Ngoma Lake View Camping Site igisubizo kubatuye akarere ka Karongi
Akarere ka Karongi gakomeje kugira byinshi byiza aho uwakagendereye adashobora kujya kwaka icumbi mu baturage asize amacumbi yamugenewe, umuntu wajyaga utinya kugana karongi avuye muri Nyamasheke ikibazo cyarakemutse amacumbi arahari mu mudugudu Uwingabo mu kagali ka Ngoma mu murenge wa Gishyita ubu amacumbi agezweho ni NGOMA LAKE VIEW CAMPING SITE.
Garuka urare uzabibwire nabandi Gishyita yavuye mu bwigunge. Amajyambere yo mu cyaro niyo shingiro ryiterambere ryumuturage uhatuye.Hashize imyaka myinsi mu Rwanda ubonye uburyo bwo gukora yigira mu mujyi agahunga icyaro.
Intumbiro ya Leta yubumwe ni ugukuramo abanyarwanda imico yo guhunga icyaro , ahubwo bakagisanga bakagiteza imbere. Ababyeyi bAbadiventisite babarizwa mu mudugdu witwa Uwingabo mu kagali ka Ngoma umurenge wa Gishyita akarere ka Karongi mu ntara yIburengerazuba,ubu bayobowe numugabo witwa
Rwangeyo Philipe biyemeje kuzamura icyaro bagashoramo imari bityo hagahindura bimwe mu bice bya Karongi umujyi. Iki gice cyo mu murenge wa Gishyita kizwi cyane ku izina rya Mugonero cyangwa Ngoma,Kizwi ko ari icyabemeramana bumunsi wa Kalindwi. Ubu bamaze kubaka amacumbi yo mu rwego rushimishije kuko uwageraga muri kariya gace ntabwo yabonaga aho acumbika.
Umuturage wabaga ari mu gace ka Gishyita yaba ari uhavuka cyangwa uwaje kwivuza ku bitaro bya Mugonero ntiyabonaga aho acumbika ,ariko ubu bamwe twaganiriye bantangarije ko ririya cumbi ryaje rikenewe.Iri cumbi ryagobotse abavaga Nyamasheke berekeza Karongi ,dore ko ntaho umuntu yajyaga abona yarukukira. Igisubizo ni kubagana igice cya karere ka Karongi na ka Nyamasheke.
Abaturage bose bishimiye amacumbi ya NGOMA LAKE VIEW CAMPING SITE kuko yaje ije kubakura mu bwigunge bwo kubura aho barambika umusaya mu gihe bakoze urugendo.