kabonekaAmakipe yubakiye ku turere aratabarizwa

Umupira w’amaguru  umaze imyaka myinshi kuko iyo urebye igihe watangiriye ukanareba uko ugenda biguru ntege,usanga gutera imbere k’umupira w’amaguru mu Rwanda biri kure.Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza impamvu hadashyirwamo imbaraga ngo utere imbere.Umupira w’amaguru watangiye kujya kuri gahunda mu 1980 aha nibwo hemejwe ko shampiyona igomba kujya ikinwa mu buryo hazajya hatangwa igikombe.

kaboneka

                       Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu

Muri iyo myaka amakipe yari make,maze hatangira gahunda yuko amaperefegitire agira amakipe,ariko icyo gihe ba Perefe babaga ari ba perezida b’icyubahiro.Ubushakashatsi twakoze twasanze muri ibyo bihe nta kipe yigeze yumvikanamo ko umukinnyi yabuze umushahara,kandi nanone ntakipe yigeze inanirwa kwishyura umutoza nibindi byose.Umupira warashyuhaga cyane kandi nta tangazamakuru ryariho kuko hari Radiyo imwe gusa  hakanaba ikinyamakuru kimwe.Kuva 1995 umupira w’amaguru wagaragayemo ibintu byinshi bitari byiza.

Iyo umunyamakuru agutangajeho amakosa ukora aba akugira inama ngo wikosore .Amwe mu makipe yabuze amikoro arazima burundu.Byaje kugaragara ko itangazamakuru ribaye ryinshi haba amaradiyo ni iryandika ariko  kugeza ubu riracyemangwa ko naryo rizambya umupira.

Abandi bakemangwa ni abayobora amakipe kuko nabo  usanga bahuzagurika.Inkuru ikomeje kwibazwa nabenshi ni uko ubu amwe mu makipe hafi yayose ari mu maboko y’uturere yugarijwe nibibazo byubukene.

Ubu rero abakunzi b’umupira w’amaguru basanga uburyo ba meya bahimbahimba imihgo bagaturaho atariko bazahimbahimba iby’umupira.Nkubu amwe mu makipe  afite ibibazo byo kubura imishahara y’abakinnyi nyamara mu gihe ba meya batangaza ko bagenerwa amafaranga ya siporo,ese niba atari ibanga ayo mafaranga bagenerwa bayashyira he.

Ayo mafaranga bazambarize Ministri Musoni niba ayo mafaranga atangwa cyangwa adatangwa.Hari uturere turi kw’isonga mu kudahemba abakinnyi; Akarere ka Nyanza  umutoza yaragacitse none ikipe ya Rayon ifite ubwoba bwinshi n’ubwo babonye undi ese we nadahembwa ntazigendera,Akarere ka Nyarugenge ikipe ya Kiyovu irugarijwe kubera ko harimo ikibazo cy ‘imishshara,Akarere ka Muhanga ahaho ni agahomamunwa bananiwe guha abakinnyi ibyo bemeranyijwe bahitamo kubirukana.Ni utundi natwo sishyshya nka  Akarere ka Nyamagabe nabo ni uko.

Niba ba meya badashoboye gutunga amakipe nibave kwizima bo kwihagararaho  .Umwe mu bakunzi ba siporo yaransekeje ati;Ba meya urwego rw’umuvunyi rwabakuye aho Binama yakuye u Busanza kuko yababujije kuyobora amakipe,ariko ntibibakuraho ko amakipe atari mu turere twabo.Abo bireba nibatabare kuko umupira nimwe mu nkingi yubaka imiyoborere.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *