Ndayisaba Basile aheze mu gihirahiro kubera imikorere mibi yo mu karere ka Nyarugenge
Biragarira buri wese ko mu karere ka Nyarugenge akarengane bagashyira imbere ,aho kuhashyira kurenganura urengana. Inkuru twandika irava ku karengane kakorewe umugbo Ndayisaba Bsile wa mu kagali ka Kvugiza wakuwe mu nzu mu buryo bwa mahereri.
Intandaro yo kurenganya Basile iva kuri Uwineza Victor bari baraguze inzu nyuma uguze ntiyubahirize amasezerano.Uwineza yagize amasezerano na Basile ntiyubahirizwa biyambaza urukiko nyuma.Ubu rero Basile yaregeraga gutesha cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko witwa Munyantore Boneventure nawe ushobora kuzasezererwa mu rygaga kimwe na bagenzi be bagiye bagaragaraho kubogama.Urukiko rwasanze Ndayisaba Basile agomba indishyi y’igihembo cy’Avoka kingana n’ibihumbi Magana atanu y’u Rwanda.
(500000frw)aya mafaranga agomba gutangwa na Munyentore Boneventure wabujijwe kugurisha akanga akagurisha ,ibi yabikoze adakurikije amategeko abikora mu buriganya ari nabwo bugiye kumwereka umuryango usohoka mu rugaga.Ikindi kivugwa ni uko Munyantore hamwe nuwamuhaye akazi ariwe Uwineza bagomba gufatanya gutanga amagarama y’urubanza.Urukiko rwemeje ko Ndayisaba asubira mu nzu ye gusa Gitifu w’akagali ka Kivugiza Kayitare Hamad ntarabishyira mu bikorwa.
tandaro y’iki kibazo cyose cyakuruwe ni uko Uwineza atishyuye Ndayisaba amafaranga bari bavuganye bajya mu rukiko rugategeka Ndayisaba gusubiza Uwineza amafaranga ye.Mu gihe rero bitari byagasobanuka neza nibwo Uwineza yashatse Munyantore agakora cyamunara itujuje ibisabwa.Uu rero Basile n’umuryango we basohowe n’akagali ka Kivugiza none yagashyikirije impapuro z’urukiko kanze kumuha inzu ye,mu gihe Kayitare Gitifu avuga ko we icyo akora ari ukurangiza imanza ziteyeho kasha mpuruza.
Aha wakwibaza niba iyo Uwineza yazanye itandukanye niyo Bazile yazanye.Mukasonga geregeza ukize iki kibazo utitwaje ngo iminsi ni mike ugasubiza intebe watijwe.
Ubwanditsi