Itangazamakuru mu ijuru ry’urujijo
Ibihe byose bishingiye k'ubumenyi byifashisha itangazamakuru. Ibihe bya politiki nziza byifashisha itangazamakuru.Ibihe bya politiki mbi byifashisha itangazamakuru. Abasesengura bahuriza hamwe iyo badakoma yombi,naho abasesengura bakoma yombi ntibahuza kuko buri wese aba ashaka ubutoni bwihariye.
Mu gihe twibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 hagarutsweho itangazamakuru n'imbaraga zaryo. Itangazamakuru n'umwe mu miyoboro igera kure cyane kandi mu gihe gito. Uko mbyumva siko ubyumva?uko tubyumva siko mubyumva? si nako babyumva?Ikibirangiza n'uguhuriza hagati tukareba uko itangazamakuru ryakoze ni uko ryakoreshejwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi uko ryari rihagaze.
Fred Muvunyi ihunga ryawe ryahungabanyije itangazamakuru
Bivugwa ko FPR yatangije itangazamakuru ryo kuyifasha kurwanya ingoma ya MRND! ubu byifashe gute mu gihe FPR iyobora u Rwanda?Y'amayira yakera ntakigerwa imiharuro yarasibamye shuguri yishe ukuri maze urukundo rushyirwa mu mufuka,imfura zigwa mumfuruka.Itangazamakuru riri mu nzira rigenda?itangazamakuru riri mu nzira rihagaze?itangazamakuru riraganishwa mu ijuru ryuje urujijo kugirango bampemuke ndamuke bakomeze buzuze urwango ntakivogera.Impaka zikomeje kuba ndende ku itangazamakuru kugirango bamwe mu banyabubasha bige neza urukingo rubakingira mu makosa bakora amunga ubukungu bw'u Rwanda. Bideri kuva avuye mu itangazamakuru ryahuye ni ibibazo
Imyaka irenga ijana itangazamakuru ryandika ryereka abanyarwanda amakuru atandukanye,gusa iryo tangazamakuru n'ubwo ryanyuzagamo rikadoma ku ngoma ya cyami yategekaga u Rwanda ntabwo ryavugaga ku bakoroni b'Ababiligi bakubitishaga umunyarwanda inkoni icuze mu byuma bitwikiriwe na plastic. U Rwanda rumaze kwigenga niho hagaragaye hanumvikana Radio Rwanda. Bidateye kabili hongeye gutekerezwa kuryandika Imvaho y'ikinyarwanda n'iy'igifaransa ziba ziteyemo. Mu bihe byose nta gitangazamakuru kigenga kigeze cyumvikana mu butegetsi bw'u Rwanda. imyaka itandatu irashize umunyamakuru Rugambage arasiwe imbere y'irembo iwe
1988 nibwo Rwabukwisi Vincent Alias Ravi yumvikanye n'ikinyamakuru Kanguka wishwe azira ibitekerezo bye byo kutemera ingoma y'abatabazi yahekuye u Rwanda.Aha yarafatanije n'undi mugenzi we Ngeze Hassan ubu afungiwe icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 19994 kuko yataye umwuga w'itangazamakuru akaba ikiraro cya politiki mbi y'ubwicanyi.Iya mbere ukwakira 1990 nibwo humvikanye amasasu y'imbunda asaba ko n'ay'ikaramu yanizwe n'ubutegetsi yatangira akarasa. Amashyaka menshi yaje muby'ifuzo bya FPR ntabwo yasize n'itangazamakuru ryigenga.
Kabonero wayoboraga ikinyamakuru umuseso yarahunze itangazamakuru ryandika rirazima
Umuriro waratse hagati y'itangazamakru ryari inyuma y'ubutegetsi niryari inyuma ya FPR. Ibitangazamakuru byandikaga icyo gihe byokeje umuriro ingoma ya MRND iremera iva ku izima yemera imishyikirano na FPR. Itangazamakuru rimwe na rimwe ryo ryacaga mu musaraba w'inzira rikagera mu birindiro by'inkotanyi ,maze ritangira kumvikanisha ko nta mirizo zifite ko ari abana b'u Rwanda batashye mu rwababyaye.Ikibazo cyaje kuba mu itangazamakuru kugeza mu 1994 ,ni uko rimwe ryagiye inyuma ya Leta riraregwa jenoside yakorewe abatutsi naho iryari inyuma ya FPR bararitsembye. FPR ifashe ubutegetsi kugeza ubu itangazamakuru rihagaze gute?ibitangazamakuru biravuka buri munsi haba ibivuga ,ibyandika imbuga kugeza kubigaragaza amashusho. Iy'imyaka makumyabili n'ibili itangazamakuru ryagaragayemo ibice bine.
Gasasira nyir'ikinyamakuru umuvugizi abarizwa mu buhungiro
Igice cya mbere n icyari kigizwe n'itangazamakuru rya Leta ,naryo rikabamo abiyita abakada bari bazanye na Radio Muhabura bayobowe na Nyakwigendera Lt Col Wilson Rutayisire wari ufite ipeti rya Majr. Itangazamakuru rya Leta ryarimo abahoze mu butegetsi bwa MRND ntabwo barebwaga neza bitwaga ibipinga ,iri n'ijambo ryakoreshwaga cyane byerekana ko utitabiriye urugamba rwo kubohoza igihugu. Igice cya kabili Leta yashinze ibitangazamakuru mu buryo bwa Radio zitiriwa bamwe ,hamwe n'ibitangazamaktu byandika.Urugero:Ikinyamakuru Ingabo cyari icy'ingabo z'igihugu. Izuba rirashe mu kinyarwanda no mu cyongereza. Igice cya gatatu:Itangazamakuru ryigenga ryandika ryatinyutse abiyitaga abanyabubasha bo muri FPR ryerekana amakosa yabo,ryaciriwe urwa pilato rurema akinga akaboko. Igice cya kane:Itangazamakuru ritagira umurongo riramuka rishakisha amakuru yatangajwe kubitwa ko ari abanyabubasha bayobowe na n'uwananiwe no kuyobora imvaho nshya.Umugabo ufite amateka make mu itangazamakuru akagira menshi yo kuriniga.
Nelson Gatsimbazi abarizwa mu buhungiro ni nyir'ikinyamakuru Umusingi
Nyuma yo kwirukanwa mu Imvaho nshya yigeze umusesenguzi kandi abana b'umugore yinjiye bamumereye nabi bamukubita amanywa n'ijoro bamubwira ko abarira umutungo.Nyuma y'ibyo byose hagaragara igice kikorera akazi k'itangazamakuru n'urundi ruhande ruramuka rushakisha ibyasohotse ku maradiyo cyangwa imbuga n'ibyandika kugirango babitange iyo mu nzego z'umutekano. Ikibabaje ni uko bose bamenyekanye bagasanga bamwe ni babandi batemeraga FPR igihe cy'urugamba rwo kubohoza igihugu kuko bari abatoni ba MRND kandi baravukiye mu bitekerezo byo muri MDR parimehutu yo ishinjwa ubwicanyi. Itangazamakuru mu nzira yo kwiyubaka ryashyizeho amashyirahamwe yo guhurizamo ibitehkerezo gusa ni uko usanga adakora ako akwiye kubera inkomamashyi ziyabangamira.
Itangazamakuru rigizwe n'ibitangazamakuru uko bingana byose mu Rwanda byugarijwe n'ubwoba buherekejwe n'ubukene kubera gutinya gutangaza amakuru kubiyita abanyabubasha batwara imwe mu mitungo baba bararagijwe na Leta. Umunyabubasha iyo yatangiye gutana ata umurongo ashaka zimwe muri za nkomamashyi akazimenyera igifu nazo zikamumenyera uko avugwa hanze mu baturage cyangwa ngo n'abamurwanya. Umwe mu banyamakuru wigize maneko yatangiye guhura n'ikibazo kuko uwo yashyiraga ibinyoma bigambanira bagenzi be yirukanywe mu nzego z'iperereza yabagamo.Ubu polisi y'igihugu ngo yaba yaratangiye kugenda yakira ibirego by'abo yahaye amasheke atazigamiwe. Umugabo umwe wirirwa ku iposta we yaba ari mubatangiye kumwataka bamwishyuza amafaranga agera ku bihumbi magana atatu. Ubu rero umuti winkomamashyi watangiye kuvugutwa kuko impande zose zatangiye kuzivumbura. Uwabaza nk'abamwe mubiyita abatoni b'ingoma bakaba bashobora no gutanga ngo amakuru ahizewe impamvu batafatanije na FPR igihe cy'urugamba bavuga iki?Umuntu ashobora kuvuga ko naka yanga naka agamije iki?abasesengura bo batangaza ko abavuga ko hari uwanga undi yakabaye ariwe ububazwa kuko abashaka kuzana umwuka mubi mubanyarwanda nk'umwe wazanywe na Habyarimana Joseph Alias Gitera.
Itangazamakuru nirikoreshwa mu nyungu z'abanyabubasha batatira inshingano bahawe rizakora nabi. Itangazamakuru nirihabwa uburenganzira rizakora neza. Ubu abantu batirengagije bakagombye kumenya ko iyo igihugu kiyobowe neza itangazamakuru rikora neza.Mu bihe byari bikomereye u Rwanda,bizwiko politiki yari mbi,ikaba arinayo mpamvu bahamya ko bakanemeza ko jenoside yakorewe abatutsi.
Aha rero wa munyamakuru ntabwo yari gusiga ingengabitekerezo y'ubutegetsi ngo arengera abatutsi kandi bari bamaze gutangwa n'ubutegetsi ngo bicwe. Umunyamakuru w'ubu wo mu Rwanda ahagaze ate? Nkuko bigaragara haruguru ,ubu mu Rwanda harimo ibibazo bikaze kikeneye umuti wo kuranduramo abashaka gukwepa ibyaha bakabyukana ubukana bwuzuye ubugambanyi,aho kubyuka bashakisha icyabateza imbere. Abatanga inkunga nabo nibashyiremo imbaraga harebweko itangazamakuru ryateraguza.
MURENZI Claude