Tom-NdahiroItangazamakuru riranigwa peee!!!

Umunsi wo kwerekwa ko itangazamakuru ribonye umwungeri ariwe RGB  ,hajemo ibyishimo gusa byabereye bamwe nk'imvura ikuba ntigwe yanagwa igasenyera bamwe.Ubwo rero byaravuzwe ko RGB igiye kugoboka itangazamakuru nyuma byumvikana ko wa munsi  wajemo urujijo ,nayo imera nka wa mwungeri washoye zimwe izindi zikarumanga zikarinda zikuka zitanyoye. Iyo utoranirije mu ibuga zimwe zikanywa izindi ukazimira wibuke ko hari igihe zizakamwa wararwaje ubworo,ukagira ubwoba bwo gukamisha yo.Burya kandi RGB bamwe mubayivangira bazamenyeko intizo y'iminsi irindura imfizi ikananyagwa.barore

                                                                        Barore Perezida w'agateganyo wa RMC

Iminsi yari igeze aho irese ngo umunyamakuru anywe amata akamye mu itangazamakuru.Ibi byariyo nzira yo gushimangira urudacuka kugira ngo itangazamakuru rikorere mu rudakuka rumwe rugeza ku nshingano. Bamwe muri ba kidobya bambara umwenda w'intama kandi ari ibirura bikaze ngo barihakishwe kugirango umugati wabo uhore wuzuye isahani. Bamwe muri banyir'umwuga bakomeje guhindukira ku ijambo bityo ijabo ryabo rigasumbwa n'inda nini yica ukuze.Aha yaba akuze cyangwa umuto biramukomeranye pee.Raporo y'ikinyoma niyo ibabyutsa igicuku batanarebye ko imboni y'amaso ikenkemuye,gusa ahangayikishijwe no kumva ko mugenzi we byamukomeranye.

KABONERO                                                             Uwambaye ikote ni Gasana Didas na Kabonero bayoboraga ikinyamakuru umuseso ibyo bavuze byose byatangiye kugaragara

Iy'imyaka makumyabiri n'indi itangazamakuru ryarasinzirijwe ukugirango n'umwana w'igitambambuga wuhagiwe yarushye. Inkundura yatangiriye muri ya nzu yitwa ihuriro ry'abanyamakuru(maison de la presse)ubugambanyi butangira mu bikino buza gukomera. Umugabo umwe wamye ari maneko  kugeza na n'ubu yaje gutabwa muri yombi azira kwiyitirira umwuga w'igisirikare maze igihome kiramubona. Ubu rero ho yari yarigize umukundwakaza w'inzira none yarabyutse asanga  nuwayinyuragamo nawe yabujijwe kuyinyuramo.Arajyahe we na bagenzi be?isi yababonye yabakanuriye imitima yabavuye mu gitereko ,uretse ko nta n'icyo bagiraga.Bamwe bivuze imyato ngo Mushayidi Deo arahunze bidateye kabiri uwari ukuriye ikinyamakuru Umurage aba arahunze nawe kandi yirengagizaga amagambo yavugaga kuri mugenzi we wari uhunze.Ubu rero biravugwa ko uwashinze ikinyamakuru Umurage yagarutse mu Rwanda akaba agiye kongera gukomeza itangazamakuru. Bizumuremyi Boneventure  yarahunze n'ikinyamakuru cye Umuco kirazimira,mwibuke igihe Inama nkuru y'itangazamakuru iva gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi amwe mu magambo yamuvuzweho cyane Willy Rukundo wari warazambije ORINFOR ubu waje kwirukanwa akaba ntanuzi irengero rye.Bamwe bavomye hafi maze barabicikiriza batanga amaraporo berekana ko ibinyamakuru Umuseso ,Umuvugizi ,Ingenzi bihora mu manza munama nkuru y'itangazamakuru ko bitubahiriza amwe mu mahame y'umwuga.Tom-Ndahiro                                                        Tom Ndahiro avangira itangazamakuru arihakishwa yigira umusesenguzi w'inkuru 

Aha mu maraporo berekana ga ko ngo batunga urutoki bamwe mu batoni ba FPR ,ubu bamwe mubo bavugiraga bahunze u Rwanda nibo banzi bayo mu nkwa kuzi.Bidateye kabiri za raporo zaje gukoraho bya b'inyamakuru Umuseso n'Umuvugizi byakuweho ba nyirabyo bakizwa n'amaguru ,gusa ntibyarangiriyaho kuko umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Umuvugizi Rugambage Jean Leonard yaje kurasirwa imbere yiwe atashye.Icyababaje kikanibazwaho aho ni inzira itangazamakuru rigana ni uko Minisitiri w'umutekano Harerimana Fazil yatangaje ko uwamurashe yihoreraga. Umwaka wakurikiyeho baje gufunga umuyobozi w'ikinyamakuru Ingenzi yaje gufungwa bavuga ko yari mu nzira izasaba ruswa.Itangazamakuru ryakomeje kugarizwa kugeza naho Umuyobozi w'ikinyamakuru Umurabyo yatawe muri yombi. Iminsi ntiyahiriye itangazamakuru kuko umuyobozi w'ikinyamakuru Umusingi yaje guhunga,ikinyamakuru yaje kugisigira umuvandimwe nawe yaje gutabwa muri yombi. Nyuma haje kuza RGB itegekwa gutanga inkunga ku bitangazamakuru kugira ngo bibashe kwiteza imbere,ibi rero siko Kabagambe yakoze  kuko yakoze ivangura bimwe abiha miliyoni ebyeri ,ibindi arabima.Ubu rero RGB yahaye bamwe yima abandi. Ibi bikorwa hagamijwe kukunyuza mu nzira igutera umutima gito kugirango akugushe mu mutego w'ibyangwa na Leta agutesha inzira ijya izinga.

Iyo wanyuze inzira yo hagati y'ururimi n'umutima iteka uba wiciriye ingobe yo kukurasa utagira gitabara. Bose ntibazi iminsi ya gito ko itotora umugara w'intare?ibihe bikwereka ko ugomba kwicira inzira hakiri kare.Uwazabaza bariya bose bigira abatoni ko bazi Col Karegeya nyakwigendera ,uzabambarize niba bazi Gen Kayumba Nyamwasa,mwaretse ko isi  izenguruka mukareka kuba imbata z'imiziro y'ingata mutabanze.Ubu se hari uzi amateka ya Col Tom Byabagamba?jyewe si nzanywa amata yose mbonye nzategereza norore iyanjye ,cyangwa gahunda ya girinkunga RGB nibura nzategereze igihe kuko na Kabagambe yanyazwe na rurema itamurura igihu yari yarateje muri bene umwuga. Uruzi rurimo umuhengeri harabura abasare bo kwambutsa itangazamakuru.Abasare bategetswe kwambutsa itangazamakuru umugezi nabo ngo baba batangiye kugira ubwoba kugirango imbehe zabo zitubama. Umusare umwe wubakiye ku kinyoma we yatangaje ko ngo hari umuyaga mwinshi uva mu mpinga y'umusozi  ushobora gutera umuhengeri hagira ugwamo ba rugigana bagatangira gusakuza babaza impamvu  itangazamakuru ryaguye mu mugezi.Impinga yuzuyemo umuyaga mwinshi ukomeje guhuha uhuhira mu itangazamakuru.

Uy'umuyaga urahuha micro za Radio zigakorora, ryahuha impapuro  ntizifatwe n'ikaramu bikabura gifasha,umuyaga urateza umukororombya mu itangazamakuru rifata amashusho. Ibihe byugarije itangazamakuru ribonekera mu busumbane bukabije kugeza naho na za nkunga zinyuzwa ruhinga nyuma zigatangirwa muri salon yo kwa na ka wa na ka.Umwe mubo twaganiriye yanyibiye akabanga ngo ibukuru havuye ijwi rigira riti:Uriya avuka kwa nde? ese uriya yabaga he?ese ni uwo kwa nde?yaba se aziranye nde? ngibyo ibituma nyakamwe ahezwa mu kangaratete akabuzwa ibwami no ku Karubanda katari aka Butare. Nigute iyo hari ibikorwa runaka bizatangira hiyambazwa itangazamakuru ,byaba byarazambye ryatangira kubaza aho ryahereye rigahimbirwa ibyaha. Mu myaka yashize muri byabihe by'urugamba mu ngoma zarwaniraga mu bice by'amajyaruguru harimo ngo itangazamakuru ryari irya Leta ,hakaba n'itangazamakuru ryari irya FPR. Ubuse utagera ntagereranya ,kuki ibyakozwe icyo gihe bitabahaye isomo?igifu gihora gishaka kuzuzwa ni uko watanze amakuru ibunaka giherekezwa n'umunwa wuzuyemo ubugambanyi n'ururimi rutyaye maze warangiza ukumva ko wakoze igikorwa. Bamwe bakomesha amashyi ubugambanyi iyo ubabajije aho bari bari igihe cy'urugamba akubwira ko mukuru we yatabaye ko we atari gutabara k'urugamba ko yari umukada ukomeye cyane ko abantu bose ariwe waboherezaga.Uwabaga mu Rwanda we akubwira ko yarokotse kuko abona Gacaca yarangiye kandi wanyarukira ku ivuko ugasanda se umubyara burundu y'umwiharika  irimo iramukubita amakofe mu gahanga atuka Leta iyobowe na FPR.

Abatanga inkunga mu itangazamakuru  nabo bamenyeko amafaranga atari ayabo ko bagomba kuyasaranganya ibitangazamakuru nk'uko itegeko ribiteganya. Umwe wo muri RGB namubajije ikigenderwaho batanga inkunga ?ajya kunsubiza yagize ati:Burya mwese mushobora gusaba tugategereza ubutumwa bw'uwo tugomba guha n'uwo tutagomba guha.Ubwo se murumva ukuri n'ikinyoma bitagonganira mu itangazamakuru kugeza naho rubanda rutagira kirengera arenganye. Ubu se RGB yavuga iki mugihe hashira ukwezi nta kinyamakuru kigenga cyagaragaye ku isoko?niba iyi ariyo miyoborere ntuzampeho jyewe ndananiwe kabisa.Ubushobozi bwo gutara no gutangaza amakuru burahari ,gusa kuyageraho n'ikibazo gikomeye  kuko abanyabubasha baracyahotora rya tegeko ryo gutanga amakuru.

Niryari se baziyumvisha ko gutanga amakuru ari ngombwa.Umuntu iyo ari ku ntebe nyobozi usanga avugana amatama abili yasunikwa gato agatangira kuvugana intimba ibona ibitotsi bikwiye gutokorwa ,kandi muri cyagihe atarabikozwaga. Itangazamakuru ryiba ikiraro cyambukirwaho  nabadashaka ko ritera imbere. Ihembwa ry'abanyamakuru naryo rirakemangwa ,ntaho umuntu akwiye kubwira undi ngo uzazane inkuru tuguhembe.Aha rero abatanga ibihembo baba bakwiye kujya bagenzura inkuru ya buri gitangazamakuru  bagasesengura bakabona guhemba .Ibi rero n;ikinyoma n'iterabwoba byubatswe mu itangazamakuru.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *