Uragiwe nÔÇÖImana ntawumuhungabanya

Ndangiza John na Buhigiro John ninde uzegukana EDNTR?

Twagirimana amadeni amugeze ahaga kuko amasheke atazigamiwe aramufungisha.

Umugani wavuzwe mu bihe byo hambere ushobora gusohora kuko Ndangiza John yabaye umwe mu babuza umutekano itorero rya EDNTR. Umugabo Twagirimana Charles ubu yatangiye kuvuga ko uwitwa Ndangiza John ko ariwe umufasha muri byose kugirango bigarurize itorero rya EDNTR.karoli

          Twagirimana ikiaro cyabashaka kubohoza EDNTR mumayirabiri

Nyuma yaho Twagirimana Charles agaragaweho n’ubwambuzi bushukana akoresheje itorero akavumburwa akaza no guhagarikwa ,noneho ubu byamukomeranye kubera kwitaba inzego zitandukanye zimwiyama bituma avuga akari imurori numukoresha  mu bikorwa byo guhungabanya itorero rya EDNTR.

Ubwo twumvaga izo nkuru zivugirwa na Twagirimana muri Nyabugogo  ahari Restourant hazwi mu mazu y’amashyirahamwe aho akunda kuremeshereza inama zihungabanya itorero yita ko ari umuvugizi waryo. Nimwibaze namwe umuvugizi w’itorero ukoreshereza inama mu bwihisho bwa Nyabugogo. Bamwe mu bakirisitu ba EDNTR twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo banga ko Ndangiza John na mugenzi we Buhigiro John babagira urugomo,badutangarije ko Twagirimana Charles yaje muri EDNTR avuye muri ADEPR kandi yarataba n’umwalimu wigisha mu rusengero ko n’ubupasiteri yabuherewe muri EDNTR.Umwe ati: Abigomeka ku itorero rya EDNTR iteka usanga nta bukirisitu baba bafite. Ubwigomeke bwatangijwe na Maliyabwana  Wellars ubu akaba afungiye icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994. Nk’uko twakomeje tubitangarizwa nabo bakirisitu bo muri EDNTR ngo iteka abigomeka bagira Twagirimana Charles ikiraro. Maliyabwana yarigometse afata Twagirimana nk’umuntu utazi iyo ava niyo ajya kugirango bamugire ikiraro.twa2

                                                           Rwamunyana Etienne akomeje kwigomeka ku itorero ry'Imana

Bagiye i Gitarama bakora inama nkazimwe za Kayibanda na MDR Parimehutu bakuraho ubwami. Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi .com yemeza ko iyo nama yari iyobowe na Maliyabwana  yungirijwe  Ndagijimana afashijwe na Yamuragiye.Nyuma hakaza na Bisama Mathias bakoresheje  Twagirimana Charles ngo ateze akavuyo. Abo bakirisitu  bamwe bari muri iyo nama baje kudutangariza ko Ndangiza John  nabwo ko ariwe wari inyuma yibyo bikorwa bigayitse. Ubwigomeke bwabereye i Gitarama tariki 20/05/2005 Bisama niwe ngo wari uyoboye inama yo guhirika nyobozi ya EDNTR.Imana yaberetse ko icyo umwana w’umuntu yateguye itakejeje kitashoboka. Twagirimana kubera guhuzagurika kwinshi no gukoreshwa Maliyabwana yaje kumuhinduka ahita ategeka Bisama kumwambura Paruwase ya Gahogo.Aha rero niho havugirwa ko abari i Gitarama bari barigometse. Ubuyobozi bw’igihugu bwaje kwamagana Leta y’indi mu itorero rya EDNTR Bisama ahita yisubirira mu Burundi mu gihugu cye cy’amavukiro. shyaka1

                                     RGB nibe maso ikize ikirura Twagirimana na Mashimi yacyo itorero EDNTR

Amakuru twakomeje duhabwa ngo Maliyabwana yaje gufatwa arafungwa kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi ahabwa igihano muri Gereza ya Muhanga(Gitarama)Abo bizerwa b’idini rya EDNTR bakomeje badutangariza ko Ndangiza John yabonye ubuyobozi bubamaganye ahitamo kwegera  inzego za EDNTR asaba imbabazi k’uruhande rwe n’urwa Twagirimana Charles ahita yinjizamo na Pasiteri Kayitare Vedaste wari wirukanywe mu idini rya ADEPR kubera gukekwaho  gukundana n’abagore. Amwe mu makuru twaje kongera kumva ni uko haje kuzamo undi witwa Rwamunyana Etienne wigometse ku itorero rya EDNTR hamwe na Leta kuko inzego z’umutekano zari ziyobowe na Lt COL Ibingira Fred ataraba Generale yaramwiyamye cyane amubwira ko niyongera kumwumva azamufunga.

Rwamunyana Etienne icyamurokoye ni uko atazi gusoma no kwandika. Ubu rero byakomeye hagati ya Ndangiza John hamwe na Buhigiro John kuko Twagirimana Charles yatahuye ko bashaka kumugira ikiraro barangiza bakamwirukana nk’uko Maliyabwana yabigenje. Twagirimana we avuga ko yemera Ndangiza John ariko ko adashobora kwemera Buhigiro kuko ngo asanga ntaho ataniye na Maliyabwana.Ikibabaje ni uko Ndangiza ashaka EDNTR kuko ngo yatanzemo amafaranga ye menshi. Ndangiza we arashaka ko umugore we yava muri ADEPR agashaka  abamusengera akaba Bishop bityo akegukana EDNTR nta nkomyi. Aha rero niho havugwa ko inzego za Leta zikwiye kuba maso kugirango itorero ry’imana ridahungabanywa n’abiyita ko bigererayo bitwaje amafaranga. Ndangiza John ni nawe wari warasabiye pastier Safari Theogene kuba umuyobozi wa ADEPR mu karere ka Rulindo akaba afunzwe azira kwiyahura nyuma yo gufatirwa mu cyuho cy’ubusambanyi.

Hashingiwe ku cyemezo cya RGB niho hafatwa ukuri ku itorero rya EDNTR. Twagirimana we rero yabungije imitima kuko abanyemari bamufatiye ibyemezo byo kumugira ikiraro kandi bishobora kumufungisha. Uwunganira Twagirimana mu mategeko nawe mu gihe cy’urubanza yabonye ko harimo ikinyoma cyo kubohoza itorero. Abatabara nimutabare amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *