rutiGishamvu:ubutegetsi bwa Bizimana Ruti bukomeje kubayoboresha igitugu

Amayobera akomeje kuba menshi mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye  ho mu murenge wa Gishamvu.Ibintu byibazwa bishingira ku bikorwa bigayitse by’umuyobozi w’umurenge wa Gishamvu Bizimana Ruti ukomeje kuba indakoreka kubera gukingirwa ikibaba na  meya Muzuka Eugene.Ni  muli  iyi  minsi  hirya  no  hino  ku  isi  ndetse  by’umwihariko   ku banyarwanda   batari  bake, hakomejwe  kuvugwa byinshi  ku  miyoborere  y’umuyobozi w’umurenge wa Gishamvu kubera igitugu,ubujura bigasozwa n’ubwicanyi bukomeje guhitana inzirakarengane.ruti

                                                        Bizimana Gitifu wa Gishamvu mu marembera

Bizimana Ruti kubera gukingirwa ikibaba mu makosa akomeye akorera abaturage bigatuma atava ku izima  ngo  asangire ibitekerezo  n’abandi  banyagishamvu  binyuze  mu  biganiro ,aha rero abanyagishamvu bavuga ko na Kambanda Pascal wo mugihe cya MRND atigeze akora nk’ibyo uriya akora kuko habaga n’ikipe y’umupira w’amaguru  n’ubucuruzi butandukanye bwakorerwaga i Busoro. Ikindi kandi habaga n’umuganda ugasanga imihanda ni njyabagendwa.Andi makuru ava i Gishamvu yemeza ko bihagaze nabi kuko Gitifu  Bizimana iyo hagize umuturage umugira inama kugirango areke amakosa amuteza ibihazi bikamujujubya,kandi nanone iyo hagize inshuti ye imugira inama  bahita bangana urunuka  agatangira ayihimbira icyaha kwa meya Muzuka agakorana na zimwe mu nzego yishyiriyeho kugirango akomeze yubake ikinyoma.IMG-20160419-WA0005   Uyu ni Mukarusine mwene Rwabishema warokotse jenoside yakorewe abatutsi ukomeje gusaba ko interahamwe nyabyenda yamuvira mu isambu

Bamwe mu banyagishamvu babashije gutinyuka nyuma yaho batangiye kuvumburira amwe mu mafuti ye arimo aya akurikira: Gushakira indonke ku rwibutso rubitse imibili y’abatutsi bishwe muri jenoside 1994 aho yabeshye ko abashyizemo amashanyarazi bakoresheje amafaranga menshi yavumburwa agatangira kwikoma abamuvumbuye kugeza amutoteje agahungisha amagara ye. Kuba yarabeshye ko azagushaka imodoka itwara imirambo yari yabonetse mu kagali ka Sholi nyuma agakoresha imodoka ye agashwana nabari bashinzwe gushyingura abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ibi byabaye umwaka washize.

Nyuma yibyo .bikomeje  kumugiramo  inama  bimwotsa  igitutu  aliko  we  akaba  yaravuniye  ibiti  mu matwi  ahubwo  yirirwa  ahimba  za  techniques  zuzuye  ibinyoma  zo  kubamagana  afatanije  n’abambari  be  ari nako  atanga  intonorano  itubutse  kandi  abanyagishamvu  barimo  basuhukira  mu  mirenge yo mu tundi turere  ituranye na Gishamvu  kubera inzara no kubura umutekano. Gishamvu birababaje  kubona  agatsiko  kayoboranye na Gitifu Bizimana Ruti kirirwa kitwaza ko gakorera   FPR- na  perezida Kagame  kandi ntakiza gakorera  ubutegetsi  ,ahubwo  gakomeje  kwirengagiza  ibibazo  abanyagishamvu  bafite  kakaba  katitaye  ku  mahoro  n’iterambere ry’abaturage  rirambye  ry’ejo  hazaza  h’i Gshamvu, binyuze  muli   gahunda  ishingiye  ku  matwara  ya  demokrasi! Imihanda yo muri Gishamvu yarasibamye ntikiri nyabagendwa. Gitifu Ruti afungira abaturage ubusa. Gitifu Ruti afite agatsiko kagizwe n’abiyita ibihazi birirwa batoteza abacitse ku icumu .IMG-20160419-WA0006   Uyu ni Yankurije hamwe n'inka ye yari ishimuswe na Gitifu Ruti  hamwe na veterineri ngabo jean Pierre igaruzwa n'inzego z'umutekano

Urugero: Nyabyenda yabohoje isambu ya Rwabishema kandi ni umujonosideri kabuhariwe kuko ubu aranishyuzwa imwe mu mitungo yasahuye igihe yicaga abatutsi muri Gishamvu kwambuka na Muboni n;ahandi hatandukanye. Abanyagishamvu bo ngo basanga Gtifu Ruti naguma i Gishamvu izarushaho kuzamba mu iterambere. Ubuse Ruti yahakana gute ko aba bakurikira baticiwe mumurenge ategeka: Myasiro yarishwe  birangiriraho. Igihazi  Ndindabahizi Antoine Alias Mudede  cyishe muramu we Nyiraneza Delphine amusanze aho mukuru we yahakaniye ahunga igihazi.Amakuru ava i Gishamvu yemezako nyakwigendera Nyiraneza yari yaratanze ikirego ko Mudede azamwica ,ariko kubera kuba mu gatsiko ntacyakozwe.  Ahazwi ku musozi wa Nyagatama hishwe uwitwaga Mukanshuti Esperance yicwa n’uwitwa Hategikimana Rongin yamubeshyeye ko ari umurozi,ibi byose biragayitse kumva ubwicanyi nk’ubu bukomeza kwibasira abanyagishamvu.image1              Abaturage ba Gishamvu barambiwe igitugu cya Gitifu Bizimana hamwe n'uyu Nyabyenda uri muruziga kubera ko yiyise umucikacumu wo kwa Rwabishema kandi we na se Nkingamuheto barishe abatutsi

Ubwicanyi bwo gukingira ikibaba umwicanyi buheruka John mwene Binyenzi yisaza akica abatutsi bari baturanye nawe muri segiteri ya Mubumbano konseye Bumeyi akavuga ko bamuroze ,ibi rero niba aribyo byenda kugaruka birabe ibyuba ntibibe amaraso. Gitifu Ruti yanze kwitabira inama y’umutekano yaberaga mu murenge we kugeza ubwo abambari be bamuhamagaraga bakamubwira ko irangiye akabona kuza.Andi makuru ava mu nshuti za Ruti ngo bamubuze i Gishamvu bahamagaye iwe umugore abasubiza ko nawe atamuheruka. Adi makuru yemeza ko Ruti asigaye atinya kurara mu icumbi ateganyirizwa k’umurenge kuko ryabaye ikigunda ,bishoboka ko n’inzoka zaba zarahatashye.Ibi nabyo biragayitse k’umuyobozi witwa ko ari uw’umurenge.Gitifu Ruti rurageretse n’ishyirahamwe rituye i Rusasa mu kagali ka Sholi riyobowe na Zirabaruta Innocent kubera kubarira inkunga za miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Bamuregeye inzego zose ,ariko zamukingiye ikibaba.IMG-20160419-WA0008                              Veterineri  Ngabo nawe ni ikibazo mu Murenge wa Gishamvu

Inkuru yabaye kimomo n’iy’umuturage witwa Bigirimana Jean Paul yakubise urushyi akamutera amabuye akamwirukankana. Uyu Bigirimana nawe umutekano we ni muke kubera ibihazi bya Gitifu Ruti ko bishobora kumwirenza akahasiga ubuzima. Nyuma yaho Ruti avumburiwe mu gikorwa cyo gushyingura no kwibuka abatutsi bishwe muri jenoside 1994 yatangiye kubangamira uwacitse ku icumu wese aremesha utunama twarwihishwa tubuza kwishyura imitungo yangijwe. Nimwumve namwe uwo muyobozi wo muri FPR? Ubu andi makuru  nayemeza ko igihe cyo kwiyamamariza imwe mumyanya yo kuyobora akarere ndetse no kujya muri za njynama yaba umurenge n’akarere Ruti ngo yari yakamejeje ashakira bimwe mu bihazi imyanya aza gushiduka njyanama ya Gishamvu iyobowe n’uwo atifuzaga. Ubu rero abatanga imyanya nimwibuke ijambo umukuru w’igihugu yababwiriye muri camp Gabiro mutabare Gishamvu.Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Munyentwali narenge  ku makosa ya Muzuka atabare Gishamvu amazi atararenga inkombe kuko abanyagishamvu barageraniwe kubera ibikorwa by’urugomo bihakorerwa.Gitifu w’umurenge wa Gishamvu afatanije na viterinaire bateje cyamunara inka ya girinka y’umuturage witwa Yankurije Laitia .Uyu viterinaire Ngabo Jean Pierre w’umurenge wa Gishamvu hari n’abo yanga kuvurira inka zabo.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Gishamvu hamwe nabari muri komine Gishamvu ubu bakaba baragiye mu karere ka Nyaruguru barasaba ko Nyabyenda mwene Nkingamuheto yava mu mutungo wa Rwabishema kuko nta muntu uregwa jenoside wanayifungiwe ,akaba anishyura ibyo yangije mu gihe yicaga abatutsi ngo ature kwa Rwabishema wishwe muri jenoside.Gishamvu ingengabitekerezo iravuza ubuhuha kuko tariki 11/04/2016 mu gihe abantu bari mu biganiro byaberaga kuri Nyagatama uwitwa Nyiribambe Francois yabajije uwitwa Mukeshimana Alphonsine ko yaba azi abishe umwana we ngo azamushyingure mu cyubahiro ,ngo dore ko Mukeshimana yaba afite amakuru ahagije k’urupfu rw’uwo mwana.Mukeshimana yamusubije ko ngo yibuka abana be bishwe ari uko ahaze.Iy’imvugo ya Mukeshimana yo kwishongora kuri Nyiribambe ayiterwa ni uko umukobwa we Muhimpundu Claudine ari inshuti magara na Gitifu Ruti kuko atanemeraga ko yafungwa bikaza kurangira afunzwe.Tariki ya 13/04/2016 mu kagali ka Sholi ku gasozi ka Rusasa uwitwa Bariyanga Emmanuel yavugiye mu ruhame mu biganiro abwira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ngo musinzire nk’uko na bene wanyu basinziriye nawe arafunzwe

 Niba Ruti ariwe bahitiyemo Gishamvu nabyo byigwe neza kuko birakomeye  aho umuntu yicwa ,ejo undi akicwa niba murengera uburenganzira bwa kiremwamuntu  nimutabare. 

 

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *