Amakuru

Karangwa Jean Claude rurageretse na Zaninka Liliane wamugurishije inzu akayimwambura ayita banki Ramert.

Amakimbirane ashingiye k’ubutunzi akomeje kubyara inzangano zikabije aha n’iho har’ikibazo kiri hagati y’abaturage babili umwe waguze inzu n’uwo bayiguze.Karangwa Jean Claude yafashe amafaranga ye angana Miliyoni zirindwi z”amafaranga y’u Rwanda agura inzu na Zaninka Liliane .Karangwa Jean Claude amaze kugura inzu na Zaninka Liliane yaje kuyivugurura kuko yarishaje.Karangwa yatangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko ugereranije ibyayikozweho byose byahaye inzu agaciro igeze ku kigero cya Miliyoni cumi n’umunani z’amafaranga y’u Rwanda.Inzira ntibwira umugenzi kuko iyi nzu Karangwa yayiguze ariyo Zaninka abamo yanga kuyivamo kugeza n’ubu.Hariho n’undi utuye ku Muhima nawe Zaninka yariye amafaranga ntiyayimuha.Karangwa Jean Claude yatanze ikirego murukiko ,bitaramara kabili abasabwe igenagaciro ,bidatinze urukiko rusiba urubanza.Dore uko ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyatangarijwe na Karangwa Jean Claude wahugujwe na Zaninka Liliane akamwima inzu baguze.Karangwa yagize ati “Jyewe naguze inzu na Zaninka Liliane kugeza naho dukoze ihererekanya ry’ubutaka kugeza unyanditsweho.Uko ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyakoze ikiganiro na Zaninka Liliane

Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper,na ingenzinyayo com

Hari amakuru nagirengo nkubaze ashingiye ku kibazo ufitanye na Karangwa Jean Claude .Aya makuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com avuga ko 6/8/2025 mwaguze inzu iri mu mudugudu wa Mayange, Akagali Bubangu, Umurenge Murambi,Akarere Rulindo,Intara y’Amajyaruguru. .Inzu waje kuyigurisha undi ntiwamusubiza amafaranga.Tanga ishusho y’iki kibazo?

Zaninka Liliane:Ibyacu biri murukiko no muri ribu Dutegereje itariki yoguhamagarw Abosinagurishijenabo bampaye ramberi

 

Ikinyamakuru ingenzi:Karangwa aratangaza ko wagiye kurega uwo wagurishije ku nshuro ya kabili.Ese uzamusubiza amafaranga yaguhaye cyangwa azahomba?

Karangwa we aratangaza ko wamwimye inzu mwaguze ,we atangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko nta Rambert mwagiranye?niba ufite ibimenyetso wabiha ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kugirengo hamenyekane ukuri?

Izo nyandiko zimpe ndebe uko zimeze mbashe gutegura inkuru

Ese urubanza ruri murukikiko rwahe?
Murwego rwo kunoza umwuga w’itangazamakuri hashingiwe ku mahame yo gutara no gutangaza inkuru ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com gikeneye ibimenyetso wavuze haruguru,mugihe Karangwa Jean Claude we avuga ko mwaguze,mugihe wowe uvugako baguhaye amafaranga ya banki Ramert?

Zaninka Liliane wamugurishije inzu na Karangwa Jean Claude akayimuhuguza (photo archives)

Inkuru irinze ikorwa ntakindi Zaninka Liliane yari yatangaza ku nkuru zitandukanye z’uko inzu yayigurishije Karangwa Jean Claude nyuma akayimwima .Kuki Zaninka ubugure yagiranye na Karangwa Jean Claude ayihindiye banki Ramert? inzego z’ubuyobozi zitandukanye bireba n’izo zihanzwe amaso.
Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *