ii1Umutoza Kishi Sogonya Hamissi asubiye gutoza Kiyovu sport

Amateka y'umutoza Kishi:Umugabo umaze gukura yavutse 1959,avukira mu yahoze ari Perefegitire ya Cyangugu ,ubu ni akarere ka Rusizi mu ntara y'ibirengerazuba. ingenzinyayo.com amashuri abanza wayize he?Kishi amashuri abanza nayize mu Bugarama,naho ayisumbuye nkomereza Nyamasheke ndangiriza muri Kaminuza Butare.ingenzinyayo com Kishi waba arakinnye umupira w'amaguru?Kishi narawukinnye mu makipe atandukanye.

ii1

                          Kishi asaba Imana ngo azasaze atoje Rayon Sport

ingenzinyayo com iyo watangiriyemo n'iyihe  iyo warangirijemo n'iyihe?Kishi natangiriye mu ikipe yitwaga Etoile Felente ubu ikaba itakibaho yarazimye nk'izindi zose.Kishi ati:Nakomereje mu ikipe yitwa Amasasu y'i Rutongo muri Somirwa nyuma nerekeza muri Egle Noire ya Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu nsoreza umupira w'amaguru mu ikipe ya Mukura VS. ingenzinyayo com Kishi watangiye gutoza ryari kandi muyihe kipe?Kishi natangiye amahugurwa y'ubutoza mu 1986  ntangirira muri Egle Noire.

ingenzinyayo ni uw'uhe mukino wakinnye ukakubabaza?Kishi umukino natsinzwe na Kiyovu itugomboye  mu marushanwa y'igikombe  cyitwaga uwa gatanu Nyakanga.ingenzinyayo com Kishi ni uw'uhe mukino  wakinnye ukagushimisha?Kishi umukino Etoile Felente yatsinzemo Kiyovu ibitego bine kubusa.

ii2                                             Kishi Sogonya

ingenzinyayo ikipe watoje urazibuka niba uzibuka ni izihe? Espoir y'i Cyangugu. KIYOVU.Ikipe y'umujyi wa Kigali.Police FC.AMAGAJU FC. FLASH FC. MUSANZE FC.AMAVUBI.ENTENCELLES.ingenzinyayo com Kishi uri umutoza ni uw'uhe mukino watsinzwe ikakubabaza?Kishi Umukino natsinzwe na RFC ku gikombe cy'Amahoro.ingenzinyayo com Kishi umukino watsinze ukagushimisha ni uw'uhe?Kishi umukino natsinze APR FC ntoza ikipe y'umujyi wa Kigali ku gikombe cy'Amahoro  kugeza na n'ubu nta kindi iratwara.ingenzi com Kishi kuva utangiye gukina kugeza ubihagarika ubwo ni ukugeza mbere ya 1994 ninde munyezamu wabonyeho ubuhanga kurenza abandi?Kishi ni Kirenga Louis.ingenzinyayo com Kishi ninde myugariro wemeraga kurenza abandi?Hakizimana  Shabiti Alias Maitre na Rutayisire Emmanuel.

Abakinnyi babandi bakinira hagati bafasha  bamyugariro ninde wemeraga?Kishi nemeraga Gatama kuko niyo avuka ubu aba aabarizwa i Burayi.ingenzinyayo com mu bakinnyi bakinaga hagati mu kibuga basatira gutsinda ninde wemeraga?Kishi ati nemeraga Gasangwa Celestin Alias Tigana kuko amacenga ye ntanundi urayakina hano mu Rwanda. ingenzinyayo com Kishi muri barutahizamu bo hagati wemeraga nde?Kishi ati:Hari abakinnyi benshi beza nka Rutagengwa Alias Runuya hakaza Pokou  ukongeraho Sembagare.ingenzinyayo com Kishi barutahizamu noneho nyirizina wemeraga nde?Kishi ati:Nemeraga Muvala ,ariko Ndamage we yari rurangiza.ingenzinyayo com Kishi ninde mutoza wemeraga?Kishi ati:Nemeraga Shungu Raul.

 

ingenzinyayo Kishi utangiye gutoza umuzamu wagize ubuhanga kurenza abandi ninde?Ramadhan ni uko yavunitse hakiri kare.ingenzinyayo com Kishi myugariro wemeye ni nde?Kishi ati:Kalisa Claude.ingenzinyayo com Kishi mu bakinnyi bafasha ba myugariro wemerega nde?Kishi ati:Nemeraga Witakeng Janot.

ingenzinyayo.com Kishi umukinnyi wohagati asatira gutsinda ninde wemeraga?Kishi ati:Kalisa Kasse.ingenzinyayo Kishi mu bakina batsinda wemeraga nde?Kishi ati:Nemeraga Karekezi Olivier.ingenzinyayo com Kishi barutahizamu wemeraga nde?Kishi ati:Nemeraga Mbosa Comy Bill gusa Jimy Gatete yatsindaga ibitego bikenewe.

Kishi ngo mugihe cyabo  bakiniraga ishyaka ubu ni ifaranga,kandi abakinnyi ntibakundaga guhindagura amakipe.ingenzinyayo com Kishi ikipe y'umupira w'amaguru watoza ikagushimisha n'iy'ihe hano mu Rwanda?Kishi ati:Ikipe natoza nkishima ni Rayon sport gusa naho izindi ni akazi gusa.ingenzinyayo Kishi uramutse ubaye umuyobozi wa Ferwafa ni iki wakora kugirango umupira w'amaguru utere imbere mu Rwanda?Kishi ati:Nashyiramo politiki ihamye itajegajega kandi nkongera amahugurwa y'abatoza,ikindi nkumvisha abayobora amakipe ko bagomba gukunda abakinnyi bakabahembera igihe ,ikindi shampiyona yajya ijya gutangira buri kipe yerekanye amafaranga izakoresha mu gihe nk'icy'amezi atanu kuko nibyo byagabanya kwambura abakinnyi n'abatoza.

ingenzinyayo com Kishi mu mupira w'amaguru hakunze kuvugwamo uburozi kugirango ikipe itsinde urabwemera niba ubwemera wabukoresheje uri umukinnyi cyangwa wabukoresheje uri umutoza?Kishi ati:Kuva ntangira gukina umupira w'amaguru narabyumvaga kugeza mba n'umutoza yewe n'ubu biravugwa gusa ntabwo mbyemera ,ikiriho iyo umukinnyi yakoze imyitozo agahembwa nta kibuza  akina neza.

ingenzinyayo com Kishi uramutse ufite ikipe yawe ninde mutoza w'umunyarwanda wayiha?Kishi ati :Nayiha Rudasingwa Rongin akungirizwa na Kayiranga Baptiste.ingenzinyayo com Kishi ni ubuhe butumwa watanga mu mupira w'amaguru?Kishi ati:Nabwira abayobora amakipe ko bajya buzuza inshingano baba bagiranye n'umutoza hamwe n'abakinnyi,nkabwira abakinnyi gukunda akazi ,naho abatoza bagakunda akazi bagategura neza bagaharanira intinzi,ikindi kivugwa gihangayikishije ni abasifuzi kuko bararya ruswa kuko aribo bacamanza mu kibuga bityo umukino ukagenda neza tugatera imbere tukagera ku rwego rw'i Burayi.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *