muka1Idini umusozi w’ibyiringiro mu marembera.

Imana ikubise inkoni abatuzuza inshingano bishushanya bashaka amaramuko.Ijambo ry'Imana iyo urikoresheje nabi rikugaragaza imbere yabo wishongoragaho bikagutura hasi.Ubu turi ku nkuru ivugwa hagati mu idini ry'itwa umusozi w'ibyiringiro ryugarijwe n'ibibazo ritezwa na ba nyiraryo babatubuzi.Mu minsi yashize hagaragaye amakimbirane hagati ya Mukabadege Liliane n'umugabo we Bizimana Ibrahamu kugeza naho bafungishanya ,maze amabanga yabo bayaha itangazamakuru.Uwitwa Paul Gitwaza nawe utaragaragaza ukuntu yafashe abatubuzi akabagira ba Apotre,kandi batarezwa  ibyaha byabagize imbata.

muka1

                              Bizimana na Mukabadege bakomeje kurebana ay'ingwe

Aba bantu uko ari Mukabadege n'umugabo we babwiye itangazamakuru ko bakijijwe batazongera gushwana ko bakeneye  abazatangaza umunsi mukuru wabo wo kugirwa Apotre.Umunsi twajyagayo twarababwiye tugirane amasezerano kuko ntawakwizera ko mwaretse ubwambuzi.Bizimana ati:Mugirire icyizere umukozi w'Imana uzasohora ikinyamakuru azaze tumwishyure.

muka2                               Bambaye umwenda wo kuba Apotre none bagiye kuwiyambura kubera kutumvikana

Ibinyamakuru byarasohotse dusanga nyakibi itaraye bushyitsi maze aratwambura. Amaze kwikomereza umurimo we wo kutanga ubuhemu twamubwiyeko n'ubundi nta butumwa bwiza hagati ye n'umugore we kuko bazongera bagashyirana hanze.Iryavuzwe ryatashye mu idini umusozi w'ibyiringiro ahari imvugo zishuka abantu ko  bakijijwe zakurikiwe n'induru itangirira mu karere ka Kamonyi.Aha byababaje bamwe mu bakirisitu kuko Bizimana yari yarabaririye amafaranga bamukodesha urusengero nyuma we n'umugore we Mukabadege  bashwanye birukanamo itorero.

RGB ubu ureba aba bantu uha ibyangombwa byo gukora amadini ingaruka zabo mu mibanire y'abanyarwanda.Bizimana yashinje Mukabadege ko ari umwesikoro ko afite ibikumwe bibili atandukuje hakaza n'icyo bafitanye cya gatatu. Bizimana yashinje Mukabadege ko abeshya anbantu akabarya utwabo ngo arabasengera akirukana ibidayimoni kandi ariwe wabihijyaniye. Uyu Bizimana nawe afite igikumwe atandukuje n'undi mugore.

Aha rero niho bahera bavuga ngo amadini ari mu isi arimbuye imbaga.Amadini mabi ashyira umwuka mubi mu banyagihugu ugasanga buri mu kirisitu yabuze aho yerekeza.Mu Rwanda nihasuzumwe ibyo mu idini umusozi w'ibyiringiro  kuko ibyo byiringiro byahindutse amaganya n'amarira.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *