IMG-20160419-WA0002Impfubyi za nyakwigendera Mutesi Alphonsine ziratabaza Perezida Kagame

Kubura kivurira n'imvune idakwiranye n'abato!! isi  y'ubu kuki itameze nk'iya kera?isi y'ubu kuki ibamo  abantu nkaba Murekatete Chantal bajujubyaga impfubyi z'umuvandimwe wabo?imana irengera impfubyi nirengere nizo Mutesi yasize ku isi none abavandimwe be bakaba bazigera amajanja amanywa n'ijoro. Bazatabaza kugeza ijambo ryabo rigeze ahangombwa kugirango barenganurwe.Intabaza nijambo rikomeye rikoreshwa umuntu cyangwa abantu bageze mu kaga. Ako kaga rero niko kagezwemo n'iz'impfubyi za nyakwigendera Mutesi. Mbega imiryango y'ubu?niba imiryango y'ubu yose ari ukunguku imeze isi irarangiye urukundo rurakonje Muteteli na Murekatete bajujubije abana ba Mutesi aho bakababereye ababyeyi. Wagaya aba babyeyi gito ugashima urwego rw'abunzi bo muri Kabuguri ya kabili mu murenge wa Rwezamenyo? Harya bamwe mu bayobozi bazashaka indonke barenganye rubanda rutagira ifaranga bazategereze igihe umukuru w'igihugu azabonera akanya agasura abaturage koko!!!Kabuguri ya kabili ruswa iravuza ubuhuha binyuze mu rwego rw'abunzi hamwe na Gitifu w'akagali Gaudence Hategeka.perezida-kagame-3-2

Abunzi nigute baca urubanza batahamagaye abaregwa?abunzi bagiye gukora nk'izahoze ar'inyangamugayo za Gacaca  nizo zatekerezaga ifaranga gusa,aho gutekereza kubaka ubumwe bw'abanyarwanda.Inkubiri y'ubutunzi ikomeje kuba igisasu ku bana ba nyakwigendera Mutesi Alphonsine. Intandaro yo kujujubya izo mpfubyi za Mutesi Alphonsine zavuye ku mazu yubatswe mu kibanza cya nyirakuru umubyara ariwe wabyaye nyina hamwe na ba nyina wabo,aribo bakomeje kubatsaho umuriro wo kubamenesha mu mitungo basigiwe n'umubyeyi wabo.IMG-20160419-WA0002                                         Mugabo Richard aratakambira umukuru w'igihugu  kubera akarengane akorerwa na banyina wabo

 

Umukecuru Nyirabigirimana Venantie yabyaye abana batatu aribo:Muteteli Marie Grolette ari nawe nyirabayazana wo kurya impfubyi za murumuna we Mutesi Alphonsine.Undi ni Mutesi ariwe nyir'abana babuzwa ibwami no ku Karubanda. Murekatete Marie Chantal nawe wacanye ku maso kugirango abana basizwe n'umuvandimwe we bameneshwe mu gihugu.IMG-20160419-WA0003                                                 Ishimwe Ange yibaza impamvu ba nyinawabo babirukana mu mutungo wa nyina

Amwe mu makuru dukesha abaturanyi  ba Murekatete hamwe na Muteteli bajujubya impfubyi z'umuvandimwe wabo witabye imana ngo ikibanza cyose cyubatswemo amazu cyari icy'umubyeyi wabo nawe witabye imana kuva 1972 niwe ubutaka bwari bwanditsweho nkuko bigaragazwa na kopi y'ibyangombwa by'icyo gihe dufite. Abo baturage badutangarije ko Mutesi amaze kwitaba imana ko aribwo Muteteli yatangiye guhimba imanza zo mu rwego rw'abunzi  kandi ngo byatangiye 2009.

Abo baturanyi bakomeje badutangariza ko ngo Muteteli yafatiranye nyina umubyara n'izabukuru no kutamenya gusoma  maze amushora mu manza zigamije kwirukana abana b'umuvandimwe we Mutesi warumaze kwitaba imana. Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru Ingenzi yemeza ko abana ba Nyakwigendera Mutesi bri bakiri bato kandi umwana we umwe witwa Mugabo Richard yari mu bitaro  kuko ngo yaba yaramazemo igihe kinini. Amwe mu makuru yakomeje kuzunguruka yaje kwemeza ko uwitwa Sitanisilas kandi ko bazibayemo igihe yarakiriho ataritaba imana Simugomwa hamwe n'umugore we Cartas Mukankubito aribo bamufashije muri ayo manyanga yo kujujubya impfubyi za Mutesi.IMG-20160419-WA0004                                      Kayitesi arasaba kurenganurwa

Aha rero bivugwa ko Mukankubito na Muteteli bareranywe kwa Depte Birari Jean Demescene. Iyi niyo sano ikomeye ihejeje abana ba Mutesi mugihirahiro ikaba ari nayo mpamvu batabaza buri wese waba afite amateka y'umuryango wabo ko yabagoboka akayatanga bakarenganurwa. Nkuko ayo makuru akomeza atugeraho ngo Muteteli yari yarashatse umugabo ku Gikongoro witwa Karemera James  nizo nzu zubakwa atarahari ko  zubatswe na Mutesi kandi akaba yarazibanyemo n'abana be mbere yuko yitaba imana. Muteteli yahimbye amayeri menshi yo kubohoza umutungo wa nyina umubyara maze yiha uko abishatse akingirwa ikibaba kugeza n'ubu. Nyuma yayo mahano ya Muteteli yo kubohoza umutungo wa nyina hasigaye igipande none nacyo bariho barashaka kukikubira we na Murekatete kugirango abana ba Mutesi batagira icyo babona k'umutungo wa Nyirabigirimana nyirakuru wabo  mu rwego rwo kuzungura umubyeyi wabo Mutesi witabye imana.Umuntu akibaza ati"Ese iyo Mutesi aba akiriho yari kubuzwa uburenganzira mu by'umutungo w'umubyeyi we?Inzego zirengera impfubyi nizitabare abo Mutesi yasize kuko bari mu kaga. Ubu rero abaturage badutangarije ko abunzi ba Rwezamenyo mu kagali ka Kabuguri ya kabili bakoze amakosa muri icyo gipande cyasigaye baburanisha urubanza abaregwa batitabye,kubera ko batigeze bahamagarwa.

Umwe mu bunzi twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z'umutekano we ,yadutangarije ko abunzi bakoze amakosa bamwe bagerageza no kumvikanisha ko kizira guca urubanza uregwa atitabye ,abafitemo inyungu zo kubogamira kuri Muteteli na Murekatete bitwikiriye nyina wabo witwa Nyirangirabampatse Marguerette witwikiriye ko umuvandimwe we yitabye imana akazanwa no kujujubya abuzukurube basizwe na Mutesi ngo bababuze epfo na ruguru bamenengane. Amakuru twakomeje duhabwa ngo Nyirangirabampatse ntiyigeze abyara kandi iyo aburana ayobowe na Murekatete na Muteteli avuga ko yasahuwe. Aha rero niho abaturage bibaza impamvu avuga ko yasahuwe ntabijyane mu rukiko akaza kubohoza umutungo wa Nyirabigirimana nkaho ariwe wamusahuye? Andi makuru avuga ko Nyirangirabampatse yafunzwe akekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ,akaba yarafunzwe agihunguka mu 1996 kugeza 2005.

Uyu niwe washyizwe imbere  kugirango barangize umuryango wa nyakwigendera Mutesi mu  mutungo wa Nyirabigirimana. Mu rukiko basanze Gitifu w'akagali ka Kabuguri ya kabili yarakoze amakosa aho yashakaga gushyira mu bikorwa imyanzuro y'abunzi mu gihe impfubyi za Mutesi zari  zaragannye urukiko rw'isumbuye rwa Nyarugenge ba Muteteli na Murekatete baratsinzwe bitwikiriye Nyirangirabampatse. Ubu rero bamwe mu banyamategeko twaganiriye badutangarije ko biriya bakorera abana ba Mutesi bitemewe ko ushobora kuburanisha urubanza uzi aho umuntu atuye utamuhamagaje.Ibi babishingira ko Mugabo Richard umwana wa Mutesi aturanye na Nyirangirabampatse mu gipangu kimwe aricyo icyo bashaka kubanyaga. Abantu bakomeje kwibaza impamvu Nyirangirabampatse ashaka kuzungura umuvandimwe we  Nyirabigirimana kandi afite abana kugeza nabamukomokaho. Niba umukuru w'igihugu iteka yamagana abahohotera abana  kugeza no ku mpfubyi bariya bo iri jambo ntabwo ribareba. Induru izakomeza kuba ndende kugeza abumva bumvise.

Urukiko rw'abunzi rwakoze amakosa none ubujurire bwo mu rwisumbuye rwerekanye ukuri. Iy'imyanzuro niyo ikwiye  gushingirwaho abana ba Mutesi bakarenganurwa.  Ubu rero uwunganira abana ba Mutesi  mu mategeko yandikiye urukiko kugirango rwatanze kashe mpuruza kugirango ibaruwa yanditswe na Murekatete Chantal iteshwe agaciro.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *