Amakuru

Imyaka 42 irashize umunyamakuru asabwa iki?wowe urasabwa iki?

Gutona no gutoneshwa bikomeje kuvuza ubuhuha mu itangazamakuru benshi inkunga bakazigabirwa.Ninde mutoni w’ingoma kurenza undi?ese ko itangazamakuru rimwe rigaya irindi ryo rihagaze gute?
Umunyamakuru arasabwa iki?wowe urasabwa iki?
Imyaka igiye kuba myinshi imigabane igize isi iharanira ko itangazamakuru ryatera imbere.Umugabane w’Afurika wagennye itariki 7 ukwezi k’Ugushyingo buri mwaka ko abategetsi bagomba gufatanya n’abafite ibigo by’itangazamakuru n’abanyamakuru bakawizihiza.Tuze mu Rwanda.Itangazamakuru ryageze mu Rwanda rizanywe na Kiriziya Gaturika bashinga ikinyamakuru bacyita Kinyamakuru hari ku ngoma ya Cyami y’Umwami Yuhi V Musinga iriho irenga.Ubwo u Rwanda rwabaga Repubulika n’ibwo Leta yashinze Radio Rwanda.Iyi nsakazamajwi yafunguraga sakumi n’imwe za mugitondo ,igafunga sambili mugitondo,igafungura satanu z’amanywa igafunga samunani ,ikongera gufungura sakumi n’imwe z’umugoroba igafunga satanu z’ijoro.Iyi gahunda yabayeho kugeza 1984 ubwo yafunguraga sakumi n’imwe zo mugitondo igafunga sambili mugitondo, igafungura satanu z’amanywa ikageza satanu z’ijoro.Byagiye bihinduka kugeza ubwo Radio Rwanda itongeye gufunga yavugaga igihe cyose.Izina ORINFOR ryazanywe na Repubulika ya kabili 1974 ni nabwo 1984 hizihijwe isabukuru y’imyaka icumi yarimaze ivutse bihurirana n’umunsi mukuru mpuzamahanga w’ubwisanzure w’itangazamakuru.

Tariki 7 ukwezi k’Ugushyingo 1984 mu Rwanda hizihizwa ubwisanzure bw’itangazamakuru(photo archives)

ORINFOR yaje gushinga ikinyamakuru cyandika icyita imvaho nyuma cyaje kwitwa imvaho nshya.Ikinyamakuru cyandikaga mugifaransa cyaburiwe irengero Ibinyamakuru byandika byari bikeya,ariko Kilizya Gaturika yaje gushinga icyiitwa HOBE cyakwiraga mu mashuri abanza . ORINFOR yaje gushinga ikwirakwiza mashusho 1992 Television Umwaka 1991 hatangijwe ibinyamakuru byinshi byandika.Itangazamakuru ry’amajwi (Radio havutse RTLM na Muhabura) itangazamakuru icyo gihe ryari rifite Ministeri irishinzwe.Kuva 1995 ibinyamakuru byandika byaravutse kandi byigenga kugeza 2013.Kuva 2003 Radio zigenga zaravutse ziza no gushinga amateleviziyo.Itangazamakuru ryaje gukurwa muri Ministeri y’itangazamakuru rishyirwa mu nama nkuru y’itangazamakuru (MHC) Uko ikoranabuhanga risakara mu isi itangazamakuru mu Rwanda ryandika ryarazimye hasigara iryo kumbuga nkoranyambaga (online).Irindi tangazamakuru rya YouTube, TikTok, Instagram na Facebook byatangiye gutera amajanja amateleviziyo n’amaradiyo . Itangazamakuru ubu ntaho ribarizwa n’ubwo bashyizeho urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) harimo ingingo zimwe na zimwe zitubahirijwe.Uko bihagaze: Itangazamakuru mu Rwanda ririmo ibibazo byinshi bishingiye k’ubwimvikane buke bamwe bashinjanya kuba bamwe ngo bakorera leta,abandi bakorera abayirwanya.Amashyirahamwe y’abanyamakuru yarasenyutse.Impfu zitunguranye ku banyamakuru nazo ziteza ikibazo,ihunga ku banyamakuru naryo rivuza ubuhuha.Gutanga ibihembo ku banyamakuru nabyo ntivugwaho rumwe.ORINFOR yaje kuvanwaho yitwa RBA igitangaje imvaho nshya ntikigaragara ku isoko.Ikibazo mu itangazamakuru kugaragara cyane mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul agenera abanyamakuru,ariko benshi baciwemo.Uko bucya bukira itangazamakuru rirajya munzira ifunganye benshi bakabura kirengera.Kuba hari ibinyamakuru byandika bishimutwa nababikoresha kubera ko nta rwego rurengera itangazamakuru.Ibibazo biri mu itangazamakuru byaburiwe umuti.
Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *