muzukaGitifu wa Gishamvu kweguzwa cyangwa kwirukanwa.

Bizimana azambije Gishamvu.

Iminsi yo kuyobara uko wishakiye iragenda ibura ijambo muri Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze  bakomeje kwerekwa inzira isohoka mu biro  berekezwa iy’ubushomeri.Utahiwe ni Bizimana  Loti wazambije Gishamvu.

Mu Murenge wa Gishamvu itariki 10/10/20015 mu mudugudu wa Nyagatama Akagari ka Nyumba, mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye hishwe umuturage witwa Mukanshuti Esperance yicwa na Hategekimana Rongin wari umuturanyi we. Amakuru twahawe nabamwe mu baturage ngo uy’umwicanyi yahise atorokana n’umuryango we .

muzuka

                     Meya Muzuka akomeje gukingira ikibaba Gitifu Ruti

Uyu wishwe ariwe Mukanshuti, bamubeshyeraga ko ngo ari umurozi. Abaturage bati;Mukanshuti iteka yahoraga abwira gitifu w’umurenge wa Gishamvu ko atotezwa ngo akabitesha agaciro kugezaho bimuviriyemo kwicwa. Ahaniho duhera twerekana ko, imihigo ya Meya Muzuka ikemangwa kuko no mu Murenge wa Mukura bishe umugabo witwaga Jonasi banamenesha na mushiki we bababesyera ko baroga.

Inkuru twandika ishamikiye ku bivugwa mu murenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu Bwana Bizimana akomeje gukemangwa kubera amakosa akomeje gukorera abaturage ayobora nako ategekesha igitugu.Abanyagishamvu bati :Kuva u Rwanda rubaye Repubulika nibwo twabona umuntu utazi iyo ava niyo ajya’’’ Undi ati :Nta majyambere arangwa mu murenge wa Gishamvu yewe na siporo yajyaga ikorwa Bizimana yayikuyeho maze bihabwa umugisha na perezida wa njyanama y’umurenge ariwe Niyigaba Jean Demescene.

Abandi bati : Wagaya Bizimana ugashima Niyigaba cyangwa wagaya Niyigaba ugashima Bizimana.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu Bizimana abaturage bamurega ibyaha byinshi ariko ibiza ku isonga ni ibi bikurikira  ,ariko ikiruta ibindi kudaha agaciro igikorwa cy’umuganda.Bizimana kuva yagabirwa Gishamvu yasubiye inyuma maze umwanda aba ariwo agira uwambere mu mihigo ye.Abaturage barwaye amavunja.Urugero :Gasyankingi yo usanganirwa n’abarwayi ba mavunja ukigera k’uruganda rw’Abacuzi.Shori aho ubasanga cyane ni ahitwa mu Ngara ,Rusasa nayo ni uko  isoko rya Busoro naho ntibasigaye inyuma wagirango Bizimana icyitwa gahunda ya Leta yo kugira isuku ntacyo imubwiye.Amakuru twahakuye  afatiwe ku mibare itangwa n’abajyanama b’ubuzima yemeza ko umurenge wa Gishamvu barwaye amavunja bangana na 64%.

Iki gikorwa cy’umuganda cyo cyaribagiranye kuko imihanda yarasibamye kandi mbere yuko aza yari nyabagendwa.Ubu yataye inshingano kugeza naho yivanga mu by’ingo akazitezamo umwiryane.Bizimana yananiwe kuyobora Gishamvu cyangwa ngo ayitegeke none byose byamunaniye.

Bizimana yashenye Mutuelle de sante(Gishamvu Busoro)Ubushize twanditseko Bizimana yangije gahunda zo kwibuka  kugeza ubwo umusirikare mukuru ukuriye ingabo mu turere twa Huye na Gisagara yiyama Bizimana.

Ikindi cyavuzwe kuri uyu mugitifu nicyuko yabeshyeko yubakiye abalimu amazu kandi yaranze kuyuzuza.Bizimana yatesheje gahunda ya Leta agaciro aho yanze kubakira imwe mu miryango yirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya.Aba banyarwanda bari kubakirwa ku gasozi ka Muboni.Avugwaho ko  umurenge ayobora ariho habarizwa ibiyobyabwenge by’urumogi.

Ubwo twari mu murenge wa Gishamvu twaganiriye numwe mu bakozi ariko adusaba ko amazina ye twayagira ibangakugirango Bizimana atazafatanya na shebuja meya Muzuka bakamwirenza,yatangiye agira ati :Bizimana ntabwo azi iyo ava niyo ajya kuko aho kubaka urukundo yubatse agatsiko ke ahuriramo na perezida wa njyanama Niyigaba jean Demescene akaba avura amatungo yo muri Grand Semenaire de Nyakibanda.

Uy’umukozi ati :Bizimana avugwaho kuba yaratwaye umwana witwa Muhimpundu Gitarama Muhanga mu buryo nyina umubyara witwa Mukeshimana Alphonsine bakaba batuye ku gasozi ka Muboni,nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo uyu Muhimpundu Claudine yari k’urugerero rw’abanyeshuri barangije umwaka w’amashuri yisumbuye.

Abantu bagiye kubaza Mukeshimana aho Muhimpundu yagiye abasubiza ko Gitifu Bizimana yagiye kumushakira akazi Gitarama.Umwe mu nkeragutabara nawe twaganiriye ati :Umuntu dufite hano ateye ubwoba.Iy’inkeragutabara nayo yanze ko amazina yayo ajya hanze ngo Bizimana atamwirenza maze adutangariza amakuru agira ati :Bizimana yibye ifumbire y’imvaruganda imifuka ibiri umwe upima ibiro ijana abeshyera inkeragutabara ngo nizo zayibye azishyuza ku gashahara kintica ntikize anarangije ntiyayashyira mu isanduku ya Leta.

Aha  ngo kugirango abigereho yabanje kubagurira inzoga akoresheje undi muntu.Inkeragutabara iti :Gitifu yaje gushirira inzara I Gishamvu kuko iyo ijoro rigeze ajya gutega amakara akabaca amafaranga ntayashyire mu isanduku ya Leta akayishyirira mu mufuka we.

Undi mukozi wo mu murenge ati :Twe twibaza niba amakosa akorwa na Bizimana agera ku nzego zirenze akarere ati :Bizimana ajya ku karere agashushanya maze meya Muzuka agashyagirira agatanga amanota atariyo ,kandi nabwo ikibabaje ni uko niyo ageze Gishamvu nabyabinyoma abihindura.Abana bata amashuri.Kudaha agaciro igikorwa cyo kwibuka  jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kudakoresha inama abaturage kuva yagera Gishamvu.Bizimana kugirango yubake neza igitugu i Gishamvu yifashishije Niyigaba Jean Demescene nka Perezida wa njyanama hamwe na muganga Mugabo Gerard .Gitifu Bizimana kugirango yibagize abanyagishamvu iby’iwabo  yatangiye no kwanga ko hari icyiza cyahakorerwa  ,akarusho byagera ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi ho agasya atanzitse kuko yanze ko bishyurwa imitungo yabo yangijwe mu 1994.

Umwe mu bakirisitu ba paruwase ya Nyumba nwe ubwo twamusangaga yo twaraganiriye afite agahinda kenshi nawe yanze ko amazina ye yatangazwa maze agira ati :Gishamvu yarakubititse yabuze abayo none nabo ibonye barayishenye.Yongeyeho ati :Gitifu Bizimana yafashe Niyigaba Jean Demescene maze amugira umukuru w’inama nkuru ya paruwase ya Nyumba yifashisha Kamberuka nawe wananiwe umubikira akaba yirirwa atuka buri wese aziko yabashije kurokoka imipanga yabasaza be mu gihe bagabaga ibitero kuri Nyumba na  Nyakibanda bica abatutsi mu 1994.

Gitifu Bizimana ntajya yegera abaturage kuko nta nama nimwe arakoresha.Akazu kubatswe i Gishamvu gateye ubwoba kuko bamwe mu barimu cyangwa abapadiri batemera amakosa ya Bizimana akomeje kubahiga ngo abirukane .Nyuma uko Busoro ihindutsemo isuku nkeya nkaho nta kabari cyangwa resitora igira ubwiherero naho atuye hahindutse ikigunda.

Bizimana yitwaza ko nta polisi iba mu jurenge wa Gishamvu bigatuma atanga amakuru atariyo kuko yibera mu Gako ka Huye ujya Nyamagabe.Gitifu Bizimana yaje aje kuko atagira isoni kuko hari ikamyo y’amabati yaragiye kubakira abaturage birukanywe Tanzaniya  mu kagali ka Ryakibogo we nukayobora Mushonda bayakatisha ahandi.

Ibi byo ngo idosiye yaba iri muri polisi .Gitifu Bizimana akora ibikorwa bigayitse kuko igihe cyo kwibuka yashatse ko imodoka ye ikodeshwa  yitwaje ko yakuye imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yari mu kagali ka Sholi.Ubwo rero yajyaga kuyizana yiyandikiye amafaranga bamwangiye  nibwo yakererezaga igikorwa cyo kwibuka.Abagize uruhare rwo kurwanya ayo mahana ya Bizimana yabamereye nabi kugeza nubu ,ahubwo uzagira icyo aba azakibazwe.

Bizimana yibeshye ku ba nyagishamvu kuko yatetse umutwe ashaka ko amashanyarazi yashyirwa mu rwibutso rwa Nyumba yakuramo aye  nabyo byaramwangiye kuko amafagitire ye yaje guteshwa agaciro.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Gishamvu bariho nabi kuko inka zabo ziribwa zikabagirwa Gasyankingi zigatwarwa n’imodoka ifite plaqwe z’i Burundi. Gitifu Bizimana ntazi ikipe akina nayo kuko ayizi yakwitwara neza akubaha gahunda za Leta.

Ubu yanze ko ushinzwe urubyiruko ajya kwigisha  abana ,ahubwo aba ariwe ubyikorera.Icyamuvuzweho kizatumamuri iy’iminsi yeguzwa ni ikigendanye no  kuba hagati ya Muhimpundu  Donatha arenganya Mukamana Denyse kandi Bizimana ariwe nyirabayazana.Iri shwana ry’aba bagore rituma abarwayi batavurwa  neza.Muhimpundu we yaba ngo asigaye yibera Tumba ,kandi urugo rwe ruba mu Kibu.

Bizimana yateye umuturage witwa Viateur amukubitira iwe mu rugo,amuziza kutamushyigikira mu bikorwa bye nk’ibyo by’urukozasoni.Bamwe mu barurage babwiye Bizimana baziko bawiye umuyobozi ko hari abantu bakekwaho ko ari aba FDLR doreko hari abatarava mu mashyamba ya kongo kandi barahoze muri EX-FAR,agiye kubasubiza agira ati : Ushaka indaro uramucumbikira aho kugirango agende mu ijoro.Iri jambo ribi yarivugiye ku gasozi ka Muboni.

Andi makuru ava Gishamvu ni ayuko nta kimina na kimwe gitifu atabarizwamo.Abaturage bo mu Ryakibogo nabo birukanywe mu byabo na Electrogaz nabo yabimye ibyangombwa byabo ngo bishyurwe.Meya Muzuka nawe uretse ko  nawe bitamworoheye agiye kwirukanwa naho ubundi Bizimana yari kuzambya Gishamvu.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *