Ngukumbuze umuziki Nyarwanda
Umuhanzi Mwitenawe Augustin yaratabarutse.Umuhanzi iyo atabarutse ku isi ahora yibukwa kuko ibihangano bye bihoraho.
Umwimerere w'umuziki nyarwanda watangiye kuzamo parapara maze uwo ari we wese yaririmba ngo ni umuhanzi.Niba ufite igihangano gikomereho kikugirire akamaro .Igihangano nyacyo niyo utabarutse gihoraho.Inkuru turiho iravuga k'ubuzima bw'umuhanzi Mwitenawe Augustin nk'umwe mu bo hambere babicaga bigacika mu muziki nyarwanda bakoresheje ibyuma bya kizungu.
Mwitenawe Augustin yaratabarutse kuko ku isi ni kwicumbi.Mwitenawe isangire imana yo mu ijuru!!Mu myaka mirongo itandatu y'amavuko Mwitenawe yaratabarutse ,ariko ibihangano bye birahari.Mu myaka cumi n'icyenga gusa nibwo Mwitenawe yumvikanye nk'umuhanzi utangiye gukora mu buvanganzo nyarwanda.
Abahanga mu byo guhanga no kubika ibihangano niho bahera bagira bati:Umuhanzi igihangano cye gihoraho niyo yaba atakiri ku isi.Ubu turi ku gihangano kigizwe n'indilimbo kuko ubundi ibihangano bigira amako menshi.Mwitenawe Augustin niwe tuvuga mu nkuru yacu twerekana ko yatabarutse ,ariko ibihangano bye tukiri kumwe nabyo.Mwitenawe yari yaravutse 1955 avukira mu cyahoze ari komine Nyamutera yo muri Perefegitire ya Ruhengeli.
Mwitenawe ari kumwe na bagenzi be muri Pamaro
Inyito yo muri iyi Leta habaye akarere ka Nyabihu intara y'iburengerazuba.Amashuri abanza yayize Nyakinama,aha naho harazwi cyane kuko higeze no kuba Kaminuza mu gihe basenyaga IPN bayikura Butare bagabanya amashuri menshi ngo yahabaga.Amashuri y'isumbuye yayigiye mu ishuri ry'imyuga yigamo imyaka ine.
Mwitenawe yatangiriye ku indilimbo ayita umwana w'ikirara bikaba byari mu 1974.Mwitenawe yaje kujya muri Orcsthre yitwaga Umubano.Mwitenawe yahimbiyemo indilimbo umugabo w'umwambuzi:Orcsthre Umubano yari iy'igisirikare cya EX FAR ikaba yari iyobowe na Capt Nsengiyumva.Mu Rwanda rwo hambere bakoraga za Orcsthre nyinshi bakanashwana hakavuka izindi nibwo rero Mwitenawe yaje guhura nabandi bakora iyo bise Pamaro:Inyuguti ya P:Byavugaga:Pascal.
Hakaza inyuguti ya M:Byavugaga: Marthin. Hakaza inyuguti ya R:Byavugaga:Rodriqwe hagasoza inyuguti ya A:Byasobanuraga Augustin ariwe Mwitenawe ari naho yahimbiye iyo yise Ntabyera ngo de!.Mwitenawe yaje gusanga Makanyaga bakora iyo bise Le Copain yakoze indilimbo yise ntarutoha rutuhiwe yanakunzwe cyane,abandi ngo wimfatanya n'irondo n'izamu uko umuntu abyumva niko yayitaga.
Mwitenawe ngo yaje kureba uko byifashe ahimba iyo yise ngo ese ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe?Mwitenawe mbere yuko atabaruka yari yaravuzeko mu bahanzi ku giti cyabo yakunze Kayirebwa Cecile naho abishyize hamwe yakundaga Impala.Mwitenawe mbere yuko atabaruka yatangaje ko mu banyarwanda ntawigeze agira ijwi nk'irya Munyambuga Deo Alias Marumba.
Burya rero buri muntu agira uko ahanga kuko Mwitenawe ngo yaje kubona umuhanzi mugenzi we Masabo agiye kuririmba perefegitire zose yanga ko yamutanga Ruhengeli kandi ari iwabo ahita aririmba ati:Uzaze urare nanjye nzarara.Abo twaganiriye batandukanye bose batangaje ko Mwitenawe yari umuhanzi w'umuhanga kandi ibihangano bye byarimo inyigisho.Mwitenawe atabarutse adashyize ahagaragara ibihangano bye.imana imwakire mu bayo.
Murenzi Louis