Liprodhor iranze ibaye isahane ya Sinzabakwira peee!!!
Sinzabakwira kwitiranya FPR na MRND bimukozeho!! araganahe?ko uwo yajyaga ashyira amakuru y'ibinyoma ko nawe ari mu mazi abira" Abanyamuryango ba Liprodhor barasaba Sinzabakwira na Munyangaju kuzana umutungo wabo mu buryo bworoshye kuko babyemeye ko bafite igihombo ,kandi nibo bagiteye.
Sinzabakwira yabeshye kera none yavumbuwe yajyaga yanga kuduha ikiganiro avuga ko afite abanyamakuru be yahawe ,none yivuyemo tumukuyemo amakuru.
Amahame amwe n'amwe akomeje kugarizwa mu muryango utegamiye kuri Leta ariwo Liprodhor.Imyaka ishize yose yaranze Liprodhor mu ngoma ya FPR yagiye igira abayibangamira kubera gukoma yombi bihanagura ibyuya byo muri MRND bashaka kwisiga amavuta mashya ya politiki.
Bamwe mu banyamuryango ba Liprodhor ntibishimiye amatora yabaye tariki 21 ugushyingo 2015 aho Sinzabakwira Elie yayakoresheje mu nyungu ze kugirango akomeze akingirwe ikibaba atazabazwa imwe mu mitungo yanyereje.Mu kiganiro na Perezida mushya watowe ariwe Nkurunziza Jean Pierre yatangarije itangazamakuru ko Liprodhor ifite ibibazo by'ingutu bikeneye umuti ukaze ushingiye ku bufatanye nabwo buzava mu banyamuryango batandukanye,ariko mbere na mbere hubatswe urukundo. Perezida wa Liprodhor ati:Dufitiye abantu batandukanye amadeni harimo ikigo cyo kwakira imisoro n'amahoro(RRA) hakiyongeraho ikigo cy'isanduku y'ubwwiteganyirize(RSSB) kongeraho n'abakozi bari mu nkiko kubera ko birukanywe mu nzira zitarizo.
Undi twaganiriye ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa Liprodhor ariwe Sinzabakwira Elie watangarije itangazamakuru ko umuryango wabo wugarijwe n'ibibazo gusa ngo ubwo hagiyeho ubuyobozi bishobora gukemuka.Twabajije Sinzabakwira niba nta buyobozi bwariho?Sinzabakwira yadusubije ko bwariho gusa ngo bagize ikibazo cy'imibanire itarabaye myiza kugeza naho byabagushije mu madeni asaga hafi miliyoni magana abili z'abmafaranga y'u Rwanda.
Twabajije Sinzabakwira impamvu yananije abakozi ku kazi akabirukana nyuma akabeshya ko bananiwe kuzuza inshingano?Sinzabakwira mu mayeri ye menshi yadutangarije ko atariwe wirukana abakozi ngo n'ikibazo cy'ubukungu bwifashe nabi. M u minsi yashize Sinzabakwira yigeze gufungisha bamwe mu banyamuryango afatanije na Munyangaju Aloys wongeye kugaruka muri nyobozi ngenzuzi ya Liprodhor.
Ubwo rero iryo kinamico ry'ikinyoma ryayo matora ryateguwe na Sinzabakwira rirangiye twegereye bamwe mu banyamuryango ba Liprodhor kugirango twumve icyo babivugaho?buri wese yanze ko izina rye ryatangazwa maze bagira bati:Sinzabakwira ni umuhemu kuko namwe nk'itangazamakuru mwabonye ko amatora yabayemo iterabwoba ryinshi kandi uburyo Sinzabakwira yazengurukaga mu bantu mbere yuko igikorwa gitangira mwabibonye namwe niba koko muvugira rubanda ntaho mwahishwe mwabyiboneye.
Undi ati:Umuryango wacu wabaye isahane ya Sinzabakwira na Munyangaju kuko ni iki gihombo bavuga nibo bagiteye .Akomeza agira ati:Nigute wasanga ikigega cyuzuye nyuma y'amezi make ukumva ngo imodoka zafatiriwe kubera amadeni bwacya ukumva ngo umukozi ruanaka yirukanywe ,ubwose urumva iyi ari Liprodhor cyangwa n'imbehe ya bantu babili.
Sinzabakwira ubu ngo yaba agiye no gukurikirwanwaho bimwe mu byaha yakoze akiri mu bice byo mu majyaruguru aho avugwaho kunyerezayo umutungo.Ibi nabyo twarabimubajije ukuntu atari inyangamugayo?Sinzabakwira ajya kudusubiza yavuzeko we ibyo yavugwaho byose ashyigikiwe kandi afite abo akorera.Snzabakwira uretse kuzambya Liprodhor yabaye ikiraro cy'ubugambanyi mu idini rya EPEMR igihe yakoreshwaga na Tom Rwagasana kugirango ashije Rev Pasiteri Gasarasi ibyaha byo kwigomeka.
Ubu rero ngo Sinzabakwira yiteguye gukomeza kuzambya Liprodhor mu nyungu ze aho yivuga imyato ko yabaye imwe mu nkotanyi za FPR kandi ngo abamurega azajya abafungisha nkuko yabikoze mu mwaka washize. Abanyamuryango ba Liprodhor bati:Ni gute uzavuga ngo urengera uburenganzira bwa kiremwamuntu utarengera ubwawe?aha niho ruzingiye ku kinyoma cyagaragagaye umunsi w'amatora.
ubwanditsi