Uburenganzira bw’umwana buhagaze gute?

 Fata umwana wese nk'uwawe! Fata umwana nk'u Rwanda rwejo hazaza!

Umukuru w'igihugu Paul Kagame mu rugendo yageneye abaturage bo mu ntara y'Iburasirazuba yababwiye ko ababyeyi bagomba kurinda abana ubukene n'inzara. Mu gihe Leta icishaho ubutumwa bukangurira buri munyarwanda wese gukunda umwana hariho abatabikozwa,yewe hari nabababyaye batabikozwa.Umwana ishema ry'umuryango,umwana igisubizo cy'umuryango,umwana amaboko y'umuryango n'igihugu.gashumba minis

Imana nintabare naho ubundi ikibabazo gikomeje kuba ingutu

Amaseserano mpuzamahanga  yerekeye uburenganzira bw'abana akomeje gukataza kugirango ubuzima bwe bwo guhutazwa.Uko imyaka igenda isimburana  ni ko n'amajyambere agenda yiyongera.

Aha biva kuri Kigali mu myaka mirongo itatu uko yari ihagaze no kureba iy'ubu uko ihagaze. Abasesengura banemeza ko hari abagerwaho n'amahirwe kuko amjyambere agenda yiyongera binakura umwana w'umunyarwanda mu bwigunge kuko amashuri yabaye menshi kugeza no kuri za Kaminuza.abanya

         Natwe isi niyibukeko turi abana bayo

Ubu bivugwa ko ibihugu byinshi byo ku isi byahagurukiye gukora ubufatanye kugirango bigere ku ngingo eshatu zo kurengera abana.

1 Kurengera abana mu isi hose.2 Kwamagana icyahungabanya umutekano wabo.3Gufatanya nabo mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byabo,igihe igihugu runaka gishaka gufata ibyemezo ibi n'ibi byerekeye abana. Ayo masezerano yatangiye ate?Amateka y'amakuru yo kurengera umwana yatangijwe mu 1979 mu Rwanda . abanaa 1

Aba nibamwe mu bana bakuwe byabarerega bashyizwe mu miryango irabananira bahinduka mayibobo

Aha nibwo hatangiye umurimo utoroshye wo kwiga no gutegura amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw'abana. Ibyo byari bivuye ku gitekerezo cy'igihugu cya Polonye(Poligne). Nibwo mu muryango  w'Abibumbye hashyizweho komisiyo igomba kwiga amategeko azagenga ayo masezerano.

Ibihugu byinshi ndetse  n'Imiryango itagengwa na za Leta igera kuri mirongo itanu(50)byohereza ibyifuzo n'ibitekerezo byabyo.Mu ntangiriro z'umwaka 1988 nibwo umushinga w'uburenganzira bw'umwana wari wuzuye. abana2

Umunsi mpuzamahanga w'abana ugeze mu Rwanda harabandagaye mu mihanda

Icyo gihe abateguye uwo mushinga bizeraga ko Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye izemeza umushinga mu mwaka 1989,kuko hateganywaga isabukuru mu isi yose ko abana bafite uburenganzira. Aha rero hatangiye gusohoka amaraporo ko hari imitwe y'inyeshyamba zirwanya zimwe muri za Leta  z'ibihugu nko k'umugabane w'Afurika hamwe n'uw'Aziya.

Nyuma y'izo mpungenge ibihugu byose byasabwe kubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera umwana ,mbere y'uko atangazwa mu nteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye. Ayo masezerano yarengeye ate uburenganzira bw'umwana? Aha  mu myaka yo muri 1990 byaragoranye kuko bimwe mu bihugu byasabwaga ko nibishyira umukono kuri ayo masezerano ,bigomba no gutegura inyandiko y'ukuntu azakurikizwa.

Haje kwigwa niba ibyo bibazo byugarije abana byakoherezwa muri UNICEF,cyangwa muyindi miryango ibafasha kugirango bashobore gushyiraho ubufatanye mpuzamahanga.Abantu icumi bazobereye mu bumenyi(intiti) baratoranijwe n'ibihugu byabo byari byarasinye kuri yamasezerano,bari bagamije kugirango bajye basuzuma buri raporo yavaga muri buri gihugu. Kuva icyo gihe kugeza ubu mu Rwanda byifashe gute? Umushinga w'amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw'abana yubahirijwe bwa mbere mu Rwanda tariki 16/06/1979.IWAWA3

Birababaje guha umwana umukene utazabasha kumutunga no kumujyana mu ishuri

Imiryango imwe n'imwe yita ku bana yaje guteranira i Kigali i Remera muri Gicurasi hakaba hari tariki 22 kugeza 25 mu 1989 kandi yabereye mu kigo cya ba Yezuwiti i Remera. Icyo gihe abari bitabiriye iyo nama k'uburenganzira bw'umwana babishyikirije abari abategetsi b'u Rwanda icyo gihe.

Icyo gihe mu Rwanda hari ikibazo cy'abana b'inzererezi benshi kandi bagombaga kureba uko bakurwa mu mijyi kuko abenshi bakoraga ibikorwa by'urugomo. Icyagaragaye icyo gihe ni amwe mu mazina yitwaga abo bana ariyo nka: Saligoma,abakarasi,inkaritasi,Mayibobo,aha ni k'uruhande rw'abahungu.Uruhande rw'abakobwa bitwaga:Makangu,Kabwera,imbeshu,Indaya nandi nk'ayo yose yerekana umwana w'umukobwa w'inzererezi utagira kivurira. Ikindi cyavuzwe muri iyo nama ni ihohoterwa ryari rikomereye abo bana kuko barakubitwaga abandi bagafatwa bagafungwa bagatwarwa i Gitagata cyangwa i Ririma bavuga ngo bagiye kugororwa.

Ibigo bimwe byageragezaga kumenya abo bana bikabigisha n'imyuga ni nka :Gatenga yari muri komine Kanombe  Perefegitira ya Kigali,ubu ni akarere ka Kicukiro,abandi bari bafite ibindi bigo byigishaga imyuga abo bana ni nka:Ruhengeli na Gisenyi hakaza na Butare yari ifite ibigo byinshi byamenyaga urwo rubyiruko rwakundaga kugaragara nka Rwabayanga mu mashyamba yo munsi ya Eso bavagamo n'amabandi.

Abenshi twaganiriye batuye mu mujyi wa Butare kuva kera bemeza ko ariho amabandi yitwaga ba Kazagwa ko ariho bakuriye bakajya bambura abantu  kumwanywa bakirukiramo ,ijoro ryagera bakajya kwiba batobora amazu.

Nyuma andi mahugurwa yabereye Kabgayi, Gihindamuyaga na Kigali. Nkuko twagiye tubishakisha mu byegeranyo bitandukanye bamwe mu bayobozi bo munzego zo hejuru nka za Minisiteri ntabwo babishyigikiraga. Ikindi ni uko bari bashinzwe gutegura ayo mahugurwa bifashishaga impuguke mu barimu. Bamwe mu bakoraga uwo murimo utoroshye babaga babangamiwe n'aba bayobozi twavuze haruguru.  Amwe mu makuru yaje kugaragazwa muri amwe mu maraporo k'uruhande rwa Leta y'u Rwanda yaje atangaje cyane.

Kuva mu kwezi k'Ukwakira 1990 batangiye gushinja FPR ko yashoye abana mu ntambara kandi ko yica amasezerano mpuzamahanga arengera abana. Kuva 1991 mu Rwanda hashinzwe ibigo by'abana bitwaga ko ari impfubyi zitagira kirengera kugeza mu 2014 haza itegeko ryo gushyira abana mu miryango. Ibigo byari bizwi ni nka Gisimba,Nyundo nahandi hatandukanye. Hashize imyaka nka cumi n'ibili haraje imbuto Fondation  izanywe na Madamu Jeannette Kagame yagiye izamura umwana w'umukobwa mu myigire.

Ubu rero ikigeranyo cyerekana ko ubu mu Rwanda hahagurukiwe ikibazo cy'abana bata ishuri ,ibi byashimangiwe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame mungendo agenda akorera mu ntara zitandukanye. Ir'ijambo ry'umukuru w'igihugu ryakanguriraga bamwe mu bayobozi kwiga ku kibazo cy'abana bata amashuri bakagana ubuzererezi bwo mu mihanda.

Raporo y'Imiryango mpuzamahanga ubu ishimangira ko mu Rwanda aricyo gihugu gifite umubare w'abana b'inzererezi uri hasi cyane kuko ungana na 9%,bigaragara ko kuva 2000 kugeza mu kwezi kwa Nzeli 2015 wagabanutseho 56,4%. Leta y'u Rwanda mu cyegeranyo cyayo hagaragayemo ko nta muntu uzongera kujya akoresha umwana imirimo ivunanye,ko nta nuzongera gukoresha umwana wataye ishuri.

Ikindi cyamaganywe na Leta y'u Rwanda ifatanije n'Imiryango mpuzamahanga n'ubusambanyi bwakorerwaga abana. Imyaka yose yabayeho ntagihe bigeze bashyiramo imbaraga zo gukumira gukoresha abana imirimo ivunanye.

Ubu byifashe gute? Ubu  mu Rwanda  bivugwa ko bikomeje gutya abana bazerera mu mihanda bashora kuzagera muri 2018 bararangiye,ariko nibakomeza gufatanya,naho babihariye urwego rukuru rw'igihugu inzererezi zaba nyinshi kuko rwo rutabona akanya gahagije ko gukurikirana ko nta mwana wataye ishuri ngo abe azerera .

Bamwe bati:Hari abayobozi bamwe bamagana ihohoterwa ry'umwana cyangwa akavuga ngo nta mwana uzongera guta ishuri ,nyamara yahabwa raporo yaho abo bana bakoze ingando ntagire icyo akora cyo kubasubiza mu ishuri. Umukuru w'igihugu aho abivugiye ntabwo birashyirwa mu bikorwa cyane nk’uko abyifuza  kuko n'ubu abana baracyandagaye mu mihanda. Gahunda izubahirizwa ryari?tubitege amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *