Ubutabera bugoretse buteranya imiryango
Kuva u Rwanda rubaye Repubulika nibwo haje ubutabera bukorwa mu buryo uwahohotewe atanga ikirego ,bityo uwamuhohoteye akitaba akisobanura.Ubu turi ku nkuru igaragaza ko mu butabera habamo ukuri n'ikinyoma bigatuma nyakamwe aharenganira.Ubutabera bw'u Rwanda bwavuzweho ikibazo cya ruswa igihe hatangizwaga icyumweru cy'ubucamanza mu kigo cya gisirikare i Gabiro.Imitungo ubu niyo iza kwisonga mu gutuma bamwe mu bacamanza bagaragara mu gice cyo kubogama.Ibi turabikura mu batuye mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge,aho bavugako umuturage witwa Kurasenge Josephine azutaguzwa mu nkiko k'umutungo we ugizwe n'amazu abarizwa mu mudugudu w'Ururembo akagali ka Gacyamu umurenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.
Bamwe mu baturage batuye aho twavuze haruguru batangiye batuganirira ,ariko banga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo kugirango Kayitesi Janviere atazabirenza. Umwe ati:Twebwe twatuye mu Gitega kuva kera Ufiteyezu Theophil ahagura ikibanza arahubaka nyuma aza kugira ikibazo cy'ideni yarafitiye umuntu.Undi muturage we ati:Ikibazo cya Ufiteyezu yaje kugikurwamo na mushikiwe witwa Kurasenge kuko yaje kugura iyo nzu ye aranakomeza ayimutiza nk'umuvandimwe we.Umuturage wundi nawe ati:Inzu ya Ufiteyezu yaguzwe ndeba igurwa amafaranga miliyoni ebyeri n'ibihumbi magana atatu(23000.00 frw) hakaba hari abaturanyi ngo abo yibuka ni:Habimana Zakariya we n'ubu aracyahatuye,Tafazali Theogene,Kayibanda Fabiyani,Munyankindi Manase.Uyu muturage yadutangarije ko Kurasenge yatangiye kwaka muramukazi we inzu ze maze arazimwima biyambaza ubutabera maze Kurasenge aratsinda aranazihabwa.Batangira kuburana buri nteko yose yasangaga Kayitesi nta kimenyetso agaragaza agatsindwa.Imanza zageze mu rukiko rw'Ikirenga hose Kurasenge atsinda Kayitesi. Ubu rero abaturage batuye mu murenge wa Gitega bumvise ngo Kayitesi yatsinze bibaza aho yakuye ibimenyetso ,kandi mbere yari yabibuze.
Umuturage umwe we ngo asanga Kayitesi yiherekeje imbaraga za Afande arizo zatumye atsinda nk'uko nawe agenda abyivugira. Niba rero mu Rwanda umuntu azajya ahuguza yitwaje izo mbaraga ntaho twaba tuva nta naho twaba tujya. Nkimara kuganira nabo baturage twagerageje gushaka Kurasenge ngo ngire icyo mu baza sinabasha kumubona.Twahamagaye Kayitesi ngo tugire icyo tumubaza ku nkuru zimuvugwaho yanga kutwitaba tunamwoherereza ubutumwa bugufi nabwo ntiyasubiza.Ubu rero amwe mu makuru twabashije kumenya ngo ubu Kurasenge yaba yaragejeje ikirego ku rwego rw'Umuvunyi ngo arebe ko yarenganurwa.
Turacyakurikirana ngo tumenye uburyo Kayitesi yatsinzwe nyuma hagafatwa icyemezo cy'uko ava mu mutungo wa Kurasenge nyuma abacamanza bakaza kuvuguruzanya.Ibi bigaragaza ko rimwe na rimwe haba habangamiwe uburenganzira bwa kiremwamuntu.ninde ufite umuti w'ikibazo?udafite umuti w'ikibazo ninde?uzagicyemura ninde?utagikemura ninde?ubutunzi bukomeje kubyara amakimbirane mu gihe habaye kubogama.Abo bireba nibatange umuti amazi atararenga inkombe.
Ingenzinyayo.com