Inzira yo kwirukana De Gaule muri Ferwafa irakomanga

De Gaule reka gushakira ikibazo aho kitari,wegure kuko urarambiranye muri Ferwafa. Munyandamutsa Augustin ukoze ibyananiye abandi. Ubu ufunguye urugamba rukaze rwo kurwanya ingoma ya De Gaule ikaze mu busambo kuko n’inkiko zimusabira igifungo.

 

 Ferwafa nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rigomba kuva mu maboko ya De Gaule rikajya mu basobanukiwe. Munyandamutsa Augustin niwe wafunguye umurongo mugari wokwereka De Gaule ko arambiranye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

yihebye

                                                              De gaule igendere ushakire ahandi

Birababaje kubona abayobora amakipe bajya mu nama bagategurirwa na De Gaule ibyo bemera bidahinduka. De Gaule akinjizwa muri Ferwafa yabanje gushaka bimwe mu bitangazamakuru yabonaga ko bitemera amakosa ye atangira kubagonganisha. De Gaule yaje kongera kwivugira ko yahawe na Gen Kabarebe ko ntawundi wamuhaye.

                                             Ibaruwa yandikiwe Perezida wa Ferwafa bamusaba kweguraifito

Ibi ikinyamakuru ingenzi cyabiteye imboni kirabyandika,nyuma haje kubaho imishyikirano  Nyandungu. Ibi nabyo ntacyo byagezeho kuko De Gaule yakomeje amakosa. Abayobora amakipe mu Rwanda nabo ntabwo bakwiye gushimwa ,ahubwo bakwiye kugawa. Niba Munyandamutsa yeretse abandi bayobora amakipe umurongo wo kweguza De Gaule bakigira ba ntibindeba bumva baganisha he amakipe bayobora? Ubu rero amwe mu makipe aratangaza ko De Gaule yayakenesheje kuko ingengo y’imali bari bateguye yarangiye kandi imikino y’umwaka  2015kugeza 2016 yarangiye.

Ubu rero amakipe menshi gukina igikombe cy’Amahoro byarayananiye. Abandi bati: De Gaule niyegure kuko yananije abakinnyi abkinisha kabili mu cyumweru. Amwe mu makuru ava mu nshuti za De Gaule aremeza ko Munyandamutsa impamvu amurwanya ngo ni uko yamutsinze mu matora. Andi makuru ava muri izo nhuti za De Gaule cyane nkabo bakinana mu ikipe yabasheshe akanguhe yitwa Kalibu sport ,ngo ntabwo azegura kuko agifite igihe. Kurega De Gaule muri FIFA nibyo bizagira imbaraga kuko amakosa yabaye umurengera.

BANGANIRIHO Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *