Rucunshu intandaro y’urwangano mu Rwanda rushingiye k’ubutegetsi
Ubumwe bw'Abanyarwanda bwahungabanye bivuye ku nyota y'ubutegetsi.Ibi n'ibimwe mu byigaragaje ko urwangano rutatewe n'Abapadiri ko rwatewe n'Abanyarwanda abo mu madini bagasongeraho. Ubutegetsi bwose bushingira ku nzego z'iperereza.
Mu gihe cyose zikora neza nta mwanzi ushobora gutera igihugu kuko ziba zamumenye ,bityo akicwa mbere yuko avogera ubusugire bw'igihugu. Ku ngoma ya cyami inzego z'ubutasi zitwaga Abiru. Uko ku isi hose iki gihe bikorwa kugirango winjizwe mu mutwe w'urwego rw'iperereza wabaga wizweho neza hari umusirikare mukuru wakwizeye akagufata akaboko akakwinjizamo.
Mu gihe cy'Ingoma ya cyami byari bikomeye kuko kugirango ube Umwiru wabaga ufite aho uvuye hazwi ,ni nk'uko naberetse uko n'ubu ujya mu nzego z'iperereza aba yizewe. Abiru nibo bagenaga byose.Amwe mu mabwiriza ngenderwaho y'abiru b'ibwami yashoboraga guteza ibibazo ku gihugu ndetse n'ibwami muri rusange. Ubutegetsi ni bumwe gusa hatandukana amazina. Tubereke uko ku Rucunchu byacitse ni icyabiciye. Abazungu bavogera umwami Musinga
Umwami Rwabugili yasigiye umuhungu we Rutalindwa Ubwami bikarangira mu kase Kanjogera amwishe hari mu 1896. Agasozi ka Rucunchu gaherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga Intara y'Amajyepfo.muri Repubulika zindi hitwaga Komine Nyamabuye Perefegitire ya Gitarama. Kabale na Rucumankiko
Amakosa y'Abiru niyo yateje intambara muri ubu buryo bukurikira.Umwami Kigeli IV Rwabugili agisigira umuhungu we Rutalindwa ubwami zimwe muri za maneko (Abiru) baragiye begera Kanjogera nk'Umwamikazi bamwumvisha ko adakwiye gutuma umwana w'umutsindirano atabyaye ahabwa Ubwami.Aha rero byabaye korosora uwabyukaga. Kanjogera nk'uwari warabyaye Musinga yahise abyakira vuba dore ko ngo yarasanzwe ari gicaaa!!. Abiru bari mu kuri bo bari baremeje ijambo ry'Umwami Kigeli IV Rwabugili.
Mu irage rya Kigeli IV Rwabugili ryavugaga ko umuhungu we witwaga Rutalindwa agomba kuba Umwami bityo amushakira Umugabekazi kuko nyina Nyiraburunga yari yaritabye imana,nyuma rero nibwo Kanjogera yabaye Umugabekazi Nyiramibambwe IV.Abiru niho bakirije umuriro bagira bati:Rwabugili ntazagaruka reka twibere abatoni ba Kanjogera tumumenere ibanga.Maneko wamennye ibanga agambanira igihugu aba agomba kwicwa ntacyo aba akimaze.
Iri rikaba ari ikosa Rwabugili yakoze kuko guha Kanjogera ho umugabekazi kuri Rutarindwa kandi nawe yarabyaye umuhungu waba umwami byagombaga gukurura urwo rwango. Ahandi byapfiraga nuko Kanjogera ariwe wakomokaga mu bwoko bw'Abega bivugwa ko aribo babyaraga abagabekazi mu gihe Nyiraburunga yavukaga mu bwoko bw'Abasinga.
Iri niryo jambo rikaze bamwe mu biru binjiranye kwa Kanjogera babigiriwemo inama na bamwe bo mu muryango we.Umwami wese wimitswe ku ngoma yagombaga kugira umugabe kazi. Byari ngombwa ibwami udafite nyina yahabwaga umuhagararira. Abega babonye Rwabugili akoze ibyo, bararakaye bacura umugambi wo guhirika Umwami Rutarindwa hakima umuhungu wabo Musinga. Uwo mugambi wacuzwe na Kanjogera na basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko bafatanije n'umuhungu wabo Rwidegembya.
Uko bakoze ngo bahirike ubwami bwa Mibambwe Rutarindwa. Umwami Rutarindwa nti byari byoroshye kumuhirika batabanje gukuraho ibyegera by'ibwami n'abari bashyigikiye icyemezo cy'umwami nk'Abiru n'abandi. Byabayengombwa ko babanza kwikiza umwe umwe ngo bategure inzira. A ha rero niho maneko zibera akaga gakomeye!! Kwica umwe umwe ni ikintu cyazahaje Umwami Rutalindwa.
Kugirango biborohere biyegereje abandi bana ba Rwabugili batari baragize amahirwe yo kwima ingoma babasaba kubafasha no kubashyigikira muri urwo rugamba.Abiru n'abatware bari baranyazwe na Rwabugili kubera amafuti bari barakoze nabo bigijwe hafi ngo babafashe muri uwo mugambi wa kudeta .
Urugamba rurashorwa urukundo nibwo rwabuze ku Rucunchu abavandimwe baramarana !! urwangano rwubakwa gutyo mu banyarwanda kugeza na n'ubu. Abiru bamwe nako maneko zimwe nizo zakoze umugambi wose wo kwica Rutalindwa.Umugambi w'Abega wari ugiye kubapfubana iyo badafatirana ingabo z'Abatanyagwa zari mu Budaha zije kuvuna Umwami ngo zibafashe kunesha iza Rutarindwa.
Kubera ko Kabare yari azwi ho ubutwari ku rugamba, mu gihe cy'ingabo za Rwabugili, byatumye izo ngabo zimwumva vuba zanga kwiteranya nawe ngo hato zitikura amata mu kanwa. Abiru bamwe nibo babwiye Ingabo z'Abatanyagwa ko byavuye ibukuru ko bagomba kurwanya Rutalindwa ko Umwami agomba kuba Musinga.Nubu rero muzumve ko abantu batabwira abandi ngo nibakurema utwabo mu guhatanira ubutegetsi ngo ibukuru baterefonnye.
Umwami Mibambwe Rutalindwa abonye ko asumbirijwe niko gufata icyemezo gikomeye yiyegereza ibimenyetso ndangabwami byose birimo n'ingoma y'ingabe Karinga nuko we n'umuryango we bitwikira mu nzu barashya barashira.Intambara yarangiye Rutarindwa apfuye Kabare yimika mwishya we Musinga afata izina ry'ubwami rya Yuhi naho nyina Kanjogera nawe areka izina ry'ubugabekazi rya Nyiramibambwe afata irya Nyirayuhi.
Kugirango rubanda ruyoboke Musinga, Kabare yababwiye yuko Rutarindwa yari yarigize ikigomeke akiha ingoma. Kuko Musinga yari akiri mutoya yabanje gutegekerwa na nyina Kanjogera na basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko. Maze guhera ubwo abega barategeka, barica barakiza, baragaba baranyaga ububasha bw'ingoma nyiginya babwegukana batyo.
Kubera urwikekwe rw'abari bamaze guhirika Ubwami bwa Mibabwe Rutarindwa i bwami havutse imitwe ibiri ishyamiranye yaranzwe n'amazimwe, uburiganya, inzangano z'urunuka bivanze n'ubugome bugamije kwiharira ubutegetsi n'amaronko. Nyuma yiyo ntambara yo ku Rucunchu abantu bakomeje gupfa bazira ko bagifite ibisigisigi by 'umwami Rutarindwa, ibyo byose byashaka gushimangira ubuhangage bw'Abega no kurushaho gukomeza ingoma ya Musinga ngo irusheho gushinga imizi muri rubanda.Nyuma yubwo bwicanyi bwo ku Rucunshu ububabare bwarushijeho gutera ibisare bikomeye muri bamwe bitwaga abatoni b'ingoma.Urugero Abana b'Umwami Rwabugili. Iyo ingoma igiyeho ku gitugu hakurikiraho urwangano n'urwikekwe.Ibi nibyo byahise byibasira umuryango wAbega n'uw'Abanyiginya kuko baranganye kongeraho n'uw'Abakono.
Indi ngaruka iyi ntaramba yateje mu mateka y'u Rwanda ni uko yatumye bimwe mu biranga ingoma bishyana n'umwami Rutalindwa. Umwami Rutalindwa bivuga ko ariwe warangiranye n'imitsindo ya cyami kuko ibindi byaje nyuma ntibyari byemewe.Amwe mu makuru y'amateka dukura mu bitabo bitandukanye ngo bamwe mu biru baravuze ngo Ingoma yashyanye n'Umwami Rutalindwa ,nyuma Kabare abasubiza ko ingoma ari igiti nk'ibindi byose ko bashaka indi ngayo nguko uko byacikiye ku Rucunchu.Umwami Rutalindwa n'ubwiru n'ibindi byose byo ku ngoma ya cyami byarangiranye gutyo.
Umwami Musinga nawe na Nyina Kanjogera hamwe na ba nyirarume aribo Kabare na Ruhinankiko na bandi bose ntibigeze bakundana' Musinga niho yakuye umugani ugira uti:Nugera k'umusozi ugasanga umugore yapfuye ujye wishima kuko aba ari mu kaso kandi nta mugore ukunda umwana atabyaye.Abasesengura basanga Musinga yarabikuriye kwiyicwa rya bene se bicishijwe cyangwa bapfuye urwagashinyaguro.Musinga nanone ati:Nugera k'umusozi ugasnga hapfuye umugabo ujye ubabara kuko utazi uwakubyaye.
Iy'ingoma y'Abega yakoze kudeta yitwikiriye Musinga ntabwo byayihiriye kuko nayo yaciriwe ishyanga .Ubu Abanyarwanda basaba ko Umugogo w'Umwami Musinga bazawuha u Rwanda ugashyingurwa none amaso yaheze mu kirere.
Ubwanditsi