rayonRayon sport : Ibihe byayikomeranye

 

Ibyishimo bya Ruhago mu Rwanda bigeze aharindimuka.Rayon ni imwe mu makipe ubu afite ibibazo by’ingutu bikeneye imbaraga zo kubikemura.

Umutoza wa Rayon Sport nawe aragiye, nonese baragarura Kayiranga? ikipe ya Rayon Sport irugarijwe pe!!!!!! kuko ubu yarifite abana bakiri bato ariko ntibagira umutoza. FERWAFA irarwaye naho Rayon Sport irarembye .

rayon

            rayon sport abakinnyi bamaze amezi 2 badahembwa

Amakuru azenguruka aragira ati :Rayon irabona ifaranga rikaburirwa irengero .Uruhande ruyobora ikipe ntabwo ruvuga rumwe n’abafana kandi bivugwa ko  itazongera kugira uyireba mu gihe ikomeje kuba mu gituza cya yousuf Mudaheranwa n'umuhungu we hamwe na Gacinya bagize ikiraro. Imena nazo ntabwo zishyira hamwe ngo zigaragaze aho zihagaze mu ruhando rwo kubaka ikipe.Umukinnyi ntabwo ahoraho ariko ikipe ihoraho.

gacinya                                     Iyi komite ntacyo irakora

Andi makuru avugwa ngo Mudaheranwa arayishaka ko iba Kigali kandi ubu yashyizeho abagomba kubyumvikanisha ahantu hose bityo akayifata nk'uko Munyabagisha yari yarayifashe hamwe n’umuryango we.Umukinnyi n’umukozi aho wamushyira hose yakina kandi icyo aba ashaka n’umushahara.

ga            Bananiwe kuzuza inshingano none umutoza yigendeye

ubu hari abakinnyi bayicitse mu buryo budasobanutse abo ni :Ndatimana Robert,Usengimana Faustin,na Gihadjh. Abandi bati :Rayon yagize abakinnyi bakagenda hakaza abandi naho iyo ifaranga rihari nta kibazo. Ikipe nigaruke Kigali niba aribyo byatanga ibyishimo kuko n’ubundi manda ya meya irarangiye n’imyaka basinyanye n’akarere irarangiye.

Uziyemeza gufata Rayon ninde ?abakunzi niho muzagaragarira.Ikipe ya Rayon umukino umwe yakinnye na mukeba wayo APR FC hinjiye miliyoni zirenga mirongo itatu,ariko imikino itanu yabaye mbere yuko ikina hinjiye (924000 frw) nimwibaze namwe ukuntu inanirwa kwitunga kandi noneho umuterankunga yaramennyemo.Rayon bazayihe abikorera ku giti cyabo nkuko Imvaho nshya ya Leta bayitanze.Ibyishimo bya Ruhago yo mu Rwanda birimo ikibazo kizakemurwa n’imana gusa.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *