ADEPR:Ingoma y’abafundi nta makiriro kuko iminsi y’igifungo ibagumyeho

Urukiko rukuru rwanze ubusabe bw’agatsiko ka Tom Rwagasana na Mutuyemariya kuko ibyaha bigeze aho bisa nibishobora kuzabafata.Umutungo wa ADEPR ntabwo bari kuwurya ngo bawuheze.

Iminsi uko igenda yicuma ninako iganisha agatsiko k’abafundi bari barayogoje ADEPR n’abaturage mu butabera.Ako gatsiko kayobowe na Sibomana Jean wagushijwe mu mutego na Tom Rwagasana waje muri ADEPR aca ibikuba n’amabuye ko yabaye umusirikare kandi atarigeze aba n’umukada.Undi ni Mutuyemariya Christine mwene Rwakibibi Dominique wavuzweho ko yatsembye Nyakarambi,nawe yinjiye muri ADEPR aca ibikuba ko yacitse ku icumu aho avumburiwe yatangiye kubiba urwangano. Sebagabo Leonard nawe waje kurwanya Mutanganzwa kugeza bamuhiritse.IMG-20170609-WA0003

                                                          Mutuyemaliya muri Gereza[Photo Ingenzi]

Amasheke atazigamiwe yatanzwe na Tom Rwagasana  kandi agenda ayaha bamwe mu bakirisitu niyo yaje kugenda abiba urwangano mu itorero. Tom Rwagasana afatanije na Mutuyemariya Christine baje gukoresha umutungo nabi kugeza naho batangiye kugenda bagurisha ubupasiteri. Ikindi cyaje kugenda kizana ibibazo nicyatejwe n’umusanzu wa Dove Hotel kuko bawatse abakirisitu  ,aho kwishyura ideni rya banki bakajya I Bugande no mu burayi kwigurirayo amazu.Uburero inkiko zafashe icyemezo cyo gufunga agatsikok’abafundi bayogoje ADEPR ko kaba gafunzwe iminsi mirongo itatu kugirango kadasibanganya ibimenyetso ,bityo bakaba banatoroka.IMG-20170609-WA0001                            Rwagasana n' agatsiko ke umutungo w' ADEPR  n' amasheke atazigamiye abakozeho[Photo ingenzi]

Tom Rwagasana igihe yazanwaga kuri ADEPR yanze gukora ihererekanya bubasha. Bamwe bagize bati: Ese Tom yagizengo nicyagihe yajyaga akanga abantu ko ari umusirikare cyangwa avuga ko afite inkota ityaye.Ubu rero Tom Rwagasana ageze mu bihe byo gutekereza agasaba imbabazi imana.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *