ntagandaP.S.Imberakuri : iraganahe?iragana mu kayihayiho ka politiki:Ntaganda gusubirana ishyaka rye

Akayihayiho ka politiki kagiye gusezerera Mukabunani amaguru adakora hasi. Waruziko Mukabunani imitima yamubanye myinshi!!! araganahe ,arasaba imbabazi Me Ntaganda avuge abamushutse nk’uko Nohel Hakizimfura,Niyitegeka Augustin na Twagirishema Liliane babivugiye mu rukiko rw’ikirenga aho bashinje F.P.R  ko ariyo yabatumye gusenya ishyaka ryabo.

ntaganda

                    Ntaganda ati:'' nzakora politiki kugeza ngeze ku intego''

Mukabunani ararisiga yiruke cyangwa nawe igihe kirageze ngo akubitwe inkoni y’umunzenze ishamikiye kuri politiki.Umuvuduko muri politiki wandikirwa igihano kingana iki? Ninde mu polisi utanga uruhushya rwaburundu muri politiki?bizwiko uyobora Trafic polisi atanga urwaburundu rwo gutwara ibinyaruziga,ariko hazagire umbwira utanga uruhushya rwaburundu muri politiki?Mukabunani twaramuhamagaye ngo tumubaze ibyo mu ishyaka rye yanga kutuvugisha ,ati:ndahuze ndi munama wongere mu kanya.Ahaaa!!! ngo burya agira abo yapangiwe bagomba kuvugana ngo abandi akajya abihorera!!!! Yeweee !!! reka yiruke ni mu gihe n’ubundi ntabwo yubahirizaga itegeko ryo gutanga amakuru.

mukabunani             Mukabunani gusubiza Ntaganda ishyaka rye.

Twaraye tumuhamagaye kuko hari tariki ya 17/09/2014 bwaracyeye  tariki ya 18/09/2014 avugira kuri Radio One mu kiganiro cyakorwaga n’umunyamakuru Ntawuyirushamaboko Celestin aho yatanze igitecyerezo ku karengane gakomeje gukorwa.

Mukabunani yabajijwe we nk’uyobora ishyaka uko abibona,ashinja inzego z’ibanze ko zidashyiramo imbaraga.Uwazamubaza umunsi yavugaga ko azagwa inyuma ya Me Ntaganda? Akongera akamubaza inama yakoreshereje Nyabugogo mu mashyirahamwe asenya Ntaganda yavuga ko aramutse ahawe umwanya yakora ate? Ahaaa!!! Ntakatarorwa gusa inama namugira nukureba imbere n’inyuma ,iburyo n’ibumoso akamenya ko politiki,iyo uyi rimbere ikugonga wayijya inyuma ikagusiga.Ubwe Mukabunani igihe cy’amatora y’abadepite yivuguye ko inzego z’ibanze za F.P.R zabujije ishyaka rye kwiyamamaza.

Mukabunani yabivugiye kuri Radio mpuzamahanga y’abongereza ariyo BBC.Umwanzi wa politiki atuka idarapo ry’igihugu,naho umukunzi wa politiki yoza ibirenge by’abana ba b’abatware kugirango bucye kabiri.Icenga mu nkubiri y’amashyaka yitwa ko ari aya opozisiyo yatangijwe ni umugabo Me Ntaganda Bernard. Uko iminsi yagiye iza niko n’andi yagiye avuka.

Ubushishozi mu bya politiki bwemeza ko Me Ntaganda yabaye ikiraro  cyambukiweho n’abandi banyapolitiki bari baratinye guhangana na F.P.R ngo bashinge amashyaka maze bavuge cyangwa banenge ibitagenda neza.Mu ivuka rya P.S  Imberakuri ntabibazo byinshi byabayemo kuko yahise yinjizwa muri Forum y’amashyaka.Iminsi yakurikiyeho cya kiraro cyatinyuye Frank Habineza washinze ishyaka rya Green Patry,bidateye kabiri iri shyaka ryaje kwemerwa naryo rijya mu ihuriro.

Undi wumvikanye ni Ingabire Umuhoza Victoire warumaze iminsi asakuriza kwa ba Rugigana wasesekaye mu Rwanda akaba yarahawe imyaka cumi n’itanu y’igifungo.P.S. Imberakuri iragana he?iraganishwa he? Abasesengura ibya politiki yo mu  mashyaka ya hano mu Rwanda barasanga iri  shyaka ririmo rigana kwa Me Ntaganda  ngo kuko n’ubundi riba mu maboko ya Mukabunani we n’umuryango we wenyine.Imberakuri zari zaratatanye zatangiye kwiyegeranya zigana mu kayihayiho ka politiki.

Abumvise Me Ntaganda umunsi afungurwa bakumva amagambo yavuze bumvise agifite akayihayiho ka politiki.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *