Urugiye kera:Umuhesha w’inkiko Niyonshuti aravuga akarimurori
Inzego z'ubutabera zikomeje kuvumbura byinshi byitwikiriwe n'abamwe bashaka kwangisha abanyarwanda u Rwanda. Umuhesha w'inkiko Niyonshuti Iddy Ibraham ubu we yasabiwe cyangwa yakatiwe gufungwa iminsi mirongo itatu muri gereza ya gisirikare ku Mulindi wa Kanombe.Intandaro yiri fungwa ry'uy'umuhesha w'inkiko rirava ku manza mpimpano yagiye akora afatanije n'umutubuzi witwa Musabyimana Obed wayogoje imwe mu mitungo y'abahoze muri Leta ya MRND.
Habimana Vedaste Perezida w'urugaga rw'abahesha b'inkiko nawe akwiye kwirukanwa
Ubwo Niyonshuti yari mu rukiko abari baje kuva urubanza rwe haba k'uruhande rwabo yagurishirije imitungo cyangwa n'abo mu muryango we kugeza no kuri bagenzi be bari baje kumva uko aburana batunguwe no kumva avuga ko icyo yajyaga gukora cyose yakibazaga Minisitiri w'ubutabera.
Niyonshuti yakatiwe gufungwa iminsi 30
Niyonshuti ubu arashinjwa kugurisha umutungo wa Kabuga Felecien umwicanyi ruahrwa uhigwa n'isi yose kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.Abari mu rukiko bo bati:Imitungo ya Kabuga yakabaye ijya mu mutungo wa FARG ikaba impoza marira yabo yateye kuba imfubyi. Musabyimana Obed ashinja Niyonshuti ko agenda ahimba imanza zitabaye agamije kugurisha gusa yiteza imbere yubaka urwangano mu banyarwanda kuko umuntu iyo yumva ngo yagurishirijwe inzu ,kandi aziko n'icyaha aregwa atagikoze bituma atiyumvisha gutaha mu Rwanda.
Umwe mu bahesha b'inkiko twaganiriye ,ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera impamvu z'umutekano we yadutangarije agira ati:Ko abahesha b'inkiko birukanywe nta n'umwe polisi irafata kandi abasigaye mu kazi bose bakaba bafatwa bafungwa kubera amakosa bakoze.Niyonshuti niba avuga ko icyo yajyaga gukora yakivuganagaho na Minisitiri murumva yari kuvanwa mu kazi.Ubu rero amagambo yashize ivugwa kuko abakekwaho ko bacuze impapuro mpimbano bakarya imitungo y'abanyarwanda bagiye gukurikiranwa.
Inzu ya Dr Bararengana Seraphin niyo yazamuye ikibazo hagati ya Musabyimana Obed na Niyonshuti Iddy kuko bananiwe kumvikana muri ubwo bujura nyuma urubanza rurangizwa na Kanyana Bibiane nawe muri ikigihe kubera gucura imanza mpimbano agateza imitungo y'abanyarwanda.Niyonshuti ubu arashinjwa n'ishumi ye Musabyimana kuko niwe bakoranaga.
Ingenzinyayo.com
Nonese ko atavuga icyo yabwira minister. Kuko Ministre nawe ni umuntu , wasanga yaramubeshyaga.