ÔÇ£The ScorpionsÔÇØ umutwe wari ushinzwe gufata abayobozi bo mu nzego nkuru barya ruswa
“The Scorpions” wari umutwe watangijwe mu mwaka 1999 usenywa 2007 usenywa nyuma y’imyaka 8 utangijwe mu gihugu cya Afurika yepfo nyuma yaho hagaragaye ibikorwa bikabije byo kwakira ruswa mu nzego nkuru za Leta no muri bamwe mu bacuruzi bakomeye ritangizwa rifite insanganyamatsiko igira iti “Justice in Action” (Ubutabera mu Bikorwa).
Iri tsinda ryari ryihariye ntaho rihuriye na polisi ariko rigafatanya n’inzego z’ubutabera, inshingano nyamukuru kwari ukugenzura abayobozi bavugwaho kwakira ruswa, kunyereza umutungo wa Leta,,abacuruzi bakomeye bavugwaho gutanga ruswa no mu bandi bakozi bo mu nzego zose nkuru z Leta,uyu mutwe washyizweho kubufatanye bwa Leta n’ishyaka rya ANC ariryo riri kubutegetsi
.
Jackie Selebi, uwahoze akuriye Polisi nawe watawe muri yombi na The Scorpions
Iri tsinda ryari rivanzemo abirabura n’abazungu bose b’abene gihugu bize ibijyanye n’amategeko no kuneka bahembwaga neza bikavugwa ko bira bigoye kubahonga. Mu myaka umunani iri tsinda ryabayeho, ryashimwe na benshi mu kuntu bagurikiranaga icyaha mu buryo busa n’ubwa FBI yo muri Amerika,bukakigeza ku ndururo bafshe uwagikoze ndetse n’ibimenyetso uwo muntu agashyikirizwa ubutabera.
Umwe mu Murimo bakozi utazibagirana ni ugugatirwa igifungo umwe mu bacuruzi bakomeye bo muri Afurika yepfo witwa Schabir Shaik nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira amamiriyoni ya ruswa.
The Scorpions kandi nibo bashoboye guta muri yombi uwari ukuriye polisi muricyo gihugu akaba ariwe wari na umukuru wa polisi mpuzamahanga (Inter Pol) Jack Selebi ashyikirizwa ubutabera aregwa guhabwa akayabo k’amadorali ya Amerika 160,000 yahawe n’uwtwa Glen Agliott umucuruzi kabuhariwe wibiyobyabwenge.
Glen Agliott wari uzwi ku izina rya"The landlord" kubera gucuruza ibiyobyabwenge icyo gihe atanga ako kayabo ka amadorari yari yafatanywe Toni 2 z’urumogi zari zivuye mu gihugu cya Pakisitani. Uyu Glen Agliot kandi yari afite n’ikindi cyaha yakurikiranwagaho na The Scorpions acyekwaho kwica Brett Kebble umucuruzi kabuhariwe w’amabuye y’agaciro. Kubera uburemere bw’icyaha yari akurikiranyweho uwo mukuru wa polisi Jack Selebi byatumye yegura kuriyo myanya yombi
The Scorpion niyo yatumye uwari umujyana wa Perezida Jacob Zuma kubijyanye n’imikoreshereze y’imari akaba n’inshuti ye ya bugufi SCHABIR SHAIK akatirwa n’inkiko imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa mu gihe yari yahawe isoko ryo kugura intaro muri Sosiete imwe yo mu Bufaransa, mu riyo dosiye kandi na Jacob Zuma nawe yazagamo avugwa ko ku mafaranga ya shaik nawe yahaweho.
Nyuma yo kubona ibimenyetso byashinjaga Perezida Zuma aho niho habaye urwango hagati y’ishyaka rya ANC ariryo shyaka rya Jacob Zuma n’itsinda The Scorpion aribyo byatumye The Scorpion ishakirwa impavu yo kuyisenya itarageza dossier y’ibirego bya Zuma mu butabera kuko babonaga iyo Dossie bayihagurukiye kandi bazi neza n’ubutabera bw’icyo gihugu ko butajenjeka.
The Scopions muri icyo gihe, yahamije icyaha cya ruswa uwari ukuriye Disipirine mu ishyaka rya ANC mu nteko nshingamategeko yicyo gihugu Ton Yengeni ariko icyaje gutangaza benshi nuko nubwo yari afunzwe yaje gutorwa kuba umwe mu bagize inama nkuru y’ishyaka rya ANC.
Aho byaje kugaragara ko iryo shyaka ridashyigikiye imikorere ya The Scorpion bavuga ko abayoboke baryo nibo ryibasiraga, aha kandi icyaje kurangiza The Scorpion ni ukuntu bahuje Perezida Jacob Zuma mubufatanya cyaha na Schabir aho berekanaga ko mu mafaranga yahawe nka ruswa Shaik mu kugura imbunda Zuma nawe yahaweho, nibwo batangiye gushaka uburyo The Scorpions yakurwaho kuko yari ibangamiye ishyaka.
Inyigo yo gusenya The Scorpion yatangiriye mu nama nkuru z’ishyaka rya ANC ari naryo riri kubutegetsi. Muri Iyo nama ya NEC bafaje umwanzuro ko Leta ikwiye gusenya The Scorpions kuko yari kiyemeje ko Jacob Zuma nawe agomba gushyikirizwa ubutabera no gufungwa ubwo kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida byarikuba birangiye kandi ANC ariwe mu kandida bari bashyigikiye.
Guhera ubwo ishyaka ANC ryatangiye konsa igitutu perezida Thabo Mbeki wariho icyo gihe gusenya The Scorpion bishingikiriza ko ngo ikora ibisa nibya bagashaka buhake bakoraga ngo bakabona ntaho bitaniye na Leta y’Abakoloni bari barakuweho.
Thabo Mbeki ntabwo icyo kifuzo cyabo yahise agishyira mu bikorwa, muri uko gutinza kurangiza ikifuzo cyabo ANC batangiye kuvuga ko Thabo Mbeki ashaka ko Jacob Zuma yashyikirizwa ubutabera ntaziyamamaze kugirango Thabo Mbeki yongere yiyamaze kuko niwe bari bahanganye mu ishyaka.
Aho ni naho haje kuva urwangano hagati ya Thabo Mbeki na Jacob Zuma ariko rwaje kuba rubi aho Jacob Zuma amutsinze mu ishyak rya ANC akaba ariwe uba umukandida. Nyuma yo gukomeza gusakurizwa n’abarwanashyaka ba ANC bavukaga ko Thabo Mbeki akoresha The Scorpion gusenya Zuma nibwo cya kifuzo cyagejejwe mu Nteko na Minisitri w’umutekano CHARLES Nqakula akikivuga abadepite b’ishyaka rya ANC kuko ari nabo benshi bakoma mumashyi icyarimwe.
Nqakula yaje kubwira inteko ko The Scorpions igiye gusenywa hanyuma inshingano zayo zikimurirwa muru polisi y’igihugu hagafungurwa Unite nshya izahabwa izo nshingano kandi bagatandukanya ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kandi mbere byarakorwaga byose na The Scorpion.Nyuma y’amezi abiri The Scopion yarasenywe ariko na nubu ikaba ikibukwa mu gihugu cy’furka yepfo ukuntu yabijije ibyuya bamwe mu bayobozi bakuru bazira ruswa.
.Bamwe mu banyamategeko bababajwe n’uburyo The Scorpion isenywe mu gihe Afurika yepfo ubugme bwiyongera ruswa no kunyereza imitugo, aba banyamategeko bakemeza ko Polisi idashobora na rimwe guhangana n’ubugizi bwa nabi bakabona ahubwo yongerewe umutwaro. Niba Polisi yarananiwe gufata abajura basanzwe izafata ite abacuraza ibiyobyabwenge.
Mu gihe cy’imyaka 8 The Scorpion yari imaze, bashoboye gukurikirana imanza 1500 bafashe baranafungwa abaryaga ruswa bagera 2000 kandi bashoboye kugaruza ibintu bifite agaciro k’amadorari y’Amerika miliyoni 500 kikaba ari ikigero cyo hejuru Polisi itarigeze kugeraho.
GAKWANDI James