gatanu, nkuko nubundi byagiye biba mu ma baru yandi yatambutse. Ni mu gihe Kuva taliki ya 15 Nzeri  hatangiye igerageza ku ibarura rusange ry 'abaturage n 'imiturire hirya no hino mu Gihugu. Ibi barabivuga mu gihe  mu mabarura yahise  abakozi b’ikigo cy 'Igihugu cy'Ibarurishamibare  ngo babagezeho  bakababaza ibibazo bitandukanye, ibintu byabateye impungenge kuko ubuyobozi butabasobanuriye iki gikorwa, ndetse rimwe narimwe mubyo babazaga nko ku mitungo batunze bakaba babaeshya kuko babaga batazi impamvu yabyo, cyakora bagaragaza impungenge zo kuba inzego z 'ibanze zitarabanje kubageraho ngo zibamenyeshe ko hari ibarura riteganywa.

Abanyarwanda baba basabwa gutanga amakuru ahagije kandi y'ukuri  mu gihe cy 'ibarura rusange ry 'abaturge kugirango bafashe abakarani b'ibarura kubona amakuru nyayo,  ariko kuba nabo nta bumenyi buhagije baba bafite byababereye imbogamizi ku ma barura yabaye mu myaka ishize nk'irya 2002 na 2012 bityo bakaba basaba ikigo cy 'ibarurishamibare kujya banza bagahugura inzego z 'ibanze ku ma barura aba yateganyijwe,inzego zibanze nazo zikabibamenyesha hakiri kare. 

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Muhoza Munganyinka Elizabeth, avuga ko nta makuru ahagije afite ku bijyanye n’ibarura rusange rya gatanu, bityo bakwiye guhabwa amakuru ahagije n'inzego zibanze kuko mu ma barura yashize yabaga asa nka batunguye nta makuru bayafiteho. 

Yagize ati "  Mu mabarura yashize nta makuru ahagije twari dufite nta muyobozi wigeze atugeraho atubwira ko hazaba ibarura, icyo nacyo gituma abaturage badasubiza neza ibibazo babazwa, turifuza ko nihazajya habaho ibarura hajya habanza inzego z 'ibanze zikabanza zikadutegura bakatubwira muri make kugirango abaza badusange no mu rugo ".

Muhayimana Josephine nawe ashimangira ko nta bisobanuro bihagije bahawe ku bigendanye n'amabarura rusange yarangiye,  ariko ubu byakabaye byiza bataniye kubasobanurira hakiri kare ibijyanye n'uburyo ibarura ry 'umwaka utaha rizakorwamo. 

 Yagize  ati "Batumenyesheje igihe bazazira bajya badusanga duhari. Tubona batubarura bakatubaza uko tubayeho, ibyo turya, ibyo dutunze, wenda tukagirango baratuvuganira wenda badushakire ibisubizo cyane cyane nka mituweri, rero dukeneye gusobanurirwa hakiri kare ibijyanye n'ibarura rigiye kuba kugirango amakosa yabayeho mu mabarura ashize yo kuba haratangaga amakuru ku bonetse wese mu muryango ntibizasubire".

Abaturage bagaragaza ko mu mabarura yagiye atambuka hari ubwo abakarani b 'ibarura bazaga badahari bigiriye mu mirimo; bikaba ngombwa ko amakuru bayabaza abo bahasanze nyamara ikigo cy'Ibarurishamibare  kigaragaza ko mu buryo ibarura rikorwa mo umukuru w 'umuryango ariwe utanga amakuru yawo,bityo bakifuza ko umwaka utaha wa 2022 byazakosorwa inzego bireba zikabateguza kare abakarani b'ibarura bakazaza bahabasanga bakabaha amakuru nyayo.  

Umukozi  mu kigo cy 'Igihugu cy 'Ibarurishamibare Uwayezu Beatrice avuga ko ibi bibazo bivugwa n 'abaturage nta mpungenge biteye cyane ko  ari igerageza, icyakora umwaka Utaha ku wa  15 Kanama, 2022 ubwo ibarura rusange nyirizina rizaba ritangiye bishoboka ko ibibazo byose byazaba byarakemutse kuko bazakorana n'inzego zitandukanye zirimo ni z 'ibanze kugirango amakuru amenyeshwe abaturage bazakorerwaho ibarura. 

Yagize ati " Ibarura rizatangira taliki 16 kugeza 30 z'ukwezi kwa Munani, rero ntekereza ko ibikenewe kugirango inzego z'ibanze zimenyeshwe byarakozwe, ariko kandi bigomba gushyiwamo imbaraga nyinshi icyo gihe kugirango bizatange umusaruro. Rero niba muri iri gerageza abayobozi b 'inzego z 'ibanze wenda baragaragaje intejye nke cyangwa se kugira amakuru make tube ariko tubyita, ubutaha siko bizaba bimeze, hakwiye gufatwa ingamba nyinshi zizatuma uretse n 'abayobozi buri mu turage azaba azi bihagije igikorwa cy'ibarura".

Iri barura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka kuba muri Kanama, 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 10, 537,222 abantu biyongereryeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

Ibarura  ryavugaga ko  abari batuye mu Rwanda ubwo ryakorwaga 52% bari abagore naho 48% ari abagabo.

Muri bo 48,5% ni abagabo ( 5,864,284), 51,5% ni abagore ni ukuvuga abantu 6,225,436 mu gihe 38,7% ( 4,680,757) ari abari munsi y’imyaka 14.

Buri myaka 10 mu Rwanda haba ibarura rusanjye ry 'abaturage n'imiturire rigamije gutanga amakuru atandukanye afasha Igihugu mw'igenamigambi harimo nko kumenya umubare w 'Abaturarwanda n'ibindi,…..iri barura riba rireba Abanyarwanda n 'Abanyamahanga. Ibarura rusange ry'abarurage n 'imiturire riheruka kuba mu mwaka wa 2012, imibare yabonetse ikaba ariyo ahanini ikigenderwaho mu gukora igenamigambi ry 'Igihugu. Ibarura rya 5 rikazaba umwaka utaha rikazatangira mw 'ijoro ryo  kuway 15 rishyira uwa 16 rigeze ku wa 30 Kanama 2022 rikazaba ari ibarura rya 5 ribaye mu Rwanda. 

 

Yanditswe na :Marie Louise  MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *