Mu itorero EDNTR hadutse umugabo witwa TWAGIRIMANA Charles ushaka gutuburira abakristu ku mugaragaro
Twagirimana Charles ubusenyeri yahawe na Rugubira Theophil bwateshejwe agaciro n’impuzamadini ya gikiristu kubera ko butujuje ubuziranenge.Meya w’akarere ka Kicukiro akomeje kwigira ntibindeba ku kibazo cyifungwa ry’urusengero rwa EDNTR.
Umutubuzi Twagirimana akomeje kwihisha inzego z’umutekano kubera gukoresha inyandiko mpimbano.Nyuma yaho uwitwa TWAGIRIMANA Charles akomeje guhombya itorero EDNTR akoresheje impapuro mpimbano, yifashijije bamwe mu banyarwanda ubu noneho yahinduye imikorere kuko asanga uburyo yabonagamo imari butazamugeza kubukire yumva yifuza.
Meya wa Kicukiro Jeanne d'arc yigize ntibindeba
Ibyo bikaba byamuteye guhindura imikorere ni muri urwo rwego amakuru yacicikanye hirya no hino avugako asaba nyakubahwa BISHOP NYIRINKINDI THOMAS akaba n’umuvugizi w’itorerorya EDNTR ihererekanya bubasha. uwo mugabo nawe akagiras kuri uwo mugisha bamwe bemeza ko udatangwa n’abana babantu ahubwo uturuka ku mana nubwo TWAGIRIMANA we atariko abibona.
Rwamunyana yigize indakoreka
Nyuma gato yuko abonyeko inzozi ze zitabaye impamo yeguye ibitabona na BIBILIYA YERA yerecyeza inzira y’ubutabera kugirango bamuhe ubwo bubasha bwo kuba umuvugizi w’itorero EDNTR kuri uyu wakane tarikiya 21/04/2016.Twagirimana Charles azakomeza gukama ikimasa kuko adashobora guhabwa ubuyobozi bw’itorero ry’Imna
Ariko ariwe nabari bamuherecyeje dore ko ntabukwe bubura imisango bahise bamwenyeshwa ko urubanza rutakibaye ahubwo rwimuriwe tarikiya 28/04/2016 kumpavu z’uko nta network yari ihari bamwe bati nigute se yaboneka kumuntu washakaga kuburana n’IMANA.ibyo bikaba byaratangaje abantu benshi.Mugiye byaribimenyerewe ko ako ari akazi k’itorero n’abakristu gushyirahoc yangwa gukuraho umuvugizi w’itorero we siko abibon aarashaka kurahizwa nubutabera nkuko bigenda ku asbayobozi bakuru b ’igihugu
Nyamara kandi uyu mugabo ntabwo ashaka gutuburira itorero EDNTR gusa kuko n’inzego bwite za leta nazo atazoroheye, mu minsi ishije aheruka kwikoza mukarere ka MUHANGA atuburira meya waho ariko asanga nawe yari yabyutse yasenze amwamaganira kure ndetse amuha n’agasopo kuko icyo gihe yamusabaga uburenganira bwogukorera imihango yo kumwimika kuba umushumba mu kuru w’itorero
Nyuma meya amusaba ibyemezo bitangwana RGB umugabo asohoka hanze nkuwugiye kwihagarika aburirwa irengero ahita afata iyihuta yerecyeza I Kigali yumvako police y’u Rwanda imukurikiye dore nayo yari hafi.
Ariko kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona uyu mugabo nawe abonye aranze akarereka MUHANGA ati ndakize ubwongeze igitarama ningera ku KAMONYI ndakatirayo numve naho ibyo bambwira wasanga nemererewe ntawamenya.
Sibwo ahikojeje agasanga inzego z’umutekano zahateye amatako agaca inkereramucyamo yagira amahirwe agatunguka kugiti kinyoni mu buryo bugoranye.
Igitangaje cy’uyu mugabo TWAGIRIMANA Charles kandi giteye abakristu ba EDNTR impumgenge ni uko kumunsi wakane yerecyeje inziray’ubutabera asabako yemererwa kugenzura imitungo ya EDNTR nkuko bamwe mu bo twaganiriye babivuga bati uriya mugabo afite ibibazo byinshi by’amafaranga bamwe bakaba bibaza ko ashobora kuba afitye ideni rikomeye bank ibyo bikaba bimutera gushakisha uburyo yayobora itorero akagira uburenganzira kuri konte z’itorero nyuma agakuraho amafaranga yose y’itorerero ubuvugize bwe bukaba burangiriye aho.
Tubibutse ko uyu mugabo yirukanwe n’itorero nyuma yo kugaragara ho ubujura, ariko akaba ataragendeye aho yahise mo gutwara cashet y’itorero ubu akaba ariyo yari imutunze muri iyi minsi. Aho ayifashisha asinyira abantu amasezerano nyuma bakaza kwishyuza itorero ayo abonyemo akagabana nabo.