Itorero igipimo cyo kwisuzuma Senateri Tito Rutaremara niwowe ukeneweho
ubuvanganzo,kugirango itangazamakuru rikubaze ibintu bitatu by'ingenzi wavugaga igihe cy'urugamba rwo kubohoza igihugu. Senateri Tito nuza uzihangane nturakare uzasubizanye cya gipindi cy'amatunda ari imbere ataraboneka ,niba hari aho yabonetse n'ibyiza nabyo uzabivugira mu itorero kugirango itangazamakuru risobanukirwe rinamenye aho yeze riharangire abanyarwanda bajye gusarura.
Ubu hari amwe mu makuru azenguruka ko hari udutsiko tw'Abanyamakuru babandi bigize abatoni muri FPR bazindukana amagambo y'amaraporo y'ubugambanyi ko aribo banyuze kuri umwe mu bagenerali wari ukomeye mu minsi yashize bakamwumvishako abanyamakuru ko bagomba kujya mu ngando ,kandi ntihazagire nuhabwa ifaranga na rimwe kuko ntaho babaza.
Uburero inzira ntibwira umugenzi icyo kigirwamana banyuzeho bagikubise inkoni y'umunzenze ishamikiye kuri politiki none abo banyamakuru batangiye kugira ubwoba ko nabo bazawukubitwa kubera ubugambanyi babamo. Aha rero niho Senateri Tito Rutaremara yifuzwa ngo azasobanurire abanyamakuru imvo n'imvano yingando cyangwa itorero.
Ninde uzemera kwisuzuma akanasuzumwa n'abandi?Ninde uzibonamo ubunyarwanda mbere yuko yibanamo ubwoko?Ninde wakwiyumvamo ubukotanyi no gukunda igihugu atagihabwa umugati?Ninde wakwiyumvamo ubutore yarubikiwe imbehe?Ninde wakwiyumvamo ubukotanyi ise na se wabo barahunze cyangwa bafunzwe?
Isi igira inzira ebyeri gusa:Inzira yo kuvuka n'inzira yo gupfa. Isi ya shuguri tuzayisiga uko twayisanze.
Umunyepolitiki n'umunyedini bo bagirango iyo babonye abayoboke benshi Isi irasakaye,nyuma yo kutizerana hagati mu ishyaka no mu idini nibwo babona ko Isi idasakaye kandi ko Isi itanapfundikiye.
Ubumenyi busesuye buva mu nzira nyinshi cyangwa ingeri zitandukanye ,bitewe n'uburyo buri wese abyumva.Hashize igihe kitari gito humvikanye ingando.Ir'ijambo ritangira ryatangiriye ku banyarwanda babaga bahungutse bagahurizwa hamwe kugirango bigishwe amahame ya FPR bozwemo ibyo muri MRND kugirango babone uko basubizwa mu mirimo itandukanye hakurikijwe uko buri wese yagiye yiga.
Bidateye kabili zimwe mu ngabo za APR zabaga zigiye gusezererwa mu gisirikare nazo ziba zigiye mu ngando.Uko imyaka yagiye iza hakomeje kuba ingando ku babaga bavuye mu mashyamba ya congo ari abasilikare bitandukanije na FDLR nabo banyuzwa Mutobo ushaka agakora igisilikare udashaka agasezererwa kimwe n'abandi bavuye k'urugerero.Inararibonye mu bya politiki yo mu Rwanda ngo zaje gusanga bitaciraho bafata na buri munyeshuri wese wahawe buruse na Leta yo kujya muri Kaminuza ,nawe bamunyuza mu ngando. Ibihe byafashen'umunyeshuri urangije amashuri y'isumbuye we akazikora ataha iwabo mu gihe abandi babagayo.
Mu ntangiriro za 2008 nibwo haje kumvikana ijambo itorero ry'igihugu maze barishinga inararibonye Rucagu Boniface wari umaze gukora akazi gakomeye ko guhashya umucengezi wari ushatse gusasa uburiri mu majyaruguru yica ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Ubu rero itorero ryafashe intera mu banyarwanda kuko hatangiye abacuruzi bo mu rwego ruhanitse haza abaciriritse nyuma hajyaho inzego z'ibanze kugera kuri ba Gitifu b'utugari.Iminsi isatira iy'indi humvikanye abaririmbyi ko bitabiriye itorero.
Ubu byavuzwe cyane byafashe indi ntera ngo itangazamakuru naryo byanze bikunze rigane mu itorero ry'igihugu. Amasano y'amasomo nayo aracyenewe kuko guhuriza hamwe imbaraga biba byiza ,ariko iyo bikozwe neza nta gahimano karimo.Umunyamakuru kujya mu itorero nta cyasha giherekejwe n'icyaha birimo gusa b'abanyabubasha bazibuke ko isi idasakaye bo kumukorera ibikorerwa abanyapolitiki,kuko we n'umuryango we babaho ari uko yafashe micro cyangwa ikaramu.Umunyepolitiki niba amara icyumweru umunyamakuru amaze igice cyacyo ntacyo byatwara.Itangazamakuru sicyo kibazo mu Rwanda ikibazo ni abanyabubasha batuzuza inshingano baba barahawe n'umukuru w'igihugu.
Amakuru ashamikiye ku mateka y'u Rwanda hagendewe ku ijambo intore atwereka ko iyo wabaga uri umugabo cyangwa umusore utangiye kugimbuka.Intore iyo yivugaga ivuna umugara igaca sambwe yahabwaga inka.Ubu rero urukundo rwarakonje rwabaye nk'imbeho ya Gahinga na Muhabura ku bahazi bahatoreye bakanahataramira cyangwa bakahasiga abo bari kumwe mu gihe cy'urugerero.Ubu nagariye n'imwe mu ntore zihamiriza mu makwe n'ahandi hatandukanye mu birori ,maze arambwira ati:Iyo umaze guhamiriza ushobora guhura na wa w'undi wagukomeraga amashyi wanamusaba ngo akugeze aho atuye kandi nawe ariho atuye akanga kugutwara.
Urigisha urukundo uhagaze mu ruhame ngo umugati usagambe kandi nawe umutima wawe usobetse amaganya,ubwo uzasobanura gute amagambo? Igipindi cy'ubuvanganzo giherekejwe n'igitsure n'ubwoba bwinshi bayatungutse mu marembo ya Kigali Inzirabwoba zihunga Inkotanyi,bidateye kabili ingofero zitukura ziyobowe na Rwahama Mutabazi zitangira kuzingira bamwe muri b'abasore n'inkumi k'uburinzi ucaracaye mu muhanda w'umukara agakubitwa nk'aho ataremwe cyangwa atagiye k'uruhembe rw'umuheto.
Ingando zizaba umusingi wo kwereka abakora amakosa kwikosora cyangwa bizaba amasigara cyicaro.Niba nta muriro wacanye iwawe kuki wampamagara ngo ninze undahurire?bizamara iki kumpa icyo udafite?ubuyobozi busesuye butera gutura no gutuza.Ubuyobozi bujagaraye butera urwikekwe kubera gushyiraho za maneko zubakiye k'urwango zikagambanira uwo bafitanye ikibazo.
Uwanyereje umutungo wa rubanda wicaye muri Minisiteri runaka kuki we atajyanwa mu itorero ngo yisuzume abe intore?uwagambaniye mugenzi we kuki mutamujyana mu itorero ngo mu mukuremo imico nk'iyo yamubayemo akarande?Igihe iyo kigeze ushaka kujya inyuma bikanga washaka kwiruka bikanga wabona inyanja itazatuza ugategereza imana yakuremye gusa.Ijoro iyo rije uriheba amanywa yaza uti:Nibwira mana y'i Rwanda wagiyehe?ko na cya gicuku watahaga tutakikubona.Wiganya Intore ntiganya!!
Ephrem Nsengumuremyi