Meya Dr Nyirahabimana narenganure abo Gitifu Manevure yarenganije
Inzibacyuho yo mu karere ka Kicukiro niyo Manevure Emmanuel yitwikiriye afunga urusengero rw'itorero rya EDNTR. Ibikorwa bigayitse biganisha umuyobozi mu nzira y'ubutabera cyangwa ubushomeri. Ibi byose nibyo bishobora kuba mu nzira imwe kuri Manevure.
Intandaro yo kugusha Manevure mu cyaha yavuye kuri rusisisbiranya Twagirimana Charles wiyita umuvugizi w'itorero rya EDNTR.Urwanira inkota itariyeee!!!!Twagirimana imana igiye kumuca mu matorero yose .Twagirimana yashyize hasi bibiliya ahitamo inzira yo gupagana ,ariko yagize amahirwe agira uyimufashamo ariwe Manevure bafunga urusengero.
Dr Nyirahabimana Jeanne Meya wa Kicukiro
Ntamushumba mwiza ugambanira izo aragiye,umusoda mwiza arinda igihugu cye,pasiteri mwiza arangwa n'ikinyabupfura.Twagirimana ntabwo azi kwiyobora nta n'ubwo yayobora itorero.Umugani ungana akariho.Aha niho duhera dukora inkuru yerekana ko abanyarwanda buri mvugo yabo yabaga ifite uwo ibwira,haba muri ibyo biragano byo hambere cyangwa no mu by’ubu.
Twagirimana Charles wigize umutubuzi
Abandi bati:Urugiye kera ruhinyuza intwari.Iy’imigani yose irarebwa cyangwa irabwirwa umugabo witwa Twagirimana Charles uyoboye itsinda ririmo Rwamunyana Etienne bafatanya gucura umugambi mubisha wo kujujubya itorero ry'imana.Twagirimana n’umwe mu bantu bakora ibyaha bitandukanye kuko ubu aregwa kugwatiriza itorero rya EDENTR aho akomeje kwiyita umuvugizi mukuru waryo.
Rwamunyana umwe mu babuza itorero rya EDENTR umutekano
Ikigaragaza ko Twagirimana ari mu kaga gakomeye ni uburyo ashaka kuba umuvugabutumwa mu rusengero hanze akaba undi wundi akawa mutariyani wabaga padiri kuri aritari gusa.Amasezerano y’Ubukode yikorewe na Twagirimana Charles na Sekamana Dafrosa kugirango itorero rihore mu manza,bityo rikomeze kubura umutekano.Niba se Twagirimana avuga ko ari umuvugizi mukuru w'itorero akaba arishora mu manza kandi aziko ari impimbano yumva hirya yejo atazita mu kibazo atazabasha gusohokamo.
Ubutekamutwe bwa Twagirimana bwaje gukora amasezerano buragira buti:Njye Sekamana Dafrosa ngiranye amasezerano n’Itorero ry’Imana ry’Isezerano risyha mu Rwanda (EDNTR) Paruwase Gahogo y’ubukode bw’imashini eshatu (3) zidoda zo kwigisha abanyeshuri. Imashini imwe ikodeshejejwe ku mafranga ibihumbi bitatu ( 3,000frw) ni ukuvuga ibihumbi icyenda (9,000frw) ku kwezi. Itorero rikaba rizazinsubiza ari nzima nkuko nazibahaye.
Ayamasezerano yo mubwihisho yakozwe nta muyobozi uyazi niyo mpamvu Twagirimana yayabazwa ku giti cye kuko nta n'umunyeshuri wigeze yigira kuri izo mashini ,dore ko nta n'ubwoko bwazo bwanditswe no kuri iyo ngirwa masezerano. Dore ikinyoma cya Twagirimana uko cyakozwe:Bikorewe i Gahogo kuwa 02/05/2009.Ukodeshejwe: Sekamana Dafrosa.Ukodesheje:Twagirimana Charles EDNTR Paruwase Gahogo. Iyo Twagirimana avuye i Muhanga amaze kugwatiriza itorero ry'imana no gutanga amasheke atazigamiye aza mu Gatenga akegera mu genzi we Rwamunyana Etienne kugirango bakore urugomo.
Bamwe mu baturage batuye Karambo tuganira bagize bati:Iyo ushize impumu wibagirwa uwakwirukankanaga koko!!Bakomeje bagira bati:Ubu Rwamunyana yirengagije yamaganwa n'inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi bwa Leta ko badakeneye kuzongera kumva izina rye ko rirema umutwe wo gutera abaturage amabuye n'ijoro.
Ubu rero biravugwa ko ibikorwa bya Rwamunyana byo kubuza umudendezo itorero birihangayikishije.Ubu rero Twagirimana yifashishije Gitifu w'umurenge wa Gatenga Manevure bafunga urusengero kugeza naho amufasha bagafunga konte y'itorero ibarizwa muri banki ya Cogebanqwe ishami rya sonatubes niho bari barayifunguriye. ubu byagaragaye ko Manevure yataye inshingano zo kuba umuyobozi yumvira Twagirimana Charles afunga urusengero.
Iyo wahawe inshingano zo kuyobora ugatangira kubogama biba bikurangiranye.Manevure yagabye igitero mu itorero rya EDNTR yirukana abakirisitu kugeza no kumena ifunguro ryera bari bateguye gusangira barangije guhimbaza imana.Ntiwagaya Manevure ngo ushime Gitifu w'akarere wanze kumva akarengane k'ubuyobozi bw'itorero rya EDNTR bamugejejeho dore ko bamwandikiye inshuro zirenga imwe .
Nigute Twagirimana yahagarikwa mu itorero kubera gutanga amasheke atazigamiwe ,kongeraho kugwatiriza itorero yarangiza Manevure akamuha icyuho ,kandi mugihe RGB nk'urwego rw'igihugu rushinzwe amadini rwamwamaganye.Inzego zitandukanye zamagana ruswa zikamagana uyirya n'uyitanga bwacya ugasanga mu murenge wa Gatenga batanze icyuho cyayo kuko barenganije umuturage.
Ubwo rero inzego nkuru za Leta y'u Rwanda zihora zikangurira abayobozi bo mu nzego z'ibanze kudahutaza umuturage Manevure we urebye ukuntu yafunze urusengero rwa EDNTR wabona izo mpanuro atarazihawe ,cyangwa se niba yarazihawe akaba yaravuniye ibiti mo amatwi ngo ashimishe Twagirimana.Manevure namwoherereje ubutumwa kuri telefone ye igendanwa ariyo 0788775793 ntiyasubiza ,nyuma tugirana ikiganiro.Twatangiye tumubaza impamvu yafunze urusengero rwa EDNTR?Manevure yatangiye atubwira ko natwe icyo kibazo tukizi kuko twatangiye kugikurikirana ku wa kabili ko we yahafunze mu rwego rwo kwanga ko haba imirwano. Twongeye kumubaza impamvu yabogamiye kuri Twagirimana kandi RGB yaramwamaganye?Manevure ati:Twabikoze mu rwego rwo kugirango ibibazo nibikemuka bazaze tubafungurire bakomeze imirimo yabo.
Aha rero byumvikane neza Twagirimana yahagaritswe n'akanama nkemurampaka k'itorero,nyuma akora amanama yo mu bunyegero arangije agannye RGB imwamaganira kure ,ariko igitangaje ni uburyo Manevure yabisigasiye agafunga urusengero Abayobozi bakuriye Manevure nimutabare amazi atararenga inkombe. Murenzi Louis