Twibuke umuhanzi Ruti Bizimana Emmanuel wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994
Ibihe by’amajye byagwiririye u Rwanda biteza jenoside yakorewe abatutsi,aha rero niho interahamwe zanahereye zica umuhanzi Ruti Bizimana Emmanuel
Mu gihe nk’iki cy’icyunamo abanyarwanda n’isi bibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 . Ni muri urwo rwego ingenzinyayo yafashe umwanya wo kwibuka umuhanzi Ruti Bizimana. Uyu muhanzi Ruti Bizimana yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 Imana imwiyegereze mubayo. Ruti yari cyangwa nkuko bakunze kubivuga imfura ntizipfa hapfa imbwa n’imbeba. Iy’inimwe mumvugo zikunda gukoreshwa n,umuhanzi w,umusinzi wandika n,ibitabo Malonga Pacfique umwe mubanditsi bo mu karere k,Afurika y,iburengerazuba.Bizimana yavukiye mu idini ry’abatambyi(abadivantisite b,umunsi wa kalindwi) nkuko umuvandimwe Prof. Malonga nkuko akunze kubivuga.
Ruti Bizimana ni mwene Kabera na nyina Mukandebe Aloyiziya bakaba bari abatambyi b’umunsi wa Karindwi(abadivantisiti)Ubu hahindutse murambi, cyera hitwaga Nyagatovu ubu ni Karongi.
Bizimana yize ayisumbuye Gitwe akomereza Kaminuza Bujumbura mu 1976 yari afite Lisanse muri Psychologie na Pedagogie. Ruti Bizimana yabyabe abana bane muribo nta numwe wabashije kurokoka hamwe n’umufasha we, Imana ibahe iruhuko ridashira. Bizimana yari yaravukanye n’abavandimwe 7 abahungu bane n’abakobwa batatu ariko ubu hasigaye umuhungu umwe ariwe Prof Malonga hamwe n’umukobwa umwe. Aho Ruti yavukiye hitwaga Kirinda none hahindutse Murambi. Prof. Malonga Pacifique
Uyu muhanzi yitabye Imana afite imyaka 45 akaba yarakoze ahantu henshi hatandukanye . Ruti yakoze i Burundi muri biro by’amashuri y’icyicaro (BER) yaje kwigisha mu Kivoga college aha hanize abanyarwanda benshi .
Iri shuri ryari rikomeye mu Burundi nyuma ya St Albert. Uyu muhanzi yanakoze muri Centre ya Kabusunzu yongera gukora muri Centre Culturel Franco Rwandais. Bizimana yanigishije mu ishuri ry,ababyeyi ba abadiventisite rya Kabusunzu.
Bizimana yahimbye indirimbo zitandukanye ku giti cye hakaba nizo yafatanije na Group Ikibatsi yarabereye umuyobozi . Abo twaganiriye haba abo mu Rwanda ndetse no mu Burundi bose badutangarije ko u Rwanda rwabuze umuhanzi w’umuhanga ngo kuko yakoze ibitaramo Zayire ikaba ari Congo y’ubu abikora mu gihugu cy, Ubufaransa ndetse no mu Bubiligi. Ubu ngo umuvandimwe we agiye gushyira ahagaragara indirimbo ze zizwi cyane harimo Nsigaye ndi nk’umuzungu nitwa Patron, Ntamunoza , Nyabarongo , Cyabitama, Musanabera n’izindi nyinshi muzabona muri iyo Album. Bizimana Ruti amakuru yo muri Gacaca avuga ko yiciwe mu murenge wa Nyakabanda ,ubu ikaba yarahindutse umurenge wa Rwezamenyo. Bamwe mubazi umuhanzi Ruti bemeza ko yari umuhanga kuko zimwe mu ndilimbo ze ubu nibwo ziriho zerekana igihanagano icyo aricyo.
Ruti igendere abawe n’inshuti tuzahora tukwibuka.
ingenzinyayo.com