‘’ Nta gushidikanya ku bimenyetso RFL itanga mu butabera’’ – Dr Faustin Nteziryayo

Urwego rw’Ubucamanza ubwo rwasuraga ikigo cya RFL rwagaragaje ko ibimenyetso bya gihanga bitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, bidakwiye gushidikanywaho kuko biba byakoranywe ubwitonzi n’ubuhanga.

Iki kigo rero cyafashije benshi batishimiraga imikirize y'imanza zabo mu ubutabera  kuko RFL yitabazwa n’inzego z’ubucamanza mu gihe habaye imanza zisaba ubumenyi buhambaye, kugira ngo batange ndetse banasobanure ibimenyetso bya gihanga.

Ibi byasobanuwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyahuje Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, n'Ubuyobozi bwa RFL nyuma hanasurwa laboratwari ziki kigo harebwa uko zikorwa.


Dr. Ntezilyayo  Faustin nyuma yo gusura ikigo cya RFL akerekwa uburyo bakoramo n'ibikoresho byifashishwa mu bimenyetso  bitangwa mu ubutabera bw'uRwanda yavuzeko byizewe nta gushidikanya. 

Akomeza agira ati “Binyongereye icyizere cyane cy’amaraporo baduha, bigaragaza ko ituruka ku busesenguzi bakoze. Icyo nzabwira abacamanza bagenzi banjye ni uko bamenya neza ko aho ibimenyetso biba byaturutse biba byakoranywe ubuhanga, kandi byakoreshejwe n’abantu babizobereyemo bakoresha ibyuma bigezweho, ku buryo nta gushidikanya ko ibyo bimenyetso bishobora kudufasha mu gutanga Ubutabera”.

Ibimenyetso bya gihanga bitangwa na RFL bifasha inzego z’Ubucamanza kwihutisha imanza, kuko igihita gikorwa ari ukubihuza gusa n’icyo amategeko ateganya, ubundi hagatangwa ubutabera.


Dr. Charles Karangwa, umuyobozi wa RFL avuga ko iki kigo cyatanze umusaruro ukomeye kuko ibizamini byoherezwaga hanze kandi kugiciro kiri hejuru.

Yagize ati" Kuva iyi laboratwari yafungura amarembo  muri 2018 imaze gutanga umusaruro ukomeye cyane, tumaze kwakira dosiye zikabakaba ibihumbi 30, kandi mbere yaho wasangaga hoherezwa kese nkeya cyane zajyaga mu gihugu cy'ubudage, zigatwara igihe kinini cyane, bigatwara n'ingengo y'imari y'umurengera kandi kuri kese nkeya. Ubu rero uyu munsi kuba twarashoboye kubikorera hano byatanze umusaruro ukomeye m'ubutabera bw'u Rwanda".

Kuva RFL yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwakira dosiye zigera ibihumbi 30, byanafashije mu kugabanyuka kw’ikiguzi cyagendaga ku bizamini byakorwaga mbere, kuko nko gukoresha icya ADN byasabaga amayero 950, mu gihe uyu munsi bifata gusa 367.

RFL yasuwe na Perezida w'urukiko rw'ikirenga Dr Faustin Nteziryayo 

 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *