kibwaPasiteri Hagayi Kaboyi kwamburwa ADEPR Gasabo

Hagayi Kaboyi ati: Nibaramuka banyirukanye nzabivuga byose nta nakimwe nsize inyuma . Hagayi    niyirukanwa ngo azamena amabanga yose ya ADEPR.Ijambo ry'imana iyo uribangikanije n'ibigirwamana igukubita inkoni ,isi ikakota kuko uba usubiye mu izina ryo kudakiranuka ngo ukiranukire umukiza.Pasiteri Hagayi we ngo aragaruza ayo yatanze mbere yo guhabwa ADEPR yo mu karere ka Gasabo ava muyo mu karere ka Rulindo.kibwa

                       Hagayi yiteguye kumena kumena amabanga ya nyobozi ya ADEPR

Ubugenzuzi bw'ibikorwa byagenzuye uko Hagayi yitwaye mu karere ka Gasabo byasanze bidakwiye umupasiteri yew ngo n'umukirisitu ntibimukwiye.Bimwe mu bikorwa  bigayitse byaranze Hagayi mu karere ka Gasabo bigeze aho bigaragaza ko agomba kweguzwa kandi akanakurikiranwa.

Ubu hatanzwe itangazo ry'uko buri paruwase igomba gushaka buri mukirisitu uzaza muri yubile agatanga ibihumbi mirongo ine(40000 frw)Pasiteri Hagayi Kaboyi ngo siwe wenyine urya umutungo wa ADEPR,ubwo  nihaba gukurikiranwa bose ntihazagire usigara kuko ntamwere urimo.Hagayi ati:ADEPR iyobowe nabi k'uburyo buteye agahinda ,kandi abakayitabaye ntibabikozwa.

Hagayi we ati:Umuvugizi Pasiteri Sibomana Jean yararuciye ararumura kuko umuhungu we Nshizirungu yamukojeje isoni,kandi ngo azakomeza akome yombi  kugirango yigumire mu mwanya we azajye mu kiruhuko cy'izabukuru agifite umushahara utubutse. Hagayi ati:umwungirije Rwagasana Tomon we yafashe ingamba zikomeye.Ubu biravugwa ko abapasiteri babanje mu mirimo bamwe yarabirukanye abandi abamunanura mu ntera kuko nibo batinyukaga kumukoma imbere yibibi yabaga akora.

Rwagasana yubatse akazu karenze ako kwa Habayrimana,ashyira abantu mu myanya binyuranyije n'itegeko rya ADEPR kandi batari inyangamugayo ,kugirango bamukomere amashyi nk'umwami wo mu bw'i Dishyi. Abo Rwagasana yahohoteye barumiwe kuko babuze kirengera ,ariko Gen Nziza yitwazaga agakangisha buri wese ubu yajyanywe mu mashuri mu gihugu cy'Ubushinwa.

Umunyamabanga mukuru Sebagabo Leonard uyu we ntazi iyo ava niyo ajya icyazi ni ugusinyira gusahura umutungo wa ADEPR gusa. Ikindi avugwaho ni ugukingira ikibaba se wabo Kaboyi Hagayi woromeje ADEPR Rulindo akaba asoreje muya Gasabo. Kizigenza Mutuyemeriya ucungira umutungo wa ADEPR iwe murugo kuko yahaye mubyara w'umugabo we ibiro ngo bafatanye gushaka impamba igihe FPR izaba imwambuye uriya mwanya azabe afite aye.

Mutuyemeriya we yivugiye kumugaragarro ko yatumwe na FPR ngo ayihagararire muri ADEPR.Ikibabaje abapasiteri ni uko Mutuyemeriya atanubaha gahunda za FPR akaba abasuzugura akabatukira mu ruhame.Ibi birababaje kubona Mutuyemeriya atuka abapasiteri kandi badasangiye imirimo.

Undi wabaye ikibazo muri ADEPR ni uwitwako ari umujyanama witwa Nkuranga Aimable ,ariko se yagira ate itorero inama nawe atazigiriye mu gihe aregwa  kunyereza umutungo waryo agiriwe inama na Mutuyemeriya Christine.Amwe mu makuru avuga ko ibyo babikora ari ukunaniza FPR kugirango abakirisitu bayange.

Bamwe mu bakirisitu baribaza ukuntu ikipe y'abafundi babhemu bazajya muri yubile y'imyaka 75 kandi ibikorwa byose barangije.Icyambere kuba ubumwe bw'itorero barabugurishije  bagahabwa urwangano.Impamvu bavuga ko baguze urwangano ni abantu birukanwa mu myanya mu buryo bunyuranije n'itegeko.

Ubwo twahuraga na bamwe mu bakirisitu ariko bakadusaba ko tutatangaza amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo ,badutangarije ko amwe mu mategeko agenga umuryango bayahonyanze kugeza naho bagirabna amasezerano n'akabali ka Nyarutarama kandi bibujijwe ko umwadeperi akora ayo mahano.

Nigute bajya muri yubile ikigega  Sico cyaraburiwe irengero,ikindi ubu inguzanyo irenga miliyari ebyeri bafashe muri BRD nayo yaburiwe irengero kuko imyaka bahawe yokuzishyura iryo deni rizagera barakuyemo akabo barasize ADEPR mu kaga k'umwenda munini cyane.

Abatangije umuryango bose  barabirukanye kuko  batari gukorana n'abantu batanga amasheke atazigamiwe kuko iyi nimwe muri kirazira biranga ADEPR.Kirazira yo muri ADEPR yaba umupasiteri cyangwa umukirisitu wabatijwe kirazira ko aba afite abagore babili cyangwa ngo umugore aba acyura abagabo,ibi rero bizabawe  Sibomana uyiyobora,dore ko ubu yasahuye umutungo wa ADEPR .

Ibi byumvikane neza ko mbere yo guhabwa inshingano za gipasiteri bidashoboka ko yatunze abagore babili. FPR niba iha ibihembo ababohoye u Rwanda ikanaha ibihembo abitanze muri jenoside  bagahisha abatutsi bari mu kaga kuki itakomeza  ngo inahe agaciro abakoze impinduramatwara muri ADEPR.

amwe mu makuru ava ahizewe avuga ko inzego zaLeta ko bategetse nyobozi ya ADEPR ko batazajya muri yubile bataragarura ubumwe.Ubwo rero niba barahawe amabwiriza yo kutazajya muri yubile batagaruye izo ntwari zaharaniye impinduramatwara,no kuziha agaciro zikwiye muri uwo muhango ukomeye,bizababana ibindi bindi .

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *