umwamiRepubulika yatanije abanyarwanda Umwami Mutara III Rudahigwa igitambo cya demokarasi

Rudahigwa nubwo yabatijwe akanayoboka Kiliziya gatulika ntibyababujije kumugomwa ubuzima bwe.Iby’ivanjiri byararangiye hatangira ibya politiki.Ikinyoma cyo gukunda igihugu gitangira ubwo,haza gukunda u Rwanda no kutarukunda.Amaraso araseseka maze u Rwanda bararwigabanya aborwo bacika imishwaro.Ubuhunzi buba bwibasiye abanyarwanda,ngo iyo ni Repubulika daaa!!! Gushakisha ibyaha biba bihawe intebe ariko hagenderewe kugutwara ubutunzi bwabari bamaze kumeneshwa cyangwa gufungwa.umwami

                          umwami Rudahigwa n'umwamikazi Gicanda

Abari ku isonga ryibyo bikorwa harimo abanyamadini bagiriwe inama na Habyarimana Joseph Alias Gitera kuko ariwe wateguye amategeko icumi y’abahutu.maze bishyirwa mu birwa na:

Kayibanda ,Makuza,Utumabahutu,Harerimana n’abandi babishyira mu mihigo babyigishiriza abana ku mashyiga nabo babikwiza mu mashuri.Ngiyo Repubulika ,ngiyo Demokarasi!!! Niba ariyi ntizagaruke mu Rwanda.Umusaza umwe ati: Abaparemehutu baririmbaga ngo gihake na Kalinga byagiye nk’ifuni iheze ,yewe nibi nabyo bizagende nkanyomberi.

umwami2

                               Inyubako y'umwami Rudahigwa ibarizwa mu Rukari i Nyanza

Ninde ukunda u Rwanda kurenza undi? Ninde wanga u Rwanda kurenza undi?Politiki yubakiye kuri Repubulika yageze ku ntego zayo? Niba yarazigezeho zingana iki? Niba itarazigezeho byaba bigezehe ngo izigereho? Cyangwa zarayinaniye?Rwanda Repubulika yakumariye iki? Niba gihari ubumwe bwabawe kuki bwatatanye?Rwanda wabonye demokarasi?Repubulika yunze abanyarwanda cyangwa yarabatanije?huuu!!!!ribara uwariraye koko!!!Repubulika yakanze urukundo maze himikwa urwangano.umwami3

                       Umwami Rudahigwa arikumwe n'ibisonga bye

Ninde wabigizemo uruhare ?ninde utaragizemo uruhare?Ibi byose byazanywe nande? Ese byararangiye cyangwa biracyakomeza?gikoroni yagiye mu kabwibwi,ariko ahandi biracyacika inka ntizirinikizwa zose ibyansi byaheze k’uruhimbi.Reka daaa!!! Wowe uheruka inzira mu ki,ahari hajishe igisabo bahateye amabuye,imbyeyi zatewe amacumu.Uravugiki? ko gihana yabuze gihanura!!!Aha niho byatangiriye bagira bati:kuki amaraso ameneka hifashishijwe demokarasi? Rwanda kuki watewe ni ivanguramoko?Ubwoko ikiraro cy’abashaka ubutegetsi!!!Amateka y’u Rwanda ashingiye ku cyiswe impinduramatwara ya Parimehutu ,yerekana ko yambukiye ku rutindo rw’ubwoko.umwami4

 Gushyiraho Repubulika mu Rwanda biciye muri demokarasi byungura abanyarwanda cyangwa byungura abayoboye amashyaka?Ingoma ya Rudahigwa hari byinshi ishimwa.Iy’ingoma ivugwamo ko yari yakoze ihuza ry’abenegihugu itubakiye ku bwoko,akarere ,idini hamwe ni ibindi bihuza abanyarwanda  kuko yirindaga ikibatanya.

Isesengura mikorere ryo ku ngoma yaMutara III Rudahigwa yose yemeza ko harimo demokarasi idashingiye ku gitanya abanyarwanda icyo ari cyo cyose.Umwami Rudahigwa yaje kugira ikibazo gikomeye kuko yarimo ashaka guca ubukoroni, maze aza gutanga (gupfa) bibera Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi.Umwami Rudahigwa yari yateguye umuyoboro mwiza wo kuyobora u Rwanda .

Nyuma y’itanga rya Mutara III Rudahigwa nibwo inkubiri ya Parimehutu yatangiye ,maze iza ifite ubukana bwinshi bushingiye ku ivanguramoko.Amahame ya giparimehutu niyo yaje gukomreza kugeza mu 1994.Imyaka yaranze Repubulika y’u Rwanda kuva yajyaho kugeza ubu hari byinshi mu bumwe bw’abanyarwanda bitaragerwaho.

Iyo umuntu ashaka ubutegetsi hari inzira nyinshi akoresha,ariko aba afatanije n’abandi.Ikibabaje kikanatera agahinda ni uko usanga   niyo mpinduramatwara  cyangwa iyo mpindura Repubulika usanga havukamo bibi kandi byinshi.Iyo umuntu afite intebe y’ubuyobozi aba yumva yasagamba,ariko kuzuza gahunda usanga bimugora cyane.

Rwanda ni iki kihishe inyuma ya demokarasi itagera kuri bose uko bikwiye?Muzazenguruke murebe aho umuntu aregwa ibihumbi bitanu akajyanwa muri gereza cyangwa rimwe na rimwe nta nicyo yatwaye agafungwa mu nyumvishirize gusa.Umuntu araregwa ku nyereza amafaranga ya FARG ariko ntayagarure.

Umuntu arafatirwa mu byaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu ,akaregwa kwivanga mu masoko kugeza naho yubaka amahoteri agakomeza agatembera. Umuntu araca abantu ku bibuga by’umupira ngo arashyigikiwe gusa nta nicyo ashingiyeho.Iyi ni demokarasi?ahaaa!!! ibi nibyo bibyara za opozisiyo mu nzira zitazwi .Aba bica demokarasi batangira kuvuza iya bahanda ngo abanzi b’u Rwanda bafite ibyitso .Igikurikira ibyo byose  nukurema udutsiko dushakishiriza abantu ibyaha,iyo babibuze batangira kubatega za ruswa cyangwa ni ibindi byo kugucecekesha ngo utavuga ibyabo.

Hari abavugwaho gusenya ingo z’abaturanyi babo ariko kubera imyanya bafite warega bigapfa ubusa.Ninde wazatanga igisubizo kuri demokarasi yo mu Rwanda,akanerekana uko ubuyobozi bugomba gukorera abaturage.Ibi nandika Perezida Kagame yabibera umugabo kuko iyo yasuye abaturage mu duce dutandukanye tw’igihugu yakirizwa ibibazo biba byarananiranye. Umuturage ntabwo wamubwira ngo igihugu difite demokarasi mu gihe yahejejwe mu gihirahiro na vice meya Uwimana Louise wo mu karere ka Gasabo.

Ntabwo wabwira abakunzi b’ikipe ya Rayon sport ngo bafite demokarasi kandi De Gaule yarabaciye ku kibuga. Ibi byose nibyo bishingirwaho bemeza ko politiki ari ikinyoma cyo gukunda igihugu.Umwami Mutara IIIRudahigwa bamugomwe ubuzima bwe  ngo bashaka demokarasi ,ubuse baba barayibonye!!!  Ni ba barayibonye bagezehe bayishyira mu bikorwa.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *