Kwihangira umurimo birasa nkaho bitagishoboka mu Rwanda
Mugihe leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda gushaka uburyo bashobora kubaho kandi bwihuse dore ko usanga hirya nohino umuvuduko mwiterambere wihuta arinako ubuzima burushaho gukomerera ibiremwa byose bituye isi
Bityo bigatuma umuntu kuruhande rwe ashaka uburyo yabaho bitandukanye nibihe byacyera aho umugabo mu rugo yagombaga kubazwa buri kimwe cyose ubu bikaba bitagikunda aho usanga umugabo n’umugore ndetse n’umwana mukuru bagomba guhaguruka bagashakira hamwe icyabatunga cy’uwo munsi.
Ni mururwo rwego leta nayo yahagurutse iti mukanguke buri muntu ku murimo abana iborohereza kwiga amashuri barayamanuka koko bamwe bakimara kuyarangiza basanga amazi siyayandi isi yarabazize bigira inama yo guhanga umurimo bayoboka inzira yo kuzunguza mu muhanda bita abazunguzage inzira itaraboroheye nagato kuko imodoka bita pandagali yari imeze nka za ndege z’abanyamerika drone ubwo zoherezwaga guhiga inyeshyamaba.bati aha hantu ntabwo araho guhahira nugushakira ahandi.
bahise bagana iyo gukorana n’ibigo byitumanaho mu rwanda MTN,TIGO,na AIRTEL bibwirako nibura ho bazahabonera umukati ubwo twaganiraga nabamwe mubakora uwo mwuga batubwiyeko ari uguhungira ubwayi mu kigunda kuko ngo naho hari igihe bajya kubona police ibatungutse ho ibatwaye imitaka yabo nibindi bikoresho kandi ntibasobanurirwe impamvu . byababyiza boroherejwe gukora batirukankanwa
Uyu yitwa CHARLES NSAGUYE utifuje ko dukoresha ifoto ye muriyi nkuru yagize ati uba uhagaze uri gutanga mitiyu ukajya kubona police iraje iteruye umutaka iragiye nta bisobanuro batanze.ibyo bikabaho mugihe ku mafaranga ayo masosiyete abahemba haba havuye ho imisoro n’ibindi. yaje guhuza n’uyu witwa HALLELUYA NDAHIRIWE nibareke natwe turyohe nk'abandi bose
wagize ati ni ibintu bitumvikana kubona umupolice yaza uyu munsi akakubaza ngo umva sha nta mitiyu ya MTN ,TIGO, cyangwa AIRTEL ejo akagaruka aterura bya bikoresho byamufashije ashyira mu modoka.naho uwita UWIMANA JOSELYNE ati baza rimwe narimwe ntibakunze kuza ntabwo turi kimwe n’abazunguza imyenda cyangwa imbuto .
BANGANIRIHO THOMAS