Umurenge wa Muhondo wo mu karere ka Gakenke Intara y’Amajyaruguru ishyamba si ryeru hagati y’abaturage n’ubuyozi kuko ubujura buvuza ubuhuha.
Umutekano niwo musingi w’iterambere rirambye ry’umuturage.Intara y’Amajyaruguru,Akarere ka Gakenke,Umurenge wa Muhondo ho umutekano uragerwa ku mashyi bigaha icyuho ibisambo ubujura bukavuza ubuhuha.Abaturage b’Akarere ka Gakenke mu murenge wa Muhondo Akagari ka Musenyi bavuga ko hari itsinda ry’ibisambo byiba amatungo amwe bikayabaga andi bikayagurisha ari mazima ,abafashwe bakarekurwa ,batagejejwe imbere y’urukiko kugirengo bishyure ibyo baba bangije.
Ibi bivugwa nyuma yuko umuturage witwa Munyakazi André usanzwe ubana n’ubumuga bwo mu mutwe akaba yarahawe inka ya girinka yo kumufasha kwiteza imbere, iyo nka yibwe niryo tsinda rya mabandi,igafatirwa mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi, mubafashwe harimo umumotari n’uwo barikumwe bakarekurwa ,
Ababikuricyiranye bavuga ko mu gitondo cyo kuwa 25, Kanama 2026 bwakeye itsinda ry’amabandi agizwe na Jean Bosco Mbonabucya ‘Uwayezu Francis na Nsekambabaye Eric bagiye mu rugo rwa Munyakazi André basohora inka mu kiraro barayiboha bayizirika kuri moto , Francis na Eric bayitwara kuyigusha ,bivugwa ko bagiye kuyigusha ku mucyiriya wari Nyabyondo mu mu murenge wa Shyorongi mu karere Ka Rulindo,uyu mucyiriya ngo yari yari. yarashatswe na Jean Bosco ndetse amwoherereza amafoto ambwira ko ariye ,
Ndabaruta Celestin utuye mu kagali ka Musenyi mu murenge wa Muhondo avuga ko hari itsinda ry’amabandi rya bazengereje
Ati”baraje bajyana ingurube yange bayitesha ibibwana byayo ( abana bayo)mu gitondo nsanga aho bayibagiye ,batwaye inyama.
Nyuma yaho bagiye k’u muturage bafata inka ya girinka barayitwara twumvise ko hari izindi ebyeri. zafatiwe mu karere ka Rulindo,mu murenge wa Shyorongi nyuma twumva ngo barekuwe
Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhondo ,inzego zimwe na zimwe zibizi ariko zibakingira ikibaba. Kuko ngo ntakuntu ibisambo byafatwanywe ibimenyetso birekurwa aho guhanwa.

Iryo tsinda ry’amabandi bivugwa ko rigizwe ninsoresore ,ndetse
n’abagabo bubatse mu bavugwa harimo Uwayezu Francis ari nawe warutwaye moto ubwo bafatwanaga inka ,uyu kandi bivugwa ko ariwe wifashishwa mu gutwa ibiba byibwe, yari kumwe na Nsekambabaye Eric waje gutoroka ubwo bafatwaga ,uyu avuka mu karere ka Gakenke mu murenge wa Muyongwe
Hari kandi Mbonabucya jean Bosco nawe waje gutoroka ubwo byamenyekanaga ko inka ya André yafatiwe mu murenge wa Shyorongi bivugwa kandi ko uyu yoherereje amafaranga ibihumbi mirongwine abanyerondo baribafashe ibisambo abasaba ko babarekura ariko bo barabyanga ahubwo babashyicyiriza inzego z’umutrkano mu murenge wa Shyorongi ari naho baje kuvanywa bakajyanwa kuri sitasiyo RIB ya Rushashi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa MUHONDO
Abatuye Umurenge wa Muhondo barasaba ko bacungirwa umutekano wabo ni byabo bavuga kandi ko kubera impungenge bafite bifuza ko bashyirirwaho irondo ry’umwuga
Ikinyamakuru ingenzi news paper ,ingenzinyayo com na ingenzi tv . byifuje kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho mu butumwa bugufi twandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo Gasasa Evergiste ntiyadusubiza.
Tuzakomeza kubaza ubuyobozi icyo bubivugaho tuzabibagezaho mu nkuru zitaha
Taya Théoneste

