YAGUYE IVUTUÔÇØUMUGANI UNGANA AKARIHO
Abanyarwanda babivuze ukuri ngo umugani ungana akariho,mubihe byo hambere hagiye havugwa utuntu nutundi hakurikijwe icyabaye,ni muri urwo rwego haciwe umugani ngo Yaguye Ivutu.Uyu mugani waciwe kubera umugabo witwaga Rwahura mwene Magenda,akaba yarakomokaga mu Bungwe ,nyuma haje kwitwa Butare ubu ni Huye ubusesenguzi bw’uyu mugani bwemeza ko bawuciye mu 1500.
“Naka yaguye ivutu “. Byakomeje kuvugwa ariko dore uko byagiye bigenda hakurikijwe uko byamenyekanye. Umwami Ndahiro Cyamatare ubwo yari amaze kwicwa n’Amakongoro bamutsinze Rubi rw’ i Nyundo ho mu Bugamba rwa mu Cyingogo muri Gisenyi, abanyamaboko bose bigabanyije u Rwanda .Icyo gihe buri wese yagize ubwoba,kuko uwintege nke yakwiriye imishwaro.
Abasinga biha i Nduga n’igice kinini cy’Urukiga bigarurira Nyarugunga na Mvejuru n’u Bungwe .Mu Bungwe hagatwarwa n’uwo mugabo Rwahura rwa Magenda, yaratuye mw’Iceni ahegereye mu Bisi bya Huye ya Nyagacyecuru, akaba umugaragu wa Cyamatare wicyegera . Rubanda rero bamaze kwigarurira amahugu, u Bungwe baramunyaga kuko yari umusindi nka Cyamatare baramufata baraboha baramucucura , amatungo ye yose barayatwara , asigara ari umutindi nyakujya. Ubwo atangira gufata isuka arahinga, ariko abanzi be bamugirira ishyari; bajya kumuteranya k’ umutware witwaga Ntamuhwe wari wigaruriye u Bungwe bavuga ko amurogesha ; bati “Nta bwo asiba kujya i Burwi kukurogesha “ Ntampuhwe yohereza abajya kumufata . Inshuti ze zari aho zibatanga iwe ziramuburira .
Ahera ko afubaganya aracika; acikira ku nshuti ye yitwaga Musana yari ituye i Giseke na Nyagisenyi. Ageze yo amutekerereza amakuba arimo. Musana abyumvise agira ubwoba; aramubwira ati"Wabuze gucikira i Burundi ,none ucikiye mu Rwanda rwagati ? Ati “Ejo se bakumbonanye nti twapfana? " Aramushwishuriza ati “ Reba ahandi wagana jye sinashobora kugutungira aha " Rwahura abura uko abigenza .
Bumaze kwira aragenda asesera mu bihuru araramo.Abimazemo kabiri inzara n’inyota biramurembya . Noneho yigira inama yo kujya i Gacu na Rwabicuma kwa mushiki we wari uhari . Aragenda agerayo mu mataha y’inka .Muramu we amukubise amaso kandi aziko bamuhiga aramwamagana ; ati" Ntungerere mu rugo nta we upfa ngo undi yapfuye " ! Rwahura arashoberwa afashamo aragenda ; na none arara mu bihuru ; buracya.
Inzara imaze ku murembya ahegera bugorobye aradogagira ajya i Bunyambiriri , kwa Rugaragara munywanyi we wari utuye ku murenge witwa Vutu.
Akigerayo isari iramusabayanza yikubita hasi . Bahita bamufungurira ararya arahaga ;ariko ubuhage bumutera kugwa ubukengeri ku mpamvu y’umukoroza; arirenga arapfa ibye ni aho byarangiriye .
Naho uko yagacitse Ntampuhwe akomeza gushakisha aho aherereye aramubura.Bucyeye umugabo wo mu Bungwe ajya i Bunyambilili kugura itabi.Agezeyo amenya ko Rwahura yapfuye yishwe n’ubukengeri bw’ibiryo adaheruka.Asubira iwabo kubimenyesha Ntampuhwe,kugirango boye gukomeza kurushywa n’ubusa ngo baramushaka.Ati “Ntimuzongere kwiruka mushakashaka Rwahura ukundi yaguye iVutu mu Bunyambilili yishwe n’ibiryo kwa munywanyi we Rugaragara bamuramije”Nuko inkuru ikwira mu Bungwe ;ucitse aha ati " Rwahura ngo yaguye i Vutu yishwe n’ibiryo !”Undi wese ucitse aha bikaba uko.
Birotota bisakara u Rwanda rwose,biba inkomoko yo kuvugira ku wishwe n’ibiryo wese ngo “Yaguye ivitu!” Amateka atwereka byinshi habamo Ibyiza cyangwa ibibi. Akarengane gashingiye ku gitugu nibindi bibuza umwenegihugu uburenganzira,bitera ubuhunzi bigatuma umuntu agwa ishyanga.
Murenzi Louis